• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Muhoozi yatangaje Miss wo mu Rwanda uzitabira ibirori by’isabukuru ye

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in MU RWANDA
0
Muhoozi yatangaje Miss wo mu Rwanda uzitabira ibirori by’isabukuru ye
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ubu uri kugaruka cyane ku birori by’isabukuru y’amavuko ye izaba mu mpera z’iki cyumweru, yavuze ko Miss Jolly Mutesi na we ari mu bazabyitabira.

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba utaramara icyumweru agarutse kuri Twitter, uru rubuga nkoranyambaga rwe rwongeye gushyirwaho ibitekerezo ubutitsa ariko byinshi biri kwibanda ku isabukuru ye y’imyaka 48.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yagarukaga kuri Twitter, yahise atangaza ko Perezida Paul Kagame azitabira ibirori by’isabukuru ye.

Muhoozi kandi yanavuze ko ibi birori bye bizaririmbamo umuhanzi w’umunyabigwi mu Rwanda Masamba Intore usanzwe aririmba injyana ya gakondo.

Kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mata 2022, Muhoozi yavuze ko uwabaye Nyampinga w’u Rwanda, Mutesi Jolly na we azitabira ibi birori.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Muhoozi yagize ati “Jolly Mutesi wabaye Miss Rwanda, inshuti yanjye ya cyera azaba ari mu isabukuru! Tuzagira ibihe byiza.”

Mu minsi ishize kandi Muhoozi yari yavuze ko abantu badashobora kubura mu isabukuru ye ari Perezida Kagame Paul yita “my uncle” ndetse Perezida Uhuru Kenyatta akunze kwita mukuru we bishimirana cyane.

Imwe mu ngingo zikomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda, ni iyi sabukuru ya Muhoozi aho benshi mu basanzwe bamushyigikiye bagaragaza ko bishimiye imyaka akomeje kuramba ku Isi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Rwamagana: SACCO yabahamagaye ibishyuza inguzanyo ya Miliyoni bagwa mu kantu kuko batayizi

Next Post

DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

DRCongo: Abasirikare babiri bikekwa ko bari baganjijwe na manyinya bishe barashe abantu 15

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.