Monday, November 3, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza yatangaje ko u Rwanda rutari rukwiye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza kuko iki Gihugu na cyo gifite inshingano zo kwakira abagihungiyemo.

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zishyize umukono ku masezerano ajyanye no kurengera abashaka ubuhungiro, impakaza zakomeje kuba ndende kubera bamwe bakomeje kwamagana iyi gahunda.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, imiryango itari iya Leta itanga ubufasha ku mbabare muri iki Gihugu ndetse n’abanyamadini, bamaganye iyi gahunda.

Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi akaba na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, kuri iki Cyumweru cya Pasika na we yagaragaje ko u Bwongereza butari bukwiye kwikoreza umutwaro u Rwanda ku nshingano zagombaga gukorwa n’iki Gihugu cy’i Burayi.

Umunyapoliti w’Umunyarwanda Dr Frank Habineza unayobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), na we yamaganye iyi gahunda, avuga ko u Rwanda rutari rukeneye kwakira aba bimukira.

Dr Habineza wakunze kuvuga ko iki cyemezo gishingiye ku mpamvu za Politiki, atangaza ko u Rwanda rutajya rwanga impunzi zihisemo guhungira muri iki Gihugu ariko ko abagiye kuzanwa bataruhungiyemo.

Ati “Kubera ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga nk’ibindi bihugu byose yo kwakira impunzi ndetse natwe twabayeho impunzi baratwakira ariko abantu batahunguye mu rwanda, bahungiye mu Bwongereza, muri Denmark, muri Israel ntabwo baba bahungiye mu Rwanda.”

Habineza akomeza avuga ko abantu bahungiye mu Gihugu runaka kiba gikwiye kubakira kuko na cyo kiba cyarasinye amasezerano mpuzamahanga yo kwakira impunzi nk’ayo u Rwanda na rwo rwashyizeho umukono.

Ati “Amasezerano twasinye ni amwe, ntabwo u Bwongereza bwasinye atandukanye n’ay’u Rwanda, tukavuga tuti ‘impunzi zahungiye mu Bwongereza, bugomba kuzakira, ntibikureho inshingano zabo ngo bazoherereze u Rwanda.”

Dr Habineza avuga kandi urebye n’ijambo ryakoreshejwe ko bariya bantu ari abimukira [migrants], bigaragaza ko bagiye kuzaza mu Rwanda kuhatura nk’abandi baturarwanda bahabwe ibyangombwa byose bihabwa Abanyarwanda nk’ubukata.

Ati “Ni ho twahise tuvuga tuti ‘ese u Rwanda ni cyo Gihugu kinini kurusha u Bwongereza, ni cyo Gihugu gikize kurusha u Bwongereza’ nibura ku buryo twavuga ngo tugiye kwikorera umutwaro w’u Bwongereza, twakire abo bantu.”

Dr Habineza usanzwe ari Intumwa ya rubanda, avuga ko Abanyarwanda basanzwe bafite ubutaka buto ndetse u Rwanda rukaba Igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubucucike bwinshi bw’abaturage.

Ati “Noneho u Bwongereza ni Igihugu kinini gikubye u Rwanda inshuro nyinshi, n’ubukire ni uko kiradukubye inshuro nyinshi cyane, tukavuga tuti ‘ese ni twebwe twari dukwiye kwakira uwo mutwaro?’.”

Dr Habineza yagarutse ku byakunze gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda ko aba bimukira bazakirwa mu neza yo kurengera abantu, akavuga ko ineza ya mbere yagakwiye guhera ku benegihugu.

Ati “Nta neza irimo, babanze bashakire ineza Umunyarwanda aho gushakira ineza impunzi n’abimukira bo mu Bwongereza.”

 

Bizajya mu mateka ko u Rwanda rwagerageje

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira kuko rwabonye ingaruka ziba kuri bamwe muri bo barimo abagiye baburira ubuzima mu Nyanja, mu Butayu, abandi “bagirwa abacakara bakanacuruzwa nk’amatungo, amahanga yose arebere.”

Akomeza avuga ko nubwo iyi gahunda yo gushaka gukemura iki kibazo yazananirana, ariko “Nibura bizajya mu mateka bavuge bati ‘u Rwanda n’u Bwongereza bagerageje gukemura icyo kibazo cy’abimukira abandi barebera.”

Mukuralinda avuga ko aba bantu bazazanwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza barimo ibyiciro bibiri ndetse ko ubwo bazaba bamaze kugera mu Rwanda hazakorwa isuzumwa ryabo ku buryo hari bazagaragaza icyatumye bahunga Ibihugu byabo niba ari ubuhunzi cyangwa ari ubwimukira.

Ati “Niba uri impunzi ukemera kuguma mu Rwanda, bamenye ko hari impunzi y’Umuryango w’Abibumbye, niba uri umwimukira ubwo ubaye umwimukira ugahabwa ibyo amategeko y’u Rwanda aguteganyiriza noneho ukinjira mu Banyarwanda ukabana n’abandi Banyarwanda.”

Mukuralinda wagarutse ku bikomeje kuvugwa ko u Rwanda rugiye kwikorera umutwaro utari ukwiye wo kwakira abaturage nyamara rusanganywe abandi benshi, yavuze ibyo atari impungenge kuko hari ibindi Bihugu bito kurusha u Rwanda bituwe n’abaturage benshi.

Ati “Nka Singapore ijya kungana n’u Rwanda kandi ifite abaturage barenga miliyoni 20. Bivuze ngo niba dufite gahunda yo gutura tujya hejuru, icyo ntabwo ari cyo kibazo.”

Kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, basohoye inyandiko isubiza abakomeje kunenga iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bayobozi bo ku mpande zombi bavuze ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gushaka igisubizo kidasanzwe cy’aba bimukira bakomeje kubura ubuzima bwabo kandi ko nta Gihugu gifite umutima wo gufasha cyakomeza kubirebera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + eight =

Previous Post

Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

Next Post

Umugore akurikiranyweho kwiyita Umupolisi akaka umuturage hafi Miliyoni 3Frw amubeshya kuzamuha ‘Permis’

Related Posts

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

by radiotv10
03/11/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ruratangaza ko rufunze abagabo batatu bafatanywe amahembe y’inzovu yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bayatwaye mu...

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

by radiotv10
03/11/2025
0

Mondays are hard. After a relaxing weekend, it’s easy to put off work, scroll on your phone, or tell yourself,...

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

by radiotv10
03/11/2025
0

Inzu isanzwe ari icumbi ry’abanyeshuri mu ishuri rya IWE (Institute Of Women For Excellence) Secondary School riherereye mu Karere ka...

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

Kamonyi: Umukwabu wo gushaka abakora ibikorwa bigayitse wageze no bajura b’amatungo

by radiotv10
03/11/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, yafashe itsinda ry’abantu batanu barimo umugore umwe, bakekwaho ibikorwa bigayitse bihungabanya umutekano, birimo ubujura...

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

Yabaye icyomoro cy’ibikomere twasigiwe n’amateka mabi-Madamu J.Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa kuri ‘Ndi Umunyarwanda’

by radiotv10
03/11/2025
0

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda gukomeza kwimakaza Ihame ntakukuka ry’Ubunyarwanda, abibutsa ko gahunda ya...

IZIHERUKA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora
AMAHANGA

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

by radiotv10
03/11/2025
0

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

03/11/2025
Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

03/11/2025
Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

Stop waiting, start doing: How to beat Procrastination and own your week

03/11/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

AFC/M23 yaciye amarenga y’icyo ibona cyihishe inyuma y’ubutabazi bwavugiwe mu Bufaransa

03/11/2025
BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

BREAKING: Inkongi y’umuriro bitaramenyekana icyayiteye yibasiye inyubako y’ishuri ry’i Rwamagana

03/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Umugore akurikiranyweho kwiyita Umupolisi akaka umuturage hafi Miliyoni 3Frw amubeshya kuzamuha 'Permis'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa Perezida Samia Suluhu yageneye Abanya-Tanzania nyuma yo kurahirira kubayobora

Amakuru y’ibanga agezweho ku muhanzi ukunzwe na benshi mu Rwanda

Ibyagaragajwe n’iperereza ku bagabo batatu barimo uwitwa Shirumuteto bafatanywe imari y’amahembe y’inzovu mu modoka y’Akarere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.