Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana

radiotv10by radiotv10
08/04/2022
in MU RWANDA
0
Umunyamakuru wari umaze igihe akorera RBA yitabye Imana
Share on FacebookShare on Twitter

Ndayisaba Herman, umwe mu banyamakuru bari bamaze igihe bakorera ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA) yitabye Imana azize uburwayi.

Ndayisaba Herman wari umaze imyaka igera mu icumi akorera RBA mu ishami ry’amakuru, yitabye Imana kuri uyu wa Kane tariki 07 Mata 2022.

Bamwe mu Banyamakuru baziranye na Ndayisaba Herman barimo abo bakoranaga muri RBA n’ab’ibindi bitangazamakuru bagiye bagaragaza ko bashenguwe n’urupfu rwa mugenzi wabo.

Amakuru avuga ko Ndayisaba Herman yazize uburwayi yari amaranye igihe burimo indwara y’igisukari (Diabetes) aho yitabye Imana yari amaze iminsi yivuriza mu Bitaro Byitiriwe Umwami Fayisali.

Abanyamakuru bari baziranye na nyakwigendera, bavuga ko yakundaga akazi kandi akamenya kubana na buri wese ku buryo yakoranaga na bagenzi be neza.

Nkurunziza Pacifique wakoreye Radio Ishingiro ikorera mu Karere ka Gicumbi, yabwiye RADIOTV10 ko yari aziranye na nyakwigendera kuva muri 2016, kandi ko kuva icyo gihe ubucuti bwabo bwarenze ubwo kuba bahujwe n’umwuga w’Itangazamakuru ahubwo ko babanaga nk’abavandimwe.

Ati “Nubwo yakoreraga RBA ariko yari gukorana n’abandi Banyamakuru ku buryo iyo habaga hari ikibazo cy’ubugizi yifuzaga gukoraho inkuru, yabwiraga n’abanyamakuru bakorera ibindi bitangazamakuru.”

Nkurunziza Pacifique avuga ko nyakwigendera yahoraga yifuza kumenya amakuru y’Abanyamakuru bagenzi be bakorera mu gice kimwe “ku buryo yageraga mu bice azi neza ko hari abandi umnyamakuru mugenzi we yamubazaga niba ahari ngo amusuhuze.”

Nkurunziza akomeza agira ati “Twabuze umuntu wari uzi kubana n’abandi ariko kandi twabuze umuntu wari uzi gukora akazi k’uyu mwuga wacu, mu by’ukuri hari icyo duhombye nk’abakora umwuga w’itangazamakuru ndetse n’umuryango we ugize ibyago kandi ni ukuwihanganisha.”

Herman Ndayisaba wari usanzwe afite umuryango, yari atuye mu Ntara y’Amajyepfo, akaba yari amaze igihe akorera mu Turere twa Gicumbi na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba yaranakoze mu bice binyuranye birimo Iburasirazuba.

Nyakwigengera Herman Ndayisaba ubwo yari mu bitaro

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

RIB yafashe abagaragaye mu mashusho bakubitira umuntu mu muhanda agasa nk’uhwereye

Next Post

Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

Related Posts

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

by radiotv10
18/09/2025
0

Abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, bavuga batazi impamvu Polisi yo mu Karere ka Rwamagana yakuyeho ibyapa bya...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

by radiotv10
18/09/2025
0

Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari bimaze imyaka itanu, byorohejwe ku cyiciro cy’ibanze, aho bakoresha...

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

by radiotv10
18/09/2025
0

Across Africa, the phrase “African Time” is often used in conversations, parties, and even workplaces. It is a joking way...

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

IZIHERUKA

Hemejwe ifungwa ry’abahanzikazi nyarwanda babiri hanamenyekana icyatumye bafatwa
IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

by radiotv10
18/09/2025
0

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

18/09/2025
Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

18/09/2025
Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

Inama Pavelh Ndzila agira Rayon mbere yo guhura na Singida yageze mu Rwanda

18/09/2025
Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka zagaragaye mu biciro bishya by’amashanyarazi mu Rwanda

18/09/2025
The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

The African time mentality: Harmless jokes or enemies of productivity?

18/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

Polisi yafashe ukekwaho gukubita umuturage uvuga ko atotezwa kuko ari Umututsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku bahanzikazi nyarwanda Ariel Wayz na Babo baherutse gutabwa muri yombi

Mu birori birimo ibyamamare umuhanzi Niyo Bosco n’umukunzi we bateye intambwe nyuma yo kumugaragaza

Rwamagana: Abashoferi bari mu rujijo nyuma y’icyemezo bafatiwe bavuga ko cyazanye kubangamirana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.