RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakekwaho kugira uruhare mu gukubita umuntu wagaragaye mu mashusho akubitwa umugeri mu muhanda agahita asa nk’uhwereye.

Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Enoch Aaron, agaragaramo abasore b’ibigango baryamishije hasi mu muhanda umugabo bari kumukubita.

Izindi Nkuru

Muri aya mashusho, uyu mugabo baba baryamishije mu muhanda, asa nk’uwegutse ubundi umwe muri abo bagabo b’ibigango akaza akamukubita umugeri uremereye undi agahita yikubita hasi asa nk’uguye igihumure.

Ubutumwa buherekeje aya mashusho yashyizwe kuri Twitter ya Enoch Aaron, bugira buti “Bisaba igihe kingana iki kiugira ngo RIB na Polisi bafate abantu banteze bakankomeretsa nta mpamvu mu minsi ine ishize. Kandi ikirego cyaratanzwe kuri RIB ariko ntacyakozwe.”

Enoch Aaron yakomeje agira ati “Mumfashe kugarura ubumuntu mu Banyarwanda mumfashe aba bantu bashyikirizwe ubutabera. Abashoferi b’iyi modoka bakoze ibi ntacyo bikanga bavuga ko uranzi njyewe. Iyi mvugo na yo ikwiye guhagarara.”

Ubu butumwa bwasubijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko abakekwaho kugira uruhare muri ibi bikorwa byagaragaye muri aya mashusho, bafashwe ndetse ko dosiye yabo iri gukorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Dr Murangira B. Thierry na we yasubije ubu butumwa agira ati “Iki kirego kiracyari mu iperereza kandi uwakorewe ibi ameze neza, ubu ari kwitabwaho n’abaganga. Abakekwa bari gukurikiranwa binyuze mu nzira z’amategeko.”

Photo/ Twitter

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru