Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Namibia Dr. Hage G. Geingob yapfuye ku myaka 82 azize kanseri nyuma y’uko yari yaratangiye kuvurwa mu kwezi gushize, mu Bitaro bya Pohamba biherereye i Windhoek mu Murwa Mukuru w’icyo gihugu.

Itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu cya Namibia rishimangira ko Perezida w’Inzibacyuho yabaye Nangolo Mbumba wari asanzwe ari Visi Perezida.

Izindi Nkuru

Perezida Geingob yashizemo umwuka ahagana saa sita n’iminota ine mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru, akaba yari arwajwe n’umugore we ndetse n’abana bamuhoraga iruhande.

Itsinda ry’abaganga bamwitagaho ryashimiwe kuba ryarakoze ibishoboka byose ngo yoroherwe ariko bikaba byarangiye ashizemo umwuka.

Dr. Nangolo Mbumba wahise amusimbura mu nzibacyuho, yaboneyeho kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, abaturage ba Namibia bose ndetse n’Igihugu muri rusange kibuze umuntu w’ingenzi.

Yagize ati: “Igihugu cya Mamibia kibuze umukozi wihariye w’abaturage, uwaharaniye ubwigenge, uwayoboye ishyirwaho ry’Itegeko Nshinga akaba m’Inkingi ya Mwamba y’Igihugu.”

Yaboneyeho gusaba abaturage kudacikamo igikuba mu gihe Guverinoma irimo gukora ibishoboka buose ngo ibisabwa byose bitegurwe abone gushyigurwa no guherekezwa mu cyubahiro.

RadioTV10Rwanda

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru