Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Bavuga ko batasaniwe inzu kandi Perezida yarabahaye Miliyoni 10 bakanayobona ashyikirizwa ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
09/03/2022
in MU RWANDA
0
Bavuga ko batasaniwe inzu kandi Perezida yarabahaye Miliyoni 10 bakanayobona ashyikirizwa ubuyobozi

Inkunga ya Perezida Kagame yari yashyikirijwe ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze

Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara basenyewe n’ibiza by’imvura, baravuga ko inkunga ya Miliyoni 10 Frw bahawe na Perezida wa Repubulika yo gusana inzu zabo, ikanyuzwa mu buyobozi bw’inzego z’ibanze, itigeze ibageraho.

Aba baturage basenyewe n’ibiza by’imvura nyinshi yaguye tariki 24 Mutarama 2022, ni abo mu Tugari twa Zivu na Musha.

Icyo gihe ibi biza byari byahitanye umuntu umwe, bisenya burundu inzu 18 mu gihe izigera muri 69 zari zangiritse bikomeye.

Ubwo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yabasuragara, yabamenyesheje ko Perezida Paul Kagame yabahaye inkunga ya Miliyoni 10 Frw yo kwifashisha mu gusana inzu zabo ndetse na Dr Iyamuremye yongerago izindi Miliyoni 2 Frw.

Aya mafaranga yose yahise ashyikirizwa Ubuyobozi bw’Umurenge wa Save kugira ngo azakoreshwe mu gutabara aba baturage bari bagize ibyago.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye kureba niba aba baturage barabashije gusana inzu zabo ariko bamwakirizanya amarira bavuga inkunga biherewe n’Umukuru w’Igihugu itigeze ibageraho.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Kugeza n’ubu inkunga twarayibuze kandi bamwe twari twatangiye kugerageza gusana kubera ko turi mu gihe cy’imvura bimwe twari twatangiye gukora byongeye byaguye.”

Aba baturage bavuga ko ikibagoye cyane ari ukubona isakaro, baboneyeho kongera gushima Perezida Kagame wabatekerejeho ariko bagasaba ko inkunga yabahaye ibageraho ikabatabara nk’uko ari cyo yayibahereye.

Undi ati “Bagarageje badufasha iyi nkunga ikatugeraho kandi mudushimirire Umukuru w’Igihugu.”

Guverine Kayitesi Alice yabwiye RADIOTV10 ko yasabye aba baturage kwihangana kuko iyi nkunga yabanje gufasha abari bababaye kurusha abandi.

Yagize ati “Gufashwa k’umuryango bijyana n’ubushobozi buhari ariko bikajyana n’ubushobozi bw’uwo muryango uko bumeze, birumvikana ntabwo ubushobozi buba buhari bwo guhita dufasha imiryango yose icyarimwe, na Save harebwe imiryango yari ibabaye kurusha iyindi.”

Guverineri Kayitesi avuga ko imiryango yifashishije izisanira inzu zabo zangiritse, ku buryo yahabwa inkunga y’umuganda cyangwa iy’ibikoresho runaka yaba akeneye.

Perezida wa Sena yagiyeyo abashyiriye inkunga ya Perezida
Yari agenewe gufasha abasenyewe n’ibiza

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 4 =

Previous Post

Museveni acyumva ko Muhoozi yasezeye mu Gisirikare yahise amuhamagara amusaba ikintu gikomeye

Next Post

Musanze: Umuganga ukurikiranyweho kwica uwo yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine
AMAHANGA

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

by radiotv10
22/01/2026
0

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

22/01/2026
Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Umuganga ukurikiranyweho kwica uwo yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu

Musanze: Umuganga ukurikiranyweho kwica uwo yari yarateye inda yasabiwe gufungwa burundu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Yifashishije ifoto ishotorana Gen.Muhoozi yongeye gutangaza ibishobora kuzamurira umujinya umunyapolitiki Bobi Wine

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.