Hamenyekanye impamvu Nimwiza Meghan atakiri Umuvugizi w’irushanwa rya Miss Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Backup isanzwe itegura irushanwa rya Miss Rwanda, bwatangaje ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umuvugizi wa Miss Rwanda. Impamvu yabyo yamenyekanye.

Ni ubutumwa bwatambutse kuri Twitter ya Miss Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Mata 2022.

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bugira buti “Turamenyesha abantu bose ko Miss Nimwiza Meghan atakiri umukozi w’umuryango wa Miss Rwanda. Turamushimira byimazeyo akazi kenshi yakoze ubwo yari umuyobozi mukuru w’itumanaho. Tumwifurije amahirwe mu nshingano azajyamo.”

Ni amakuru yatumye benshi bibaza icyatumye Nimwiza Meghan adakomeza gukorana na Rwanda Inspiration Back Up mu nshingano yari amazemo igihe.

Umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up, Ishimwe Dieudonne yavuze ko Nimwiza Meghan yabonye akandi kazi agahita agenda.

Ishimwe avuga ko Nimwiza Meghan nk’umuntu wari umukozi wabo kandi bakaba barakoranye neza, azakomeza kuba hafi iri rushanwa ndetse ko azakomeza kubaha umusanzu ariko atari umukozi wabo.

Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2019, yari yatangiye akazi ko kuba umuvugizi wa Miss Rwanda kuva muri 2020 akaba ari we wakundaga kugaragara asobanura ibijyanye n’iri rushanwa rimaze kugira abakunzi benshi mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru