Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

#10Sports : Bimwe mu byaranze tariki ya 02 Ugushyingo mu Siporo

radiotv10by radiotv10
02/11/2021
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, SIPORO
0
#10Sports : Bimwe mu byaranze tariki ya 02 Ugushyingo mu Siporo
Share on FacebookShare on Twitter

Uyu munsi ni kuwa Kabiri w’itariki ya 02 Ugushyingo 2021, ni umunsi wa 306 mu minsi igize umwaka harabura iminsi 59 ngo umwaka urangire, Turi kuwa Kabiri wa   44 kuva 2021 yatangira Turi mu cyumweru cya 45 mu byumweru bigize umwaka wa 2021.

 

Ni bande bavutse ku munsi nk’uyu

  1. Alphonso Davies (2000)

Yujuje imyaka 21, umunya-Liberia w’umunya-Canada ukina aca ku mpande asatira cyangwa yugarira muri Bayern München amaze gukinira imikino 67 n’ikipe y’igihugu ya Canada.

 

▪Alphonso Boyle Davies Yavukiye mu nkambi y’impunzi ya Buduburam iherereye muri Ghana, abyarwa n’ababyeyi b’abanya Liberia, bari barahunze intambara yari iwabo, ubwo yari afite imyaka itanu (5), Alphonso n’umuryango bimukiye Edmonton muri Canada ari naho yatangiriye gukina umupira w’amaguru.

 

▪ Davies yinjiye muri Whitecaps FC 2, ayivamo ajya muri Vancouver Whitecaps FC, aba umukinnyi wa mbere wavutse mu myaka y ibihumbi bibiri, ukinnye shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuyemo yerekeza muri Bayern München muri 2019

 

▪ Ibitego bibiri yatsinze bakina na Guiyana, byatumye aba umukinnyi ukiri muto utsindiye ikipe y’igihugu ya Canada, anaba kandi umukinnyi muto utsinze muri CONCACAF, anaba umukinnyi wa mbere ukiri muto  utsindiye ikipe y’igihugu cye igitego mu marushanwa yo ku rwego rwo hejuru, kuri ubu amaze gukinira Canada imikino 28,yayitsindiye ibitego 10.

  1. Stevan Jovetić (1989)

 

Yujuje imyaka 32, umunya-Montenegro ukina nka Rutahizamu muri Hertha BSC yagiyemo uyu mwaka avuye ,mu bufaransa muri As Monaco n’ikipe y’igihugu ya Montenegro.

 

▪Yakiniye amakipe nka  Fiorentina, Sevilla, Inter Milan, Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Montenegro amaze gukinira imikino 62 yayitsindiye ibitego 31.

3.Lucien Favre   (1957)

Yujuje imyaka 64, Umusuwisi utoza Borussia Dortmund, yatoje kandi Servette fc, Hertha Berlin na Borussia Mönchengladbach.

  1. Vitolo (1989)

Yujuje imyaka 32, Umwespanyol ukina asatira muri → Getafe (loan) Atlético Madrid n’ikipe y’igihugu ya Esipanye.

 

▪ Víctor Machín Pérez bita Vitolo yanyuze mu makipe nka Las Palmas, Sevilla, Atlético Madrid n’ikipe y’igihugu ya Esipanye yakiniye imikino 12 akayitsindira ibitego bine.

 

  1. Diego Lugano (1980)

 

Yujuje imyaka 41, umunya-Uruguay wahoze akina nka myugariro w’amakipe nka Plaza Colonia, Club Nacional de Football, São Paulo, Fenerbahçe, Paris Saint-Germain, Malaga, West Bromwich Albion n’ikipe y’igihugu ya Uruguay yakiniye imikino 95, akayitsindira ibitego icyenda yanatwaranye nayo Copa América ya 2011.

  1. Rafael Márquez Lugo (1981)

Yujuje imyaka 40, umunya-Mexique wakinaga nka Rutahizamu muri Guadalajara n’ikipe y’igihugu ya Mexique yakiniye imikino 12 akayitsindira igitego kimwe.

  1. Charles Itandje (1982)

Yujuje imyaka 39,umunya-Cameroun wahoze akina mu izamu rya Liverpool n’ikipe y’igihugu ya Cameroon yakiniye imikino 12.

Ni bande bitabye Imana ku munsi nk’uyu

 

↗ 2005 :Ferruccio Valcareggi, Umutaliyani wakinaga umupira w’amaguru, wakinaga hagati mu kibuga muri Bologna Atalanta n’ikipe y’igihugu y’u Butataliyani yafashije gutwara igikombe cy’isi cy’1974,yitabye Imana afite imyaka 86.

Ibihe by’ingenzi byaranze itariki nk’iyi mu mateka y’imikino itandukanye ku isi

↗ 1895 : Bwa mbere mu mateka y’isi, hateguwe irushanwa ryo gusiganwa mu madoka,

Ni isiganwa ryabereye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, hitabiriye amamodoka atandatu hasoza ebyiri.

↗ 1929: Matt Busby yakinnye  umukino we wa mbere muri Manchester united, mu mukino bahuragamo na Middlesborough

 

↗ 1986: Boris Becker, umudage wakinaga umukino wa Tennis, yatwaye amarushanwa atatu mu cyumweru kimwe kandi ku migabane itatu itandukanye.

 

Yatwaye Paris open atsinze Umwespanyol Sergio Casal, mbere y’aho gato yatwaye amarushanwa muri, Australia no mu Buyapani.

 

↗ 1990 umukino Golden States warriors Yatsinzemo Denver nuggets amanota 162-158, niwo mukino wa NBA wabonetsemo amanota menshi, hatakinwe uduce tw’inyongera (Overtime)

 

↗1991: ku nshuro ya kabiri hakinwa igikombe cy’isi cya Rugby, cyegukanywe na Australia itsinze u Bwongereza amanota 12-6

 

↗ 2011: Cristiano Ronaldo yatsindiye Real Madrid igitego cy’100, bimusabye imikino 105, hari mu mukino wa Champions League Real Madrid yatsinzemo olympique Lyonnais 2-0

 

↗ 2019: ku nshuro ya cyenda hakinwa igikombe cy’isi cya Rugby, Afrika y’epfo yacyegukanye itsinze u Bwongereza amanota 32-12, ni irushanwa ryabereye Yokohama mu Buyapani,cyari igikombe cya gatatu Afrika y’Epfo itwaye.

 

2014 : Ku munsi wa 5 wa Shampiyona, ikipe ya APR FC yafashe ku mwanya wa  mbere by’agateganyo nyuma yo gutsinda Rayon Sport FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro i Remera tariki 02/11/2014.

APR FC yahiriwe n’uyu mukino hakiri kare cyane kuko kuri koruneri yabonetse ku munota wa mbere Ismael Nshutinamagara bahimba Kodo yahise atsinda igitego cyaciye cyane intege ikipe ya Rayon Sport FC n’abafana bayo umukino ugitangira.

Abakinnyi ba APR FC bahiriwe no gucika intege kwa Rayon Sport FC bari babanje igitego rugikubita baza kuyitsinda ikindi gitego nyuma y’iminota 12 igice cya kabiri gitangira aho Sibomana Patrick yacunze uko umuzamu ahagaze amutsinda igitego kiza. Benshi mu ba Rayon babona ko ibyo gutsinda birangiye.

Ahagana ku munota wa 80 ushyira 81 ku ishoti ryatewe neza n’umukinnyi wa Rayon Sport FC, Karim Nizigiyimana, umukinnyi Peter Otema yashyize umupira ku mutwe awuboneza mu rushundura umuzamu wa APR FC n’abakinnyi bayoberwa uko bigenze, Rayon iba yishyuye icya mbere. Umukino warangiye gutyo ku bitego 2kuri kimwe cya Rayon sports

APR FC yahise ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 13, Rayon  iya 2 n’amanota 10, Amagaju yaje ku mwanya wa 3 n’amanota 9. Mu yindi mikino imwe n’imwe yabaye ku munsi nkuyu icyo gihe Marines yatsinze  Police 3-1, AS Kigali inganya na Mukura 0-0, Etincelles itsindira Espoir iwayo 1-0, Amagaju atsindira Sunrise I Rwamagana 2-1, Kiyovu inganya n’Isonga 1-1, naho Gicumbi itsindirwa iwayo 1-0 na Musanze.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + eighteen =

Previous Post

Uyu munsi imikino ya Shampiyona irakomeza umukino ukomeye ni Derby y’umujyi wa Kigali

Next Post

Abatuye mu murenge wa Cyanzarwe bahangayikishijwe n’isoko ryabo bamaze imyaka ine barikoreramo imvura ibanyagira

Related Posts

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

by radiotv10
12/12/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire, yizihije isabukuru y’amavuko kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025,...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

by radiotv10
11/12/2025
0

Mu rubanza rw’abaregwa gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni, barimo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, hasobanuwe ko uyu uzwi mu biganiro kuri YouTube,...

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

Uko byagenze ubwo umuhanzi Lionel Sentore yahuraga n’umubyeyi we baherukanaga mu myaka 13 ishize

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuhanzi mu njyana ya gakondo, Lionel Sentore, yagaragaje ibyishimo yatewe no kongera guhura n’umubyeyi we bari bamaze imyaka 13 batabonana,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abatuye mu murenge wa Cyanzarwe bahangayikishijwe n’isoko ryabo bamaze imyaka ine barikoreramo imvura ibanyagira

Abatuye mu murenge wa Cyanzarwe bahangayikishijwe n’isoko ryabo bamaze imyaka ine barikoreramo imvura ibanyagira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.