Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikosa riri he kuba Muhoozi yakwifuza kuba Perezida kuko se ari we?- Mwenda

radiotv10by radiotv10
11/03/2022
in MU RWANDA
0
Ikosa riri he kuba Muhoozi yakwifuza kuba Perezida kuko se ari we?- Mwenda
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Andrew Mwenda yavuze ko ntakosa abona kuba Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yakwifuza kuba Perezida kuko na se ari we.

Nyuma y’ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, buvuga ko asezeye mu gisirikare, havuzwe byinshi birimo no kuba bamwe barahise bemeza ko uyu muhungu wa Yoweri Museveni atangiye urugendo rwo kuzasimbura se ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Mu kiganiro cyatambutse kuri NBS Televiziyo, Andrew Mwenda yavuze ko buriya butumwa bwatambutse kuri Twitter ya Muhoozi, ari ikosa ryakozwe n’ukoresha Twitter ye.

Yagize ati “Buri butumwa bukimara kujya kuri Twitter bwanteye urujijo mpita njya kumureba iwe. Yampaye ibisobanuro. Kuva mu Gisirikare ni ibintu atekereza kuzakora nko mu myaka umunani iri imbere.”

Andrew Mwenda mu kiganiro

Nyuma ya buriya butumwa, hagaragaye amashusho magufi kuri Twitter ya Andrew Mwenda ari kumwe na Muhoozi bavuga ko azava mu Gisirikare mu myaka umunani iri imbere.

Gusa bamwe mu basesenguzi n’Abanyapolitiki bakibona buriya butumwa, bahise bemeza ko ibi bigaragaza ko Muhoozi aziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2026 akaba yasimbura se Museveni nk’uko bimaze iminsi bivugwa.

Muri iki kiganiro cyatambutse kuri NBS, Andrew Mwenda yanagarutse kuri iyi ngingo, avuga ko afitanye amateka na Muhoozi kandi ko ari ibintu yishimira.

Yagize ati “Ese ni ikosa kuba Muhoozi yafata icyemezo cyo kuba Perezida ngo ni uko Ise ari Perezida.”

Andrew Mwenda kandi yanagarutse ku byo kuba Muhoozi akunze kwita Perezida Paul Kagame Se wabo, avuga ko na byo ntakibazo abibonamo.

Ati “Niba Muhoozi yarise Kagame Se wabo hanyuma agafungura umupaka, ikosa ririmo ni irihe.”

Andrew Mwenda yavuze ko Muhoozi bafitanye amateka maremare

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen + twelve =

Previous Post

Russia&Ukraine: Ibyavuye mu biganiro byahuje ba Minisitiri b’Ubunayi n’Amahanga byamenyekanye

Next Post

Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

Related Posts

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Inteko Ishinga Amategeko yanenze umwanzuro w’iy’Ubumwe bw’u Burayi wo gusaba u Rwanda kurekura vuba na bwangu Ingabire Victoire Umuhoza, ivuga...

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

by radiotv10
15/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, uregwa ibyaha birimo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yagarutse imbere y’Urukiko, kuburana mu mizi,...

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

by radiotv10
15/09/2025
0

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri...

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

by radiotv10
15/09/2025
0

IZIHERUKA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma
MU RWANDA

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

by radiotv10
15/09/2025
0

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

15/09/2025
Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

15/09/2025
Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

Icyo Trump yasubije abajijwe ubutumwa yagenera Netanyahu nyuma y’igitero yagabye kuri Qatar

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Inteko y’u Rwanda ivuga ku cyemezo cy’iy’i Burayi cyanenzwe na Guverinoma

Bishop Gafaranga yagarutse imbere y’Urukiko yongera guhita arugezaho icyifuzo

Uko umwana muto yatabawe bigoranye nyuma yuko aho yari yaryamishijwe hafashwe n’inkongi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.