Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikosa riri he kuba Muhoozi yakwifuza kuba Perezida kuko se ari we?- Mwenda

radiotv10by radiotv10
11/03/2022
in MU RWANDA
0
Ikosa riri he kuba Muhoozi yakwifuza kuba Perezida kuko se ari we?- Mwenda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Andrew Mwenda yavuze ko ntakosa abona kuba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakwifuza kuba Perezida kuko na se ari we.

Nyuma y’ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, buvuga ko asezeye mu gisirikare, havuzwe byinshi birimo no kuba bamwe barahise bemeza ko uyu muhungu wa Yoweri Museveni atangiye urugendo rwo kuzasimbura se ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu kiganiro cyatambutse kuri NBS Televiziyo, Andrew Mwenda yavuze ko buriya butumwa bwatambutse kuri Twitter ya Muhoozi, ari ikosa ryakozwe n’ukoresha Twitter ye.

Yagize ati “Buri butumwa bukimara kujya kuri Twitter bwanteye urujijo mpita njya kumureba iwe. Yampaye ibisobanuro. Kuva mu Gisirikare ni ibintu atekereza kuzakora nko mu myaka umunani iri imbere.”

Andrew Mwenda mu kiganiro

Nyuma ya buriya butumwa, hagaragaye amashusho magufi kuri Twitter ya Andrew Mwenda ari kumwe na Muhoozi bavuga ko azava mu Gisirikare mu myaka umunani iri imbere.

Gusa bamwe mu basesenguzi n’Abanyapolitiki bakibona buriya butumwa, bahise bemeza ko ibi bigaragaza ko Muhoozi aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2026 akaba yasimbura se Museveni nk’uko bimaze iminsi bivugwa.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri NBS, Andrew Mwenda yanagarutse kuri iyi ngingo, avuga ko afitanye amateka na Muhoozi kandi ko ari ibintu yishimira.

Yagize ati “Ese ni ikosa kuba Muhoozi yafata icyemezo cyo kuba Perezida ngo ni uko Ise ari Perezida.”

Andrew Mwenda kandi yanagarutse ku byo kuba Muhoozi akunze kwita Perezida Paul Kagame Se wabo, avuga ko na byo ntakibazo abibonamo.

Ati “Niba Muhoozi yarise Kagame Se wabo hanyuma agafungura umupaka, ikosa ririmo ni irihe.”

Andrew Mwenda yavuze ko Muhoozi bafitanye amateka maremare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + nineteen =

Previous Post

Russia&Ukraine: Ibyavuye mu biganiro byahuje ba Minisitiri b’Ubunayi n’Amahanga byamenyekanye

Next Post

Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hasobanuwe uko byagenze ngo haraswe uwakekwagaho ubwicanyi no kuba umujura ruharwa muri Kirehe

by radiotv10
08/01/2026
0

Umusore wakekwagaho ubwicanyi n’ubujura yakoreraga mu bice bitandukanye mu Karere ka Kirehe wari uherutse kwica umumotari akanamwiba moto, yishwe arashwe...

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

BREAKING: Urubanza rw’uwamenyekanye mu nzego z’ibanze uregwa ibirimo ishimishamubiri ry’igitsina rwashyize mu muhezo

by radiotv10
08/01/2026
0

Iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rubanza ruregwamo Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Sheikh Bahame Hassan wanabaye Umuyobozi w'Akarere ka...

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

Why Most People Struggle With Money Even When They Earn More

by radiotv10
08/01/2026
0

For many people, earning more money feels like the ultimate solution to financial stress. A salary raise, a new job,...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.