Friday, May 9, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukomoka muri DRCongo uyobora Kaminuza yo muri Scotland wapfobeje Jenoside yasabye imbabazi

radiotv10by radiotv10
22/04/2022
in MU RWANDA
0
Ukomoka muri DRCongo uyobora Kaminuza yo muri Scotland wapfobeje Jenoside yasabye imbabazi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburgh yo muri Scotland, Debora Kayembe Buba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bukanagoreka amateka y’ibyabaye, bugashengura benshi bakanamwereka ukuri, we na Kaminuza akorera basabye imbabazi

Bamwe mu Banyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ndetse n’abazi amateka y’ibyabaye mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, bagaragaje akababaro batewe n’ubutumwa bwa Debora Kayembe usanzwe akomoka muri DRC akaba ayobora University of Edinburgh yo muri Scotland [Igihugu kimwe cyo mu Bwami bw’u Bwongereza].

Uyu Kayembe yashyize ubutumwa kuri Twitter bugoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda anashinja uruhare ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida warwo Paul Kagame mu gihe bizwi ko ari we wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu.

Ubu butumwa yabutangaje ubwo yinjiraga mu bamagana ko u Bwongereza bukorana n’u Rwanda muri gahunda yo gutabara abimukira.

Nyuma y’ubu butumwa, abarimo abanyapolitiki, abanyametekeko, abadipolomate, abanyamakuru ndetse n’abanditsi bazi ukuri ku mateka yabaye mu Rwanda, bagaragaje akababaro k’ubu butumwa bwa Debora Kayembe.

Bamwe mu bagaragaje ko bababajwe n’ubu butumwa bwa Debora Kayembe, bavuze ko ari ugutoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe bakiri mu minsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Mu masaha yakurikiyeho, Kaminuza ya Edinburgh iyoborwa n’uyu Debora Kayembe, yasabye imbabazi, ivuga ko ibyatangajwe na we ari ibitekerezo bye bwite ko ntaho bihuriye n’ibyo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwemera ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Mu butumwa bw’iyi kaminuza, ubuyobozi bwayo bwavuze ko bukurikiza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga n’ibindi Bihugu byose byo ku Isi ko habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi ikaba ari n’icyaha cy’indengakamere cyakorewe ikiremwamuntu.

Ubu butumwa bukomeza bwisegura kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Perezida w’u Rwanda ku byatangajwe n’uyu muyobozi.

Buti “Muri iki gihe cyo kwibuka mu Rwanda, Kaminuza yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zatakaje ubuzima. Rector ni umukozi wa Kaminuza ntabwo ari umuyobozi [Leader] wa Kaminuza.”

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, bukomeza buvuga ko Umuyobozi wayo afite inshingano nyinshi ariko ko zigira aho zigarukira zirimo nko gutegura ibikorwa n’ibindi.

Kayembe na we yasabye imbabazi ku butumwa bwe, aho yagize ati “Ku Banyarwanda bose, Perezida Kagame no ku muryango w’Abatutsi bose aho bari ku Isi. Nabonye ko igitekerezo cyanjye kibabaje kandi kitabaha agaciro. Biriya ntabwo ari ibya kaminuza ni ibitekerezo byanjye bwite. Ndiseguye cyane. Amahoro.”

 

Abarimo Busingye bababajwe n’ibyatangajwe na Kayembe

Mu batanze ibitekerezo bamagana ubutumwa bwa  Debora Kayembe, harimo Ambasaderi Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda n’Intumwa Nkuru ya Leta ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza.

Amb. Busingye yavuze ko Abanyarwanda badashobora kwemerera abantu nk’aba bapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ngo bakomeze kubikora, umuntu atababwije ukuri.

Yagize ati “Turasaba ikigo ukorera gutanga ibisobanuro.”

Johnston Busingye yibukije uyu munyamategeko ko Jenoside Yakorewe Abatutsi ari igikorwa kizwi n’Isi yose kandi gifitiwe ibimenyetso simusiga bizahoraho iteka ndetse ikaba yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Dr Charles Murigande wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, na we yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu muyobozi w’iriya kaminuza ikomeye, avuga ko bitangaje kuba umuntu nk’uyu abwira Isi ko kaminuza ye yishimira Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni igisebo kuri wowe ku gitekerezo gipfuye nk’iki no gutesha ikuzo Kaminuza.”

Umunyamakuru w’Umwongereza Linda Melvern wari i Kigali mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, na we ari mu bababajwe n’igitekerezo cya Kayembe.

Linda Melvern wanagaragaje bimwe mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, yagize ati “Ubutumwa bwa Kayembe buragaragaza uguhakana Jenoside. Kandi birakomeretsa abarokotse ndetse bikanambika isura mbi Kaminuza ya Edinburgh.”

Abatanze ibitekerezo byinshi bagaragaza agahinda batewe n’ibyatangajwe na Kayembe, basabye ko yegura ku nshingano ze zo kuyobora iyi Kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 17 =

Previous Post

Kamonyi: Umuyobozi bamuguyeho ari kwishimana n’umugore utari uwe rubura gica

Next Post

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90

Related Posts

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Abapolisi bavuye mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bwagarutse ku byo bakoze mu gihe cy’umwaka bakoze ibikorwa bitandukanye...

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Ingufu REG, ishami rya Rusizi, buravuga ko abazwi ku izina ry’abahigi bagera kuri 12 bibaga ibikoresho by’amashanyarazi...

Hatangajwe igikekwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi

Ibyo twamenye bivugwa kuri ‘Bishop Gafaranga’ ukurikiranyweho ihohotera rishingiye ku gitsina

by radiotv10
08/05/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rumukurikiranyeho gukora ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, aravugwaho...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye
AMAHANGA

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

09/05/2025
Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

09/05/2025
Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

Abahanzi bazaririmba mu birori bya Basketball bitegerejwe mu Rwanda bamenyekanye

09/05/2025
Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

Abapolisi bari bamaze umwaka mu butumwa bakigera mu Rwanda bagarutse ku byo bishimira bakoze

09/05/2025
Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

Abishoye mu bujura bw’ibikoresho bifite benshi akamaro bongeye guhagurukirwa

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.