Rwamagana: Ibuka irifuza ko mu isomo ry’amateka ya Jenoside hajya haza uwarokotse akaganiriza abanyeshuri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu gihe abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bagaragaza ko batanyurwa n’ibyo biga mu isomo ry’amateka ku ngingo ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, umuryango Ibuka mu Karere ka Rwamagana, urifuza ko mu gihe higishwa iri somo, uwarokotse yajya ajya kuganiriza abanyeshuri.

Abanyeshuri batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye RADIOTV10 ko isomo ry’amateka riza mu masomo akomeye y’ishami biga ariko ko iyo bageze ku ngingo ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, batanyurwa.

Izindi Nkuru

Bavuga ko abarimu babiri babigisha isomo ry’amateka, umwe ari umunyamahanga, undi akaba Umunyarwanda, ariko bombi nta n’umwe wahagije amatsiko baba bafite ku Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Umwe yagize ati “Akenshi usanga dufite amatsiko ngo byagenze gute mu 1994 ariko uko umwarimu aje akubwira Jenoside si ko undi ayikubwira. Hari n’ushobora kuyigeraho akayigira ingingo yo guseka cyangwa se akayigendesha ukuntu bidakwiye.”

Uyu munyeshuri avuga ko bitanumvikana kuba iri somo banaryigishwa n’umunyamahanga utazi aya mateka.

Ati “Ikindi kandi dushobora no kubyigishwa n’Umugande cyangwa Umunya-Kenya…ntabwo azi amateka y’iwacu, aza ahubwo akubwira ibyanditse mu bitabo kandi ibyanditse mu bitabo ari ingingo z’ingenzi bagenda bashakisha.”

Aba banyeshuri bavuga ko iyo bakurikiye bimwe mu biganiro bitangwa mu bihe byo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, bumva amateka ahabanye n’ayo biga mu mashuri kuko ibyo biga mu mashuri biba ari bicye.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rwamagana, Dative Musabyeyezu yabwiye RADIOTV10 ko mu gihe hari gutangwa isomo ryerekeye amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, hari hakwiye kuza abatangabuhamya bazi neza aya mateka bakaza kuyaganiriza abanyeshuri.

Ati “Akaza akabwira urubyiruko bakanamubaza ibibazo hanyuma abana bakarushaho gusobanukirwa, isomo ryose rigira imfashanyigisho, numva icyo gihe ubuhamya bw’uwarokotse bwaba imfashanyigisho ikomeye muri iryo somo ry’amateka.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine anenga abarimu baca ku ruhande amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, avuga ko ari ugutandukira integanyanyigisho ndetse ko bari no kuroha abanyeshuri.

Avuga ko bamwe mu baca hejuru aya mateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, babiterwa no kuba baranyuze muri ibi bihe ndetse abandi yarabagizeho ingaruka bakanga ko bibahungabanya.

Ati “Kubisimbuka rero uba wimye uburenganzira uwo mwana.”

Abanyeshuri kandi bagaragaje ko hakwiye kongerwa ingendoshuri ahari amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi nko mu nzibutso n’ahansi hose habafasha kumenya byimbitse amateka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru