Wednesday, September 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gutwara TourDuRwanda 2023 birashoboka-Min. Mimosa yashimye uko Abanyarwanda bitwaye muri TdRda2022

radiotv10by radiotv10
28/02/2022
in MU RWANDA
0
Gutwara TourDuRwanda 2023 birashoboka-Min. Mimosa yashimye uko Abanyarwanda bitwaye muri TdRda2022
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yashimye abakinnyi b’Abanyarwanda uko bitwaye muri Tour du Rwanda 2022, abasaba kuzakora ibirenze ku buryo irushanwa ry’umwaka utaha bazaryegukana.

Ministiri Aurore Mimosa Munyangaju, yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 28 Gashyantare ubwo yahuraga n’abakinnyi b’Abanyarwanda bakinnye irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda.

Minisitiri Mimosa aganiriye n’aba bakinnyi nyuma y’umunsi umwe bakinnye agace ka nyuma k’iri rushanwa kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Gashyantare kakegukanwa n’Umunyarwanda Mugisha Moise.

Yagize ati “Ndabashimira ku ntambwe mwagezeho ugereranyije n’umwaka ushize.”

Aka gace ka nyuma kegukanywe n’Umunyarwanda, kari katangijwe na Perezida Paul Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru i Rebero aho kanasorejwe.

Ministiri Mimosa, yavuze ko kuza kwa Perezida wa Repubulika, ari ukwereka aba bakinnyi b’Abanyarwanda ko akurikira uyu mukino w’amagare kandi ko yifuza ko Tour du Rwanda igera ku rundi rwego.

Yagize ati “Twanamugejejeho ubutumwa bwanyu ko mumushimira.”

Abakinnyi b’Abanyarwanda, bavuze ko iyo bitabira amarushanwa mpuzamahanga, byari kurushaho gutuma bitwara neza kurushaho.

Minisitiri Mimosa yavuze ko amarushanwa menshi akenewe kandi ko bizashyirwa mu bikorwa kandi ko n’uburyo bitwaye byagenze neza.

Ati “Uko abakinnyi bitwaraga byatwerekaga ko mukomeye ko stage tuzayitwara, mwabigezeho, mwagaragaje ishyaka, izo mbaraga muzikomeze, mukorere hamwe ntabwo watera imbere udakoranye n’abandi.”

Yakomeje agira ati “Byatweretse ko 2023 gutwara Tour du Rwanda bishoboka. Dukore ibishoboka byose twitegure neza kandi kare, tuzavuge ikindi gitero kitari iki.”

Yavuze kandi ko shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare izabera mu Rwanda muri 2025 yegereje, asaba aba basore kwitegura neza.

Ati “kuko ntidushaka kwakira gusa, turazashaka no kuzahataha muri Shampiyona y’Isi ya 2025.”

Perezida w’Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare, Murenzi Abdallah na we wagarutse ku kuba Umunyarwanda yaregukanye agace kuva Tour du Rwanda yazamurwa ku gipimo cya 2.1, yavuze ko bitanga icyizere ko mu bihe biri imbere, abanyarwanda bazarushaho kwitwara neza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Umunwa ku wundi: Cyusa n’umukunzi we bakomeje gutsindagirira urukundo rwabo i Dubai

Next Post

Papa yashyizeho Musenyeri mushya wa Byumba usimbuye Nzakamwita uharanira imibanire myiza y’imiryango

Related Posts

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

by radiotv10
03/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko hari igice cy’umuhanda umwe mu gace k’i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge uzamara amasaha abiri...

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

by radiotv10
03/09/2025
0

In every society, the journey of a girl from childhood to adulthood is filled with challenges, dreams, and questions. She...

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

by radiotv10
03/09/2025
0

Imbangukiragutabara y'Ibitaro bya Nyanza yari irimo abarwayi babiri n’abarwaza, yakoze impanuka ubwo yari igeze ku kigo cy’Ishuri Ryisumbuye rya E.S...

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

by radiotv10
03/09/2025
0

Hashyizwe hanze amashusho yerekana ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique mu guhangana n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado, aho...

Mu mibare dore uko gatanya zagabanutse mu Rwanda n’icyabiteye

Rwanda recorded 2,600 divorces in one year

by radiotv10
03/09/2025
0

Recent statistics from the Judiciary, shows that in the 2024/2025 judicial year, 2,674 couples officially divorced, a slight drop compared...

IZIHERUKA

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu
MU RWANDA

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

by radiotv10
03/09/2025
0

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

03/09/2025
Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

03/09/2025
Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

Perezida w’u Bushinwa yahaye Isi umuburo ku mahitamo ari imbere yayo

03/09/2025
Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

Imbangukiragutabara yarimo abarwayi yakoreye impanuka ku ishuri Imana ikinga akaboko

03/09/2025
VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

VIDEO: Sogongera ku rugamba rwa RDF i Cabo Delgado ‘irasa ibyihebe nta kubibabarira’

03/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Papa yashyizeho Musenyeri mushya wa Byumba usimbuye Nzakamwita uharanira imibanire myiza y’imiryango

Papa yashyizeho Musenyeri mushya wa Byumba usimbuye Nzakamwita uharanira imibanire myiza y’imiryango

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe umuhanda umwe muri Kigali uzamara amasaha abiri ufunze n’impamvu

CECAFA KagameCup: APR ihagarariye u Rwanda yatangiye neza mu mukino wayihuje n’iyo mu Burundi

Mentorship matters: Why every girl deserves a role model

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.