Yaturutse muri Metero 8.000: Andi makuru ku ndege yari itwaye abantu 132 yakoze impanuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kuri uyu wa Mbere, inkuru ibabaje yongeye kumvikana ku Isi ubwo Indenge yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 yari itwaye abantu 132 yakoreraga impanuka mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’u Bushinwa. Amakuru mashya yabonetse ni uko yahanutse iturutse muri metero zirenga 8 000 z’ubutumburuke.

Iyi ndege ya sosiyete izwi nka China Eastern Airlines, yakoreye impanuka mu gace k’icyaro ka Guangxi gaherereye hafi y’umujyi wa Wuzhou ubwo yagwaga ku musozi witaruye ahantu hasanzwe hatuye abantu, igashya igakongoka.

Izindi Nkuru

Amatsinda y’ubutabazi mu Bushinwa yahise yoherezwa muri aka gace, gusa amakuru avayo avuga ko bigoye kuba hari umuntu waba warokotse iyi mpanuka.

Ibibazo ni byinshi ku bibaza icyaha cyateye iyi mpanuka y’iyi ndege bivugwa ko yahanutse iturutse muri Metero 8 400.

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yasabye ko hakorwa iperereza ryihuse ku cyaba cyateye iyi mpanuka bikaba byanatumye abashinzwe kuzimya inkongi ndetse n’abandi bashinzwe iperereza bamanukira muri aka gace ko mu cyaro ko mu Ntara ya Guangxi.

Abashinzwe ubutabazi bageze aha, babwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa AFP ko hari amakuru avuga ko abagenzi bose bari muri iyi ndege bose bitabye Imana.

Umuturage umwe wo muri aka gace kabereyemo impanuka, yavuze ko bagiye kumva bakumva ikintu gikubise mu ijwi rirangurura nk’inkuba kivugiye mu misozi.

Ibitangazamakuru bimwe byo mu Bushinwa byagaragaje bimwe mu bice by’iyi ndege byagi, ndetse n’ibiti byavunaguritse ahabereye iyi mpanuka.

Hakaba hari n’andi matsinda yohereje indege zitagira abapilote zizwi nka Drone ziri gushakisha amakuru ahagije muri iri shyamba.

Amakuru aturuka i Guangzhou, avuga ko abantu 123 mu bari muri iyi ndege, ari abagenzi mu gihe abandi icyenda (9) ari abakozi b’iyi sosiyete.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru