Thursday, January 15, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugabo wa Mukaperezida yongeye gufungwa akekwaho nanone gusambanya umwana

radiotv10by radiotv10
14/04/2022
in MU RWANDA
0
Umugabo wa Mukaperezida yongeye gufungwa akekwaho nanone gusambanya umwana
Share on FacebookShare on Twitter

Ku nshuro ya kabiri, Kwizera Evariste usanzwe yarashyingiranywe na Mukaperezida Clotilde umurusha imyaka 27, yatawe muri yombi n’ubundi akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa yigeze gukurikiranwaho muri 2019.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwemeje aya makuru, ruvuga ko uyu Kwizera Evariste yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2022 akaba afungiye sitasiyo y’uru rwego ya Kigabiro.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yavuze ko Kwizera w’imyaka 25 y’amavuko akekwaho gusambanya umwanya w’imyaka 16 y’amavuko.

Dr Murangira yagize ati “Uyu mwana wahohotew yakoreraga uregwa akazi ko gucuruza inzoga, akaba yaramusanze aho uyu mwana arara akaba ari na ho acururiza.”

Iki cyaha gikekwa kuri Kwizera Evariste cyabereye mu Mudugudu wa Umunini, Akagari ka Ruhimbi, mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Dr Murangira avuga ko Kwizera Evariste atari ubwa mbere aketsweho iki cyaha kuko no nanone muri Mata mu ntangiro zayo muri 2019 na bwo yari yatawe muri yombi akekwaho icyaha nk’iki cyo gusambanya umwana.

Icyo gihe byavugwaga ko Kwizera akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 16 akanamutera inda, yanafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 akamara amezi 11 muri gereza, yaje kurekurwa muri Werurwe 2020

Kwizera Evariste yavuzwe cyane mu mpera za 2018 no mu ntangiro za 2019 ubwo yasezeranaga na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 y’amavuko mu gihe uyu musore we yari afite imyaka 21 y’amavuko.

Uyu mugabo kandi yagarutsweho mu minsi yashize ubwo yatangazaga ko yamaze kwiyandikisha mu bazitabira irushanwa rya Rudasumbwa w’u Rwanda risabwa kujyamo abatarashaka abagore.

Kwizera Evariste utaritabiriye ijonjora ry’iri rushanwa ryamaze kuba, yatangaje ko byatewe n’impanuka aherutse kugira we n’umugore ndetse n’abandi bantu ubwo imodoka yabasangaga aho bari bari ikabagonga.

Kwizera yigeze kuvuga ko yifuza kuba Rudasumbwa w’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × two =

Previous Post

Kiriya gihe twari kumwe buri wese namuvugaho-Perezida wa Sena avuga ku Banyapolitiki bishwe

Next Post

AMAFOTO: Abayobozi muri Jamaica bishimiye guha ikaze Perezida Kagame wagendereye iki Gihugu

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

by radiotv10
15/01/2026
0

Umusore wo mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza wari ufite ubumuga bwo mu mutwe, wasanzwe yapfuye, aho mu...

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

by radiotv10
14/01/2026
0

U Rwanda rwohereje abasirikare bo mu itsinda ry’ubwubatsi mu Gihugu cya Jamaica gufasha iki Gihugu mu bikorwa byo kongera kubaka...

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

Uko byagenze ngo umugabo afatire umugore we aryamanye n’undi muri Logde i Kigali n’icyo yari yamubeshye

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugore wafashwe n’umugabo we aryamanye n’undi muri Lodge yo mu Mujyi wa Kigali, bivugwa ko yari yavuye iwe abwiye umugabo...

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

Inzozi z’umugabo w’imyaka 42 ukiri ku ntebe y’ishuri wiga mu yisumbuye mu Rwanda

by radiotv10
14/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko wo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, aritegura gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri...

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

Inkuru iryoshye y’ubutembere bw’Abambasaderi babiri b’u Rwanda i Burayi baherutse kugira

by radiotv10
14/01/2026
0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yavuze ko we na mugenzi we uhagarariye u Rwanda mu Bufaransa, baherutse gutembera...

IZIHERUKA

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano
IMIBEREHO

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

by radiotv10
15/01/2026
0

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

15/01/2026
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

15/01/2026
Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

Menya Ibihugu 75 America igiye guhagarika guha Visa abaturage b’abimukira babiturukamo

15/01/2026
AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

AMAKURU MASHYA: U Rwanda rwohereje abasirikare muri Jamaica

14/01/2026
Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

Amakuru agezweho ku Bajenerali b’igisirikare cya Congo bafunze barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru

14/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Abayobozi muri Jamaica bishimiye guha ikaze Perezida Kagame wagendereye iki Gihugu

AMAFOTO: Abayobozi muri Jamaica bishimiye guha ikaze Perezida Kagame wagendereye iki Gihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yataye muri yombi abantu bafite amadolari 10.000 y’Amerika y’amiganano

“ Ariko ahari bandambiwe” – Bwiza yahakanye ibyo gufatirwa irembo

Impamvu abo mu muryango w’umusore wasanzwe yapfuye yarakaswemo ibice bari mu bakekwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.