• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), Dr Frank Habineza yatangaje ko u Rwanda rutari rukwiye kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza kuko iki Gihugu na cyo gifite inshingano zo kwakira abagihungiyemo.

Nyuma y’uko Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Bwongereza zishyize umukono ku masezerano ajyanye no kurengera abashaka ubuhungiro, impakaza zakomeje kuba ndende kubera bamwe bakomeje kwamagana iyi gahunda.

Bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko mu Bwongereza, imiryango itari iya Leta itanga ubufasha ku mbabare muri iki Gihugu ndetse n’abanyamadini, bamaganye iyi gahunda.

Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi akaba na Musenyeri mukuru wa Canterbury, Justin Welby, kuri iki Cyumweru cya Pasika na we yagaragaje ko u Bwongereza butari bukwiye kwikoreza umutwaro u Rwanda ku nshingano zagombaga gukorwa n’iki Gihugu cy’i Burayi.

Umunyapoliti w’Umunyarwanda Dr Frank Habineza unayobora Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije (DGPR), na we yamaganye iyi gahunda, avuga ko u Rwanda rutari rukeneye kwakira aba bimukira.

Dr Habineza wakunze kuvuga ko iki cyemezo gishingiye ku mpamvu za Politiki, atangaza ko u Rwanda rutajya rwanga impunzi zihisemo guhungira muri iki Gihugu ariko ko abagiye kuzanwa bataruhungiyemo.

Ati “Kubera ko u Rwanda rwasinye amasezerano mpuzamahanga nk’ibindi bihugu byose yo kwakira impunzi ndetse natwe twabayeho impunzi baratwakira ariko abantu batahunguye mu rwanda, bahungiye mu Bwongereza, muri Denmark, muri Israel ntabwo baba bahungiye mu Rwanda.”

Habineza akomeza avuga ko abantu bahungiye mu Gihugu runaka kiba gikwiye kubakira kuko na cyo kiba cyarasinye amasezerano mpuzamahanga yo kwakira impunzi nk’ayo u Rwanda na rwo rwashyizeho umukono.

Ati “Amasezerano twasinye ni amwe, ntabwo u Bwongereza bwasinye atandukanye n’ay’u Rwanda, tukavuga tuti ‘impunzi zahungiye mu Bwongereza, bugomba kuzakira, ntibikureho inshingano zabo ngo bazoherereze u Rwanda.”

Dr Habineza avuga kandi urebye n’ijambo ryakoreshejwe ko bariya bantu ari abimukira [migrants], bigaragaza ko bagiye kuzaza mu Rwanda kuhatura nk’abandi baturarwanda bahabwe ibyangombwa byose bihabwa Abanyarwanda nk’ubukata.

Ati “Ni ho twahise tuvuga tuti ‘ese u Rwanda ni cyo Gihugu kinini kurusha u Bwongereza, ni cyo Gihugu gikize kurusha u Bwongereza’ nibura ku buryo twavuga ngo tugiye kwikorera umutwaro w’u Bwongereza, twakire abo bantu.”

Dr Habineza usanzwe ari Intumwa ya rubanda, avuga ko Abanyarwanda basanzwe bafite ubutaka buto ndetse u Rwanda rukaba Igihugu cya mbere muri Afurika gifite ubucucike bwinshi bw’abaturage.

Ati “Noneho u Bwongereza ni Igihugu kinini gikubye u Rwanda inshuro nyinshi, n’ubukire ni uko kiradukubye inshuro nyinshi cyane, tukavuga tuti ‘ese ni twebwe twari dukwiye kwakira uwo mutwaro?’.”

Dr Habineza yagarutse ku byakunze gutangazwa na Guverinoma y’u Rwanda ko aba bimukira bazakirwa mu neza yo kurengera abantu, akavuga ko ineza ya mbere yagakwiye guhera ku benegihugu.

Ati “Nta neza irimo, babanze bashakire ineza Umunyarwanda aho gushakira ineza impunzi n’abimukira bo mu Bwongereza.”

 

Bizajya mu mateka ko u Rwanda rwagerageje

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda avuga ko u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira kuko rwabonye ingaruka ziba kuri bamwe muri bo barimo abagiye baburira ubuzima mu Nyanja, mu Butayu, abandi “bagirwa abacakara bakanacuruzwa nk’amatungo, amahanga yose arebere.”

Akomeza avuga ko nubwo iyi gahunda yo gushaka gukemura iki kibazo yazananirana, ariko “Nibura bizajya mu mateka bavuge bati ‘u Rwanda n’u Bwongereza bagerageje gukemura icyo kibazo cy’abimukira abandi barebera.”

Mukuralinda avuga ko aba bantu bazazanwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza barimo ibyiciro bibiri ndetse ko ubwo bazaba bamaze kugera mu Rwanda hazakorwa isuzumwa ryabo ku buryo hari bazagaragaza icyatumye bahunga Ibihugu byabo niba ari ubuhunzi cyangwa ari ubwimukira.

Ati “Niba uri impunzi ukemera kuguma mu Rwanda, bamenye ko hari impunzi y’Umuryango w’Abibumbye, niba uri umwimukira ubwo ubaye umwimukira ugahabwa ibyo amategeko y’u Rwanda aguteganyiriza noneho ukinjira mu Banyarwanda ukabana n’abandi Banyarwanda.”

Mukuralinda wagarutse ku bikomeje kuvugwa ko u Rwanda rugiye kwikorera umutwaro utari ukwiye wo kwakira abaturage nyamara rusanganywe abandi benshi, yavuze ibyo atari impungenge kuko hari ibindi Bihugu bito kurusha u Rwanda bituwe n’abaturage benshi.

Ati “Nka Singapore ijya kungana n’u Rwanda kandi ifite abaturage barenga miliyoni 20. Bivuze ngo niba dufite gahunda yo gutura tujya hejuru, icyo ntabwo ari cyo kibazo.”

Kuri uyu wa Mbere, Umunyamabanga Ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu mu Bwongereza, Priti Patel na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, basohoye inyandiko isubiza abakomeje kunenga iyi gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda.

Aba bayobozi bo ku mpande zombi bavuze ko iyi gahunda yashyizweho mu rwego rwo gushaka igisubizo kidasanzwe cy’aba bimukira bakomeje kubura ubuzima bwabo kandi ko nta Gihugu gifite umutima wo gufasha cyakomeza kubirebera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 + 20 =

Previous Post

Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

Next Post

Umugore akurikiranyweho kwiyita Umupolisi akaka umuturage hafi Miliyoni 3Frw amubeshya kuzamuha ‘Permis’

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Umugore akurikiranyweho kwiyita Umupolisi akaka umuturage hafi Miliyoni 3Frw amubeshya kuzamuha 'Permis'

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.