Umukino uzahuza u Rwanda na Mali tariki ya 1 Nzeri 2021 mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022 kizabera muri Qatar uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Mauritania bazaba bayobowe na Dahane Beïda.
Dahane Beïda niwe wanasifuye umukino wahuje u Rwanda na Uganda muri TOTAL CHAN 2020 muri Cameron.
Mu mikino ya TOTAL CHAN 2020 kandi, Beïda niwe wari umusifuzi wa kane mu mukino w’umwanya wa gatatu wahuje Guinea itsinda Cameron ibitego 2-0 nyuma y’uko yari yanasifuye umukino wahuje Mali na Zimbabwe. Indi mikino yakunze kuba mu ikipe yakoreshaga VAR.
Dahane Beïda ni umusifuzi umaze kubaka izina muri Afurika
Beïda ukubutse wasifuye imikino Olempike 2020 niwe wasifuye umukino wa nyuma wa AFCON U-17 (2017) aho yanasifuye umukino wa nyuma wahuje Cameron itsinda Guinea penaliti 5-3 nyuma y’uko iminota yagenwe yari yarangiye banganya 0-0 .