Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

AMAFOTO: Dore imodoka yatowe nk’iy’umwaka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe

radiotv10by radiotv10
19/04/2022
in IMYIDAGADURO
0
AMAFOTO: Dore imodoka yatowe nk’iy’umwaka ikoranye ikoranabuhanga ridasanzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Hyundai Ioniq 5, imodoka yakozwe n’uruganda rwa Hyundai, yatowe nk’imodoka y’umwaka kubera udushya ikoranye turimo ikoranabuhanga ryo kuba ikoresha umuriro w’amashanyarazi kandi ukamaramo igihe kinini.

Iyi modoka yatowe mu imurika mpuzamahanga ry’imodoka ryabereye i New York rizwi nka New York International Auto Show.

Mu cyiciro cy’ubwoko butatu bw’imodoka zidasanzwe, Hyundai Ioniq 5 yahize izindi iba iya mbere muri ibyo byiciro byose birimo ‘Imodoka y’umwaka (World Car of the Year); imodoka nziza ikoresha amashanyarazi (World Electric Vehicle of the Year) ndetse n’icyiciro cy’imodoka iteretse neza (World Car Design of the Year).

Ni igihembo yatsindiye mu matora y’abanyamakuru 102 basanzwe bakora ibijyanye n’ibinyabiziga baturutse mu bihugu 33 binyuranye.

Aka kanama nkemurampaka k’Abanyamakuru, muri Gashyantare kari katoye Luc Donckerwolke usanzwe ari umuyobozi ushinzwe guhanga udushya mu ruganda rwa Hyundai, nk’umuntu wa mbere ku Isi uzi iby’imodoka (2022 World Car Person of the Year).

Uyu mugabo yari yatorewe uyu mwanya kubera uruhare yagize  mu guhanga iyi modoka ya Hyundai Ioniq 5.

Uruganda rwa Hyundai rurateganya ko mu mwaka wa 2030 ruzaba rufite ku isoko ubwoko 17 bw’imodoka zikoresha umuriro w’amashanyarazi aho byitezwe ko muri uwo mwaka hazaba hari imodoka zingana na Miliyoni 1,87 zo muri ubu bwoko.

Imiterere yayo iri mu byatumye yegukana uyu mwanya

 

Hyundai Ioniq 5 yabaye iy’umwaka ni modoka ki?

Hyundai Loniq 5 yatowe nk’imodoka y’umwaka isanzwe ifite batterie ifite ubushobozi bwa kWh 77,4 ishobora kuyifasha kugenda ibilomero 480 ikaba kandi ishobora kongerwamo umuriro mu gihe cya vuba aho mu minota 18 ishobora kuba igeze kuri 80%.

Iyi modoka igura kuva ku bihumbi 40 USD [Miliyoni 40 Frw], ni ivatiri ntoya yasohotse mu mwaka ushize wa 2021.

Ikoranye ikoranabuhanga ryo hejuru by’umwihariko ikagira imbere hateye neza kubera urumuri rwayo rw’amatara y’imbere ndetse n’intebe zorohereye.

Ikoresha mudasobwa ifasha uyitwaye kugenda areba ibyerecyezo aganamo, ikanagira camera y’imbere n’iy’inyuma ifasha uyitwaye kuba atabasha kugonga cyangwa kugongwa.

Uburyo iteye imbere biri mu byishimirwa n’abasanzwe bazi iby’imodoka
Inyuma hashobora kwicara abantu babiri kandi batekanye
Uburyo Batterie yayo irambamo umuriro biri mu byatumye itorwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + three =

Previous Post

Nyamasheke: Babiri bakekwagaho kwica umukobwa washenguye benshi barashwe bagerageza gutoroka barapfa

Next Post

Hamenyekanye impamvu Nimwiza Meghan atakiri Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda

Related Posts

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

Minisitiri yagize icyo avuga ku muhanzi Israel Mbonyi nyuma yo kwitabira igitaramo cye bwa kabiri

by radiotv10
26/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko akurikije uko yabonye Israel Mbonyi yataramiye abantu, uyu muhanzi arenze kuba...

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

by radiotv10
24/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yasabye urubyiruko ruhanganisha abahanzi The Ben na Bruce Melodie kubihagarika, yemeza ko kuri...

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

by radiotv10
23/12/2025
0

Sengabo Jean Bosco uzwi nka ‘Fatakumavuta’ wakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu, ubura amezi ane ngo akirangize, yasezeranyije...

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

Umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko azitabira igitaramo cyatangiye kuvugisha benshi

by radiotv10
22/12/2025
0

Minisitiri w’Urubyiruko n’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah; yatangaje ko azitabira igitaramo ‘The Nu-Year Groove’ kizaririmbamo The Ben na Bruce...

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

by radiotv10
21/12/2025
0

Arnold Ishimwe uzwi nka Dj Toxxyk, yatawe muri yombi nyuma yo kugonga umwe mu bapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye impamvu Nimwiza Meghan atakiri Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda

Hamenyekanye impamvu Nimwiza Meghan atakiri Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.