Thursday, January 22, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Netflix yahagurukiye abantu baha abandi ‘Password’ za konti zabo

radiotv10by radiotv10
20/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Netflix yahagurukiye abantu baha abandi ‘Password’ za konti zabo
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’urubuga rwa Netflix bwahagurukiye abasanzwe bafite konti kuri uru rubuga basangiza abandi ijambo ry’ibanga [Password] kugira ngo na bo babashe kureba film, bubashyiriraho ibihano.

Bamwe mu bakunda film bakunze gusaba abafite konti kuri Netflix ijambo ry’ibanga kugira ngo babashe kureba film kuri uru rubuga rucuruza film.

Kuri uyu wa Kabiri, Netflix yasohoye itangazo yihanangiriza abakora ubu buriganya bwo gusangiza abandi ijambo ry’ibanga, inatangaza ko uzajya abifatirwamo azajya acibwa ama-Poung ari hagati y’ 2 n’ 2,70 y’inyongera ku kwezi.

Ibi bihano byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gushize mu Bihugu nka Chile, Costa Rica na Peru.

Muri iri tangazo rya Netflix, itangaza ko ibi bizakomereza mu Bihugu binyuranye birimo Leta Zunze Ubumwe za America.

Umuyobozi mukuru wa Netflix, Greg Peters yagize ati “Mu buryo bwitondewe tumaze imyaka ibiri tubikoraho, mu gihe cy’umwaka ushize, twatangiye igerageza none ubu twashyizeho ingamba tugiye gutangira gufata.”

Yakomeje agira ati “Ibi twatangiye kubikoraho mu igerageza mu Bihugu binini ariko bizafata igiye kugira ngo bitangire bikorwe n’ahandi.”

Netflix ubu yashyizeho ko umuntu uzajya afunguza konti kuri uru rubuga azajya abasha guha utundi dukonti duto (sub accounts) tw’abantu babiri gusa mu gihe babaga bagera muri bane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − four =

Previous Post

Ikiraro gihuza Muhanga na Gakenke cyongeye kwangirika nyuma y’iminsi micye gitashywe

Next Post

Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye kuri telefone

Related Posts

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru Sylivanus Karemera wamaze igihe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru akaza guhagarikirwa rimwe n’abandi benshi bagikoragamo, yahawe inshingano mu buyobozi bw’ikindi...

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

by radiotv10
22/01/2026
0

Nkurikiyumukiza Daniel wari uzwi ku izina rya Rujanga  wabonywe yinjira mu kabari kazwi nko kwa Mukubite umwice kabarizwa mu kagari ka...

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

by radiotv10
22/01/2026
0

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubujura bwa Kashipawa (Cash Power) bwafashe...

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

Learning English Shouldn’t Mean Losing Our Mother Tongue, ‘Ikinyarwanda’

by radiotv10
22/01/2026
0

In many schools in Rwanda, students are told they must speak English. Sometimes, if a child speaks Kinyarwanda, they get...

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

Umugabo n’umugore bafatiwe mu bitemewe bashaka kubisimbuka bisanga bakoze ikindi cyaha

by radiotv10
22/01/2026
0

Umugabo n'umugore bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bafashwe bakekwaho gutanga ruswa y'ibihumbi 50 Frw nyuma yo...

IZIHERUKA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo
AMAHANGA

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

by radiotv10
22/01/2026
0

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

22/01/2026
Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

22/01/2026
Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

Nyamasheke: Yasanzwe yapfuye ari ku muryango w’akabari bivugwa ko yaraye akubitiwemo

22/01/2026
Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

Irebere igihembo cy’akataraboneka cyashyikirijwe wa mufana wa Congo wabaye ikimenyabose

22/01/2026
Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

Ubujura bukabije bwa Kashipawa bavuze abo babukekaho n’impamvu babishingiraho

22/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye kuri telefone

Perezida Kagame na Boris Johnson baganiriye kuri telefone

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Biravugwa ko abarwanyi b’abacancuro bongeye kugaragara muri Congo

Umunyamakuru ufite uburambe mu Rwanda yahawe inshingano zo hejuru nyuma y’umwaka ahagaritswe n’igitangazamakuru yakoreraga

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.