Thursday, October 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Rwamagana: Ibuka irifuza ko mu isomo ry’amateka ya Jenoside hajya haza uwarokotse akaganiriza abanyeshuri

radiotv10by radiotv10
14/04/2022
in Uncategorized
0
Rwamagana: Ibuka irifuza ko mu isomo ry’amateka ya Jenoside hajya haza uwarokotse akaganiriza abanyeshuri
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagaragaza ko batanyurwa n’ibyo biga mu isomo ry’amateka ku ngingo ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, umuryango Ibuka mu Karere ka Rwamagana, urifuza ko mu gihe higishwa iri somo, uwarokotse yajya ajya kuganiriza abanyeshuri.

Abanyeshuri batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye RADIOTV10 ko isomo ry’amateka riza mu masomo akomeye y’ishami biga ariko ko iyo bageze ku ngingo ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, batanyurwa.

Bavuga ko abarimu babiri babigisha isomo ry’amateka, umwe ari umunyamahanga, undi akaba Umunyarwanda, ariko bombi nta n’umwe wahagije amatsiko baba bafite ku Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umwe yagize ati “Akenshi usanga dufite amatsiko ngo byagenze gute mu 1994 ariko uko umwarimu aje akubwira Jenoside si ko undi ayikubwira. Hari n’ushobora kuyigeraho akayigira ingingo yo guseka cyangwa se akayigendesha ukuntu bidakwiye.”

Uyu munyeshuri avuga ko bitanumvikana kuba iri somo banaryigishwa n’umunyamahanga utazi aya mateka.

Ati “Ikindi kandi dushobora no kubyigishwa n’Umugande cyangwa Umunya-Kenya…ntabwo azi amateka y’iwacu, aza ahubwo akubwira ibyanditse mu bitabo kandi ibyanditse mu bitabo ari ingingo z’ingenzi bagenda bashakisha.”

Aba banyeshuri bavuga ko iyo bakurikiye bimwe mu biganiro bitangwa mu bihe byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, bumva amateka ahabanye n’ayo biga mu mashuri kuko ibyo biga mu mashuri biba ari bicye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Dative Musabyeyezu yabwiye RADIOTV10 ko mu gihe hari gutangwa isomo ryerekeye amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, hari hakwiye kuza abatangabuhamya bazi neza aya mateka bakaza kuyaganiriza abanyeshuri.

Ati “Akaza akabwira urubyiruko bakanamubaza ibibazo hanyuma abana bakarushaho gusobanukirwa, isomo ryose rigira imfashanyigisho, numva icyo gihe ubuhamya bw’uwarokotse bwaba imfashanyigisho ikomeye muri iryo somo ry’amateka.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine anenga abarimu baca ku ruhande amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko ari ugutandukira integanyanyigisho ndetse ko bari no kuroha abanyeshuri.

Avuga ko bamwe mu baca hejuru aya mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, babiterwa no kuba baranyuze muri ibi bihe ndetse abandi yarabagizeho ingaruka bakanga ko bibahungabanya.

Ati “Kubisimbuka rero uba wimye uburenganzira uwo mwana.”

Abanyeshuri kandi bagaragaje ko hakwiye kongerwa ingendoshuri ahari amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi nko mu nzibutso n’ahansi hose habafasha kumenya byimbitse amateka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + nineteen =

Previous Post

Abantu 68 biganjemo abagabo baketsweho Ingengabitekerezo ya Jenoside mu cyumweru cyo Kwibuka28

Next Post

IFOTO: Perezida wa Zambia yasuye abayobozi gakondo b’Abasheshakanguhe abagaragariza icyubahiro

Related Posts

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

Ubutumwa ababyeyi ba Minisitiri Ngarambe bamugeneye ku isabukuru y’ubukwe bwe

by radiotv10
25/08/2025
0

Umuryango wa Ngarambe François Xavier wifurije isabukuru nziza y’umwaka umwe umuhungu we Ngarambe Rwego usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri...

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

by radiotv10
31/07/2025
0

Nyuma yuko bamwe mu bagize Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, banditse basaba ko amatora y’iri Shyirahamwe asubikwa,...

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

Being single in your 30s in Africa: Why the pressure?

by radiotv10
26/07/2025
0

In many African communities, turning 30 is seen as a milestone but for those who are single at that age,...

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

by radiotv10
09/05/2025
0

Ntazinda Erasme wahoze ari Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza uregwa Icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo, yafatiwe icyemezo cyo kurekurwa nyuma yuko...

Ibirambuye ku cyatumye u Rwanda ruhagarika imikoranire n’u Bubiligi

Icyo u Rwanda rwizeza Ababiligi nyuma yuko ruciye umubano n’Igihugu cyabo

by radiotv10
21/03/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guca umubano w’iki Gihugu n’u Bubiligi, bitazagira ingaruka ku Babiligi bari mu Rwanda cyangwa abifuza...

IZIHERUKA

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years
MU RWANDA

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

by radiotv10
30/10/2025
0

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

30/10/2025
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

30/10/2025
Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

Hatanzwe impuruza ku bikorerwa Abarundi baba hanze y’Igihugu cyabo

30/10/2025
Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

Habayeho impinduka ku makipe yo muri Sudani byari byatangajwe ko azakina Shampiyona y’u Rwanda

30/10/2025
Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

Hatangajwe icyemezo cyanyuze benshi ku musirikarekazi wo mu Congo wafotowe asomana n’umukunzi we

30/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO: Perezida wa Zambia yasuye abayobozi gakondo b’Abasheshakanguhe abagaragariza icyubahiro

IFOTO: Perezida wa Zambia yasuye abayobozi gakondo b’Abasheshakanguhe abagaragariza icyubahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-Over 12,000 former FDLR combatants have returned to Rwanda over the past 24 years

Huye: Harumvikana kunyuranya imvugo hagati y’ubuyobozi n’abavuga ko bategereje agahimbazamusyi kabo bagaheba

Menya umubare w’abarwanyi bose bahoze muri FDLR bamaze gutahuka mu Rwanda bavuye muri Congo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.