• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2

radiotv10by radiotv10
10/03/2022
in MU RWANDA
0
Umugabo watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho yapfuye yujuje amezi 2
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamerika David Bennett wari wabaye umuntu wa mbere watewemo umutima w’ingurube agakomeza kubaho, yitabye Imana nyuma y’amezi abiri yuzuye akibasha guhumeka umwuka w’abazima.

Ni inkuru yasakaye ku Isi yose kubera iki gitangaza cyari cyabaye nyuma y’uko David Bennett yari abaye umuntu wa mbere wari ubashije guterwamo umutima w’ingurube kandi agakomeza kubaho.

David Bennett yari yatewemo uyu mutima mu ntangiro za Mutarama 2022 tariki Indwi, gusa kuri uyu wa 08 Werurwe, yahise yitaba Imana. Yari yujuje amezi abiri atarengaho n’umunsi.

Ubwo David Bennett yaterwagamo umutima w’Ingurube, yari hagati yo gupfa no gukira kuko byavugwaga ko nta gihe kinini asigaje ku Isi, gusa yemeye guterwamo umutima w’ingurube abizi neza ko ubuzima bwe bushobora kutazaramba.

Akimara kubagwa, yabanje gukomeza gukurikiranwa n’abaganga ubundi agahita yohererezwa umuryango we, ariko nyuma ubuzima bwaje kwanga asubira mu bitaro.

Umuganga witwa Bartley Griffith wamuteyemo umutima, yavuze ko uyu mugabo yabaye intwari kuko yagaragaje ugukomera muri ubu burwayi bwe.

Bartley Griffith yagize ati “Yabaye umurwayi w’intwari yihagazeho kuva ku ntangiriro kugeza ku iherezo.”

Ubwo uyu mugabo yaterwagamo umutima w’ingurube akabasha gukomeza kubaho, byari byatumye Isi ihaguruka, bivugwa ko hatewe indi ntambwe mu kurokora ubuzima bw’abantu kuko hari benshi bicwa n’indwara z’umutima.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 11 =

Previous Post

Ngoma: Uw’umuranduranzuzi watumye umugabo atemagura ibitoki nyuma yo kubura umugore we yashakaga gutema

Next Post

Igisirikare cya Uganda cyavuze ko kitazi iby’isezera rya Muhoozi kuko atabigisabye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Igisirikare cya Uganda cyavuze ko kitazi iby’isezera rya Muhoozi kuko atabigisabye

Igisirikare cya Uganda cyavuze ko kitazi iby’isezera rya Muhoozi kuko atabigisabye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.