Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amarira y’Abanyakigali bamara amasaha bategereje imodoka muri Gare yaba agiye guhanagurwa?

radiotv10by radiotv10
06/04/2022
in MU RWANDA
0
Amarira y’Abanyakigali bamara amasaha bategereje imodoka muri Gare yaba agiye guhanagurwa?
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje intandaro y’ibibazo byakunze kugaragara mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, buvuga ko amasezerano ya kompanyi zatsindiye isoko ryo gutwara abantu agiye kuvugururwa, ku buryo mu gihe cya vuba hazatangira kugaragara impinduka.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata mu Nteko y’abaturage yabaye hifashishijwe itangazamakuru yarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abamwungirije.

Iyi nteko yabarijwemo ibibazo by’abaturage bakoreshaga uburyo bwa telephone, bagarutse ku kibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo wa rusange kimaze iminsi kigaragara mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko aho abagenzi bategera imodoka bakunze kuba ari benshi muri za gare.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungurije ushinzwe imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Mpabwanamuguru Merard yavuze ko mu myaka itanu ishize Umujyi wa Kigali wahuye n’imbogamizi yo guturwa cyane kandi hakaba ikindi kibazo cyo kuba isoko ryo gutwara abagenzi rifitwe na kompanyi eshatu gusa.

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyaje hari gahunda yo kuvugurura amasezerano “Kugira ngo hazemo amaraso mashya ndetse hanongerwemo n’ubushobozi bugendanye n’ubwiyongere bw’abaturage.”

Dr Mpabwanamuguru Merard avuga ko muri 2013 ubwo amasezerano ari kugenderwaho ubu yasinywaga, Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abaturage 1 320 000 mu gihe ubu bamaze kugera muri Miliyoni 1,6.

Ati “Kandi Imirenge icyo gihe yagaragaraga nk’icyaro nka za Bumbogo, za Nduba na za Mageragere hagiye haturwa.”

Dr Mpabwanamuguru avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri gukorana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Kompanyi zitanga serivisi zo gutwara abagenzi kugira ngo habemo kuvugurura amasezerano ndetse hanongerwe imodoka.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzagirana inama na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo izasuzumirwamo ibisabwa ubundi bigafatirwa umurongo.

Ati “Kugira ngo n’abari mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakagira ibyo Leta ishobora kubafasha kugira gutwara abagenzi ibe ari iyishimirwa n’umuturage.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yahise abaza uyu muyobozi igihe ibi byose bizafata, asubiza avuga ko iyi nama izaba mu cyumweru gitaha izahuza Umujyi wa Kigali, RURA, RTDA na kompanyi zitwara abagenzi ubundi herekanwe ibikenewe kugira ngo bizahabwe umurongo w’uburyo byazashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ariko mu byo duteganya harimo ibyo dusaba bishobora gukorwa mu gihe cya vuba ndetse hari n’ibiteganywa mu gihe kirambye. Mu biteganywa mu gihe cya vuba harimo gushyira ingufu cyane mu gutwara abantu ahaturuka benshi cyane cyane mu masaha yo kuva mu ngo no gutaha.”

Dr Mpabwanamuguru avuga kandi ko ubuyobozi buzanashyira ingufu mu gufasha abantu gukoresha imihanda mishya ku buryo byagabanya umuvundo w’imodoka “bityo imodoka zitwara abantu benshi zibe zafashwa kugira ngo zihute mu mihanda ziri gukoresha.”

Ibi bishobora kuzakemura ikibazo cy’abaturage bamaraga amasaha n’amasaha bategereje imodoka by’umwihariko mu bihe byo gusubira mu ngo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − 14 =

Previous Post

Umusore w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 wamusabye kumukwa inka 12

Next Post

Indwara yahitanye Perezida w’Inteko ya Uganda yamenyekanye

Related Posts

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

IZIHERUKA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules
MU RWANDA

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Indwara yahitanye Perezida w’Inteko ya Uganda yamenyekanye

Indwara yahitanye Perezida w’Inteko ya Uganda yamenyekanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.