Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini

radiotv10by radiotv10
11/03/2022
in MU RWANDA
0
Hari Abakristu Gatulika bavuga ko amasakaramentu asigaye agurwa none bari kujya mu yandi madini
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bayoboke ba Kiliziya Gatulika bo muri Diyoseze ya Butare, bavuga ko kugira ngo abana babo bahabwe amasakaramentu muri iki gihe bisa no kubigura kandi ku giciro kiri hejuru none bamwe bakaba bari no kujya mu yandi madini.

Bamwe mu bakrisitu Gaturika BO MURI Paruwasi ya Save, baganiriye Umunyamakuru wa RADIOTV10, bavuga ko bamaze igihe kinini muri Kiliziya Gatulika dore ko banavutse basanga ababyeyi babo ari abayoboke b’iri dini.

Aba baturage bavuga ko amasakaramentu yose bagiye bahabwa, batishyuzwaga amafaranga menshi uretse ay’ituro kandi ko yabaga ari amafaranga macye ku buryo nta muntu wari gupfa kuyabura.

Bavuga ko muri iki gihe bigoye kugira ngo baheshe amasakaramentu abana babo kuko basabwa amafaranga menshi.

Umwe yagize ati “Iyo utayafite ntabwo iryo sakaramentu ubasha kuribona, ahubwo benshi bari gushiramo bagenda kubera amafaranga bacibwa.”

Undi muturage yagize ati “Njye mbona amasakaramentu bisigaye ari ukuyagura ubu se wavuga ngo ugiye guhesha umwana batisimu utibitse amafaranga ibihumbi Magana, ngaho ibaze! Wibeshye ukamara umwaka udatuye, ukavuga ngo ugiye kwa padiri gusezerana ntibashobora kugusezeranya utabanje kwishyura ibyo bita umwenda.”

Padiri Ntagungira Jean Bosco uyobora Paruwasi Regina Pacis muri diyosezi ya Kigali, wemeye kugira icyo abwira RADIOTV10 kuri iyi ngingo, yavuze ko muri rusange amasakaramentu atagurwa.

Icyakora uyu Musaseridoti avuga ko hari umusanzu umukristu asabwa gutanga ungana n’imibyizi itatu buri mwaka bikajyenwa hashingiwe ku bushobozi bwa buri muntu.

Avuga ko bamwe mu bakristu bacibwa intege no gukoresha amasakaramentu kubera gutinya ubundi bushobozi bazatanga burimo ibijyanye no kwakiriza abazatumirwa mu birori ariko ko umusanzu utangwa mu isanduku ya Paruwasi ubwawo atari ikibazo.

Ati “Benshi baba batekereza iminsi mikuru yabo kuko hari igihe bakubwira ngo ‘tugomba gutumira abantu, tukagura imyenda y’abana…’ noneho babishyira muri budget ugasanga budget yabo yabaye ndende.”

Padiri Ntagungira Jean Bosco avuga ko iriya misanzu yakwa abagiye gukoresha amasakaramentu, idashobora kubuza umuntu kuyahabwa kuko bamwe banegera Paruwasi bakabiganiraho.

Pacifique NTAKIRUTIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − two =

Previous Post

Ikosa riri he kuba Muhoozi yakwifuza kuba Perezida kuko se ari we?- Mwenda

Next Post

Umunyarwanda wari impunzi muri Uganda bamusanze yapfiriye mu nzu

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyarwanda wari impunzi muri Uganda bamusanze yapfiriye mu nzu

Umunyarwanda wari impunzi muri Uganda bamusanze yapfiriye mu nzu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.