Banki y’Isi igaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu bimaze umwaka bifite izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko, kuko kugeza mu kwezi gushize, izamuka ry’ibiciro ryari hejuru ya 30%.
Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga (07) 2022 kugeza muri Kamena (6) 2023; ibiciro by’ibiribwa ku isoko ry’u Rwanda byatumbagiye.
Muri ayo mezi angana n’umwaka, iyi Banki igaragaza ko nta kwezi na kumwe ibiciro byazamutse munsi ku rugero ruri munsi ya 30%. Hari n’aho imibare igaragaza ko byazamutse ku rugero rurenga 60%.
Iyo mibare ishyira u Rwanda inyuma y’Ibihugu nka Zimbabwe, Turukiya, Venezuala, Lebanon, Argentine na Srilanka. Muri ibi Bihugu harimo ibyagize izamuka ry’ibiciro rirenze urugero rwa 300%.
Banki y’Isi ishimangira ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ryugarije agace u Rwanda ruherereyemo.
Imibare igaragaza ko 61.1% y’Ibihugu bikennye byagize izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa riri hejuru ya 5%, naho 79.1% y’Ibihugu biri mu nzira y’amajyambere na 70% y’ibihugu bikize; byagize itumbagira ry’ibiciro by’ibiribwa riri ku rugero rusaga 10%.
Icyakora iyi mibare igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa bikomoka ku buhinzi byagabanutseho 4%. Ibinyampeke byo byagabanutse kuri 12%. Iryo gabanuka ryatewe n’uko ibiciro by’ibigori byagabanutse ku rugero rwa 21%. Ibiciro by’ingano byagabanutse kuri 3%; naho iby’umuceri byo byazamutseho 3%.
Nubwo ibiciro by’ibyo binyampeke byagabanutse ku isoko mpuzamahanga; Minsitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana aherutse kuvuga impamvu igabanuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga bidahisa bimanuka no ku isoko ry’u Rwanda.
Yagize ati “Ririya ni igabanuka ku masoko ari aho ibintu bituruka. Natwe biragabanuka,ariko ntibigabanuka kimwe kubera ko hari ibindi twishyura kugira ngo bitugereho hano ku isoko ryacu.”
Icyakora Minisitiri w’Imari avuga ko Guverinoma yafashe ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi bw’imbere mu Gihugu.
Yagize ati “Mu gihe gito haracyari ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, nubwo waba wakoze ibishoboka byose kugira ngo uzamure umusaruro, ariko mu gihe kirekire hari ishoramari rirambye ryo gutuma ubuhinzi bugenda burushaho kwihanganira ibihe by’ihinga bitari byiza.”
Banki y’Isi ivuga ko ibiciro by’ibiribwa bishobora kongera gutumbagira, bishingiye ku kuba u Burusiya bwaranze kongera igihe cy’amasezerano yo kohereza ibinyampeke biva mu Ukraine.
David NZABONIMPA
RADIOTV10