Kwa Cristiano Ronaldo bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo wapfuye avuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu ukomeye ku Isi, Cristiano Ronaldo dos Santos Aveiro n’umufasha we, bari mu gahinda ko kubura umwe mu mpanga zabo witabye Imana ari kuvuka.

Mu itangazo basohoye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022, Cristiano Ronaldo n’umugore we Georgina Rodriguez, bagaragaje agahinda batewe no kubura uyu mwana wabo bari bamaze igihe bategereje.

Izindi Nkuru

Iri tangazo rivuga ko umwana w’umuhungu muri izi mpanga zabo ari we witabye Imana, bati “Ni cyo kintu gikomeye kibabaza ababyeyi bose.”

Bakomeza bavuga ko umwana w’umukobwa we yabashije kuvuka ari muzima kandi ko bafite icyizere n’ibyishimo.

Muri iri tangazo baboneyeho gushimira abaforomo n’ababyaza ku bwo kwita ku mubyeyi ndetse n’ubufasha babahaye.

Bakavuga ko bashenguwe n’ibi byago byababayeho kandi ko bifuza ko ubuzima bwabo bwite bwakomeza kubahirizwa mu bihe nk’ibi bigoye.

Basoza bagira bati “Umwana wacu w’umuhungu, uri umumalayika. Tuzahora tugukunda iteka.”

Mu mpera z’umwaka ushize, umuryango wa Critiano yaba we, umugore ndetse n’abana basanzwe babo [barimo abo barera], bari basohoye amashusho y’ibyishimo batangaza ibitsina by’abana b’impanga bazibaruka ubwo bemezaga ko umwe azaba ari umuhungu undi akaba umukobwa.

Cristiano asanzwe bafite abana batanu barimo Cristiano Ronaldo Junior wavutse muri 2010, umuhungu n’umukobwa bavutse muri 2017 ndetse n’abandi barera we n’umugore we.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru