Saturday, October 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA
0
Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage 10 bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko baguye mu kantu nyuma y’uko ubuyobozi bwa SACCO bubahamagaye bubishyuza inguzanyo ya Miliyoni 1.3 Frw nyamara bose nta n’umwe uzi igihe yakiwe.

Uko aria bantu 10, bose bavuga ko amakuru y’iyi nguzanyo bari kwishyuzwa na SACCO-Munyaga bayamenye ubwo bahamagarwaga bayishyuzwa.

Umwe muri aba baturage witwa Mukamisha, yabwiye RADIOTV10 ko mu gitondo kimwe yabyutse ahamagarwa n’ubuyobozi bwa SACCO bumubwira ko ari mu bagomba kwishyura iyi nguzanyo.

Yahise afata inzira ajya kubaza iby’iyi nguzanyo kuko ari ubwa mbere byari bimuguye mu gutwi, akizamuka ahura n’abandi baje kumureba ngo bajyane kubaza iby’iki kibazo.

Aba baturage bavuga ko bahamagawe babwirwa ko bagiye guterezwa cyamunara kubera kutishyura iyi nguzanyo, nyamara ku myirondoro y’abatse iyi nguzanyo harashyizweho amakuru yabitiriwe batazi.

Umwe ati “Nabonyeho nimero ya telephone ntigeze ntunga, baransinyiye na sinya si iyanjye, ikintu kiriho nemera ni nimero y’irangamuntu kuko ndi umunyamuryango wa SACCO, niba barabikuye hano muri SACCO ntabwo mbizi.”

Uyu muturage avuga ko kuva yabaho ataraka inguzanyo n’imwe. Ati “Sindafata amafaranga ya Leta wenda ngo nguze ngo mbure ubwishyu ariko nanayagujije.”

Aba baturage basabwa kwishyura Miliyoni 1,3 bafatanyije, bavuga ko barambiwe gusiragira bajya gusobanura iby’iki kibazo cy’umwenda batariye, bibahangayikishije.

Bavuga ko aya mafaranga yahawe umuntu umwe witwa Jeannette, bakanenga ubuyobozi bwa SACCO bwemeye kuyamuha mu izina ry’aba bantu 10 butababona.

Undi muturage ati “Uwo muntu Jeannette ngo yafashe amafaranga ayaha Jules, narabajije ngo ‘ko wayafashe ukayaha Jules, yari yanditse muri urwo rutonde?’ ati ‘Oya’ ati ‘Yarantegetse ngo nyamuhe’.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo niba harimo uwakoze uburiganya abiryozwa.

Ati “Ntabwo dushobora kwemera ko hari ugira icyo yitwaza ngo arenganye umuturage.”

Amakuru avuga ko uwahawe aya mafaranga witwa Jules ashobora kuba yaramaze no kuva mu Rwanda akaba yarahungiye muri kimwe mu Bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

Umugore akurikiranyweho kwiyita Umupolisi akaka umuturage hafi Miliyoni 3Frw amubeshya kuzamuha ‘Permis’

Next Post

Muhoozi yatangaje Miss wo mu Rwanda uzitabira ibirori by’isabukuru ye

Related Posts

Things to leave behind with the end of the week

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Every new week is a quiet reset, a chance to step forward without dragging the emotional and mental clutter of...

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

by radiotv10
17/10/2025
0

Inzego z’umutekano n’iz’ibanze ziri gushakisha umusore wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, watorotse nyuma yo gukekwaho gutera...

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

by radiotv10
17/10/2025
0

Hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ryirukana abayobozi babiri mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC n’undi umwe wo mu Kigo...

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umunyemari Munyakazi Sadate yemeye ko yakoresheje imvugo idakwiye kubera ibyo yatangaje ko mu bihe biri Imbere Abanyarwanda bashobora kuzaha akazi...

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

Umugabo w’i Nyagatare watwitswe n’umugore we ku gitsina yavuze ko icyo akeka

by radiotv10
17/10/2025
0

Umugabo wo Murenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare watwikishijwe amazi yatuye n’umugore we byumwihariko ku bugabo bwe bugakomereka bikabije,...

IZIHERUKA

Things to leave behind with the end of the week
MU RWANDA

Things to leave behind with the end of the week

by radiotv10
17/10/2025
0

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

17/10/2025
Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

17/10/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

17/10/2025
Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

Minisitiri w’Intebe yirukanye abayobozi batatu mu bigo bibiri byo ku rwego rw’Igihugu

17/10/2025
Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

Sadate yaciye bugufi asaba imbabazi ku byo yavuze ku Banyekongo n’Abarundi bikazamura impaka

17/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yatangaje Miss wo mu Rwanda uzitabira ibirori by’isabukuru ye

Muhoozi yatangaje Miss wo mu Rwanda uzitabira ibirori by’isabukuru ye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Things to leave behind with the end of the week

Umusore arahigishwa uruhindu nyuma yo kwica ateye icyuma umukobwa bakundanaga bari banararanye

Igisirikare cy’u Burundi kiravugwaho gukaza imbaraga mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.