Friday, January 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugore akurikiranyweho kwiyita Umupolisi akaka umuturage hafi Miliyoni 3Frw amubeshya kuzamuha ‘Permis’

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA
0
Umugore akurikiranyweho guteka umutwe yaka abantu amafaranga avuga ko yayatumwe n’Umukuru wa Polisi

Photo/Internet

Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yafashe umuturage w’igitsinagore ukekwaho kwaka umuturage Miliyoni 2,8 Frw amubeshya ko ari Ofisiye muri Polisi y’u Rwanda, amwizeza kuzamuha uruhusya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ubundi akabura.

Uyu muturage witwa Dusabemariya Grace yafatiwe mu Mudugudu wa Videwo, Akagari ka Urugarama mu Murenge wa Gahini ku Cyumweru tariki 17 Mata 2022.

Uyu Dusabemariya w’imyaka 35 y’amavuko akekwaho kwaka aya mafaranga undi muturage witwa Majyambere Silas agahita amubura.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamduni Twizeyimana, yavuze ko gufatwa kwa Dusabemariya byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yambuye ariya mafaranga angana na 2 830 000 Frw.

SP Hamduni Twizeyimana avuga ko uyu Dusabemariya akekwaho kuba yariyitaga Umu Ofisiye mukuru muri Polisi y’u Rwanda bigeza n’aho yizerwa n’umuturage nyuma yo kumureshya ko azamufasha kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira 2021, uyu Dusabemariya yatse uriya muturage uruhushya rwe rw’agateganyo n’indangamuntu n’amafaranga ibihumbi 600 kugira ngo azamuhe uruhushya rwa burundu.

Ati “Hashize ukwezi yamusabye andi miliyoni 1.5 avuga ko ari ayo kongeresha agaciro uruhushya rw’agateganyo rwari rwararangiye ariko ntiyanyuzwe kuko na nyuma y’aho yamusabye andi ibihumbi 730 avuga ko ari ayo gutanga kugira ngo uruhushya rubashe kuboneka.”

SP Twizeyimana yongeyeho ko kuva ubwo, umuturage ntiyongeye kumuca iryera ndetse iyo yamuhamagaraga ntiyafataga telefoni kugeza ku Cyumweru ubwo yamurabutswe mu gasanteri ka Videwo uyu Dusabemariya agahita yiruka amwihisha niko gutanga amakuru kuri Polisi aza gushakishwa arafatwa.

SP Twizeyimana yasabye abishora mu byaha by’ubwambuzi gukura amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi babonye biyushye akuya.

Yasabye abaturarwanda kuba maso bakirinda abashaka kubacuza utwabo bakihutira gutanga amakuru mu gihe hari uwo babonye abigerageza.

Dusabemariya yashyikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Rukara kugira ngo hakomeze iperereza.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 174 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000FRW).

Ingingo ya 281 y’iri tegeko iteganya ko umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubifitiye ububasha, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyitonderwa: Ifoto iri hejuru yakuwe kuri Internet ntaho ihuriye n’uvugwa mu nkuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =

Previous Post

Ntituri Igihugu kinini kurusha u Bwongereza ntituburusha no gukira- Frank Habineza

Next Post

Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi

Related Posts

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

by radiotv10
23/01/2026
0

Intumwa z’Umuryango w’Ingabo Zihora ziteguye Gutaba mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force-EASF), zagiriye uruzinduko mu Rwanda rugamije...

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugabo n’umugore we bo mu Mujyi wa Kigali, bamaranye itanu babana, umwe afite ubwandu bwa Virusi itera SIDA undi atabufite,...

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

Bashyize hanze imyitwarire bashinja ubuyobozi ituma ubujura budacika ahubwo bugakaza umurego

by radiotv10
23/01/2026
0

Abo mu Mirenge ya Kivumu na Kigeyo mu Karere ka Rubavu, bavuga ko ubujura bubarembeje nyamara ngo ubuyobozi bukaba bubirebera...

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

Abadepite babajije Abayobozi muri Minisiteri iherezo ry’ikibazo cyavuzwe kenshi mu buhinzi bw’u Rwanda

by radiotv10
23/01/2026
0

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere n’Uburinganire bw’Abagabo n’Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, babajije Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, iherezo ry’ikibazo cy'ibyumba bikonjesha umusaruro...

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

IZIHERUKA

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026
AMAHANGA

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

23/01/2026
Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

23/01/2026
Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

23/01/2026
Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

Ibihugu 19 byinjiye mu Kanama gashya ku Isi kashinzwe na Perezida wa America

23/01/2026
Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

Inkuru y’Isomo: Ibiteye amatsiko mu mibanire y’umusore wemeye gushaka umukobwa ufite SIDA ubu bubatse urugo runezerewe

23/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi

Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

Rayon yemeje ko yatandukanye na rutahizamu wabonwaga nk’ahazaza hayo

Hatangajwe icyazanye mu Rwanda intumwa z’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu karere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.