Tuesday, August 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ifoto y’umubyeyi w’Umunya-Ukraine wakomeretse cyane ari konsa uruhinja rwe yashenguye benshi

radiotv10by radiotv10
22/03/2022
in MU RWANDA
0
Ifoto y’umubyeyi w’Umunya-Ukraine wakomeretse cyane ari konsa uruhinja rwe yashenguye benshi

Photo/Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi w’imyaka 27 y’amavuko wo muri Ukraine, wakomerekejwe n’ibisasu by’ingabo z’u Burusiya, yafotowe ari mu bitaro ari konsa uruhinja rwe ry’ibyumweru 6, benshi mu babonye iyi foto bagize agahinda.

Uyu mubyeyi witwa Olga wakomerekejwe cyane n’utumanyu tw’ibisasu bya misile by’abasirikare b’u Burusiya bari kurwana intambara muri Ukraine, ubu ari kwitabwaho kwa muganga.

Olga n’umwana we barokotse ibyo bisasu byatewe mu gicuku aho bari bari, bajyanywe kwa muganga ariko uyu mubyeyi yakomeretse cyane.

Uyu mubyeyi wajyanywe mu bitaro n’uruhinja rwe, nyuma yaje gutora ka mitende anaherezwa uruhinja rwe ngo arwonze ndetse ifoto ye ikaba yagiye igarukwaho cyane.

Bamwe mu bari inyuma igihugu cya Ukraine kimaze iminsi kiri mu kangaratete k’intambara cyashojweho n’u Burusiya, batanze ibitekerezo kuri iyi foto, bavuze ko ari ikindi kimenyetso kigaragaza ingaruka zikomeye zo kuba u Burusiya bwaravogereye Ukraine.

Iyi foto ya Olga imugaragaza ari mu gitanda cy’indembe afite igipfuko gitamirije mu mutwe ndetse bigaragara ko afite ibikomere mu maso ariko ari konsa uruhinja rwe.

Olga uvuga ko yabonaga amaraso yuzuye ku ruhinja rwe, avuga ko yakekaga ko ari ayarwo nyamara ahubwo ari aye.

Yagize ati “Nabonaga amararo yuzuye ku ruhinja, ngakeka ko ari amaraso ye.”

Olga yatangaje ko uruhinja rwe yari yarworoshe ikiringiti gikomeye ku buryo ari cyo cyamurokoye

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + six =

Previous Post

Polisi yanyomoje amakuru yavugaga ko hari Camera izwi nka ‘Sofia’ yibwe

Next Post

I Kigali bihora ari bishya…Ahategerwa imodoka hagiye gushyirwa ubwugamo bugezweho

Related Posts

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

by radiotv10
12/08/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibirego by’ibinyoma by’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu (OHCHR) bishinja Ingabo z’iki Gihugu (RDF) ngo...

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

by radiotv10
12/08/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara, bavuga ko bongeye kuvoma amazi y’ibishanga nyamara...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
12/08/2025
3

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

by radiotv10
11/08/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, General Mubarakh Muganga yahaye ikiganiro urubyiruko ruri mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 15, arugaragariza ko...

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

Eng.- RDF Chief urges youth to champion African solutions to African problems

by radiotv10
11/08/2025
0

The Rwanda Defence Force (RDF) CDS, General MK Mubarakh, has called on the country’s youth to take ownership of Africa’s...

IZIHERUKA

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo
AMAHANGA

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

by radiotv10
12/08/2025
0

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

12/08/2025
Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

12/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

12/08/2025
Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

Icyemezo cya Israel cyo gushaka kwigarurira Gaza cyahagurukiwe n’amahanga

12/08/2025
Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

Ubutumwa Umugaba Mukuru wa RDF Gen.Muganga yahaye urubyiruko ruri mu Itorero ‘Indangamirwa’

11/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
I Kigali bihora ari bishya…Ahategerwa imodoka hagiye gushyirwa ubwugamo bugezweho

I Kigali bihora ari bishya…Ahategerwa imodoka hagiye gushyirwa ubwugamo bugezweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yahishuye umugambi uteye impungenge uri gucurwa n’uruhande bahanganye rw’ubutegetsi bwa Congo

U Rwanda rwamaganye ibirego byazanye RDF mu bwicanyi buvugwa ko bwakorewe Abanyekongo 300

Ibyishimo by’amazi meza bahawe ngo byabaye iby’akanya gato

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.