Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage 10 bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko baguye mu kantu nyuma y’uko ubuyobozi bwa SACCO bubahamagaye bubishyuza inguzanyo ya Miliyoni 1.3 Frw nyamara bose nta n’umwe uzi igihe yakiwe.

Uko aria bantu 10, bose bavuga ko amakuru y’iyi nguzanyo bari kwishyuzwa na SACCO-Munyaga bayamenye ubwo bahamagarwaga bayishyuzwa.

Izindi Nkuru

Umwe muri aba baturage witwa Mukamisha, yabwiye RADIOTV10 ko mu gitondo kimwe yabyutse ahamagarwa n’ubuyobozi bwa SACCO bumubwira ko ari mu bagomba kwishyura iyi nguzanyo.

Yahise afata inzira ajya kubaza iby’iyi nguzanyo kuko ari ubwa mbere byari bimuguye mu gutwi, akizamuka ahura n’abandi baje kumureba ngo bajyane kubaza iby’iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko bahamagawe babwirwa ko bagiye guterezwa cyamunara kubera kutishyura iyi nguzanyo, nyamara ku myirondoro y’abatse iyi nguzanyo harashyizweho amakuru yabitiriwe batazi.

Umwe ati “Nabonyeho nimero ya telephone ntigeze ntunga, baransinyiye na sinya si iyanjye, ikintu kiriho nemera ni nimero y’irangamuntu kuko ndi umunyamuryango wa SACCO, niba barabikuye hano muri SACCO ntabwo mbizi.”

Uyu muturage avuga ko kuva yabaho ataraka inguzanyo n’imwe. Ati “Sindafata amafaranga ya Leta wenda ngo nguze ngo mbure ubwishyu ariko nanayagujije.”

Aba baturage basabwa kwishyura Miliyoni 1,3 bafatanyije, bavuga ko barambiwe gusiragira bajya gusobanura iby’iki kibazo cy’umwenda batariye, bibahangayikishije.

Bavuga ko aya mafaranga yahawe umuntu umwe witwa Jeannette, bakanenga ubuyobozi bwa SACCO bwemeye kuyamuha mu izina ry’aba bantu 10 butababona.

Undi muturage ati “Uwo muntu Jeannette ngo yafashe amafaranga ayaha Jules, narabajije ngo ‘ko wayafashe ukayaha Jules, yari yanditse muri urwo rutonde?’ ati ‘Oya’ ati ‘Yarantegetse ngo nyamuhe’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo niba harimo uwakoze uburiganya abiryozwa.

Ati “Ntabwo dushobora kwemera ko hari ugira icyo yitwaza ngo arenganye umuturage.”

Amakuru avuga ko uwahawe aya mafaranga witwa Jules ashobora kuba yaramaze no kuva mu Rwanda akaba yarahungiye muri kimwe mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru