Ukomoka muri DRCongo uyobora Kaminuza yo muri Scotland wapfobeje Jenoside yasabye imbabazi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburgh yo muri Scotland, Debora Kayembe Buba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bukanagoreka amateka y’ibyabaye, bugashengura benshi bakanamwereka ukuri, we na Kaminuza akorera basabye imbabazi

Bamwe mu Banyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ndetse n’abazi amateka y’ibyabaye mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, bagaragaje akababaro batewe n’ubutumwa bwa Debora Kayembe usanzwe akomoka muri DRC akaba ayobora University of Edinburgh yo muri Scotland [Igihugu kimwe cyo mu Bwami bw’u Bwongereza].

Izindi Nkuru

Uyu Kayembe yashyize ubutumwa kuri Twitter bugoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda anashinja uruhare ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida warwo Paul Kagame mu gihe bizwi ko ari we wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu.

Ubu butumwa yabutangaje ubwo yinjiraga mu bamagana ko u Bwongereza bukorana n’u Rwanda muri gahunda yo gutabara abimukira.

Nyuma y’ubu butumwa, abarimo abanyapolitiki, abanyametekeko, abadipolomate, abanyamakuru ndetse n’abanditsi bazi ukuri ku mateka yabaye mu Rwanda, bagaragaje akababaro k’ubu butumwa bwa Debora Kayembe.

Bamwe mu bagaragaje ko bababajwe n’ubu butumwa bwa Debora Kayembe, bavuze ko ari ugutoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe bakiri mu minsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Mu masaha yakurikiyeho, Kaminuza ya Edinburgh iyoborwa n’uyu Debora Kayembe, yasabye imbabazi, ivuga ko ibyatangajwe na we ari ibitekerezo bye bwite ko ntaho bihuriye n’ibyo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwemera ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Mu butumwa bw’iyi kaminuza, ubuyobozi bwayo bwavuze ko bukurikiza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga n’ibindi Bihugu byose byo ku Isi ko habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi ikaba ari n’icyaha cy’indengakamere cyakorewe ikiremwamuntu.

Ubu butumwa bukomeza bwisegura kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Perezida w’u Rwanda ku byatangajwe n’uyu muyobozi.

Buti Muri iki gihe cyo kwibuka mu Rwanda, Kaminuza yifatanyije nAbanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zatakaje ubuzima. Rector ni umukozi wa Kaminuza ntabwo ari umuyobozi [Leader] wa Kaminuza.

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, bukomeza buvuga ko Umuyobozi wayo afite inshingano nyinshi ariko ko zigira aho zigarukira zirimo nko gutegura ibikorwa n’ibindi.

Kayembe na we yasabye imbabazi ku butumwa bwe, aho yagize ati Ku Banyarwanda bose, Perezida Kagame no ku muryango wAbatutsi bose aho bari ku Isi. Nabonye ko igitekerezo cyanjye kibabaje kandi kitabaha agaciro. Biriya ntabwo ari ibya kaminuza ni ibitekerezo byanjye bwite. Ndiseguye cyane. Amahoro.

 

Abarimo Busingye bababajwe nibyatangajwe na Kayembe

Mu batanze ibitekerezo bamagana ubutumwa bwa  Debora Kayembe, harimo Ambasaderi Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda n’Intumwa Nkuru ya Leta ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza.

Amb. Busingye yavuze ko Abanyarwanda badashobora kwemerera abantu nk’aba bapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ngo bakomeze kubikora, umuntu atababwije ukuri.

Yagize ati Turasaba ikigo ukorera gutanga ibisobanuro.

Johnston Busingye yibukije uyu munyamategeko ko Jenoside Yakorewe Abatutsi ari igikorwa kizwi n’Isi yose kandi gifitiwe ibimenyetso simusiga bizahoraho iteka ndetse ikaba yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Dr Charles Murigande wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, na we yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu muyobozi w’iriya kaminuza ikomeye, avuga ko bitangaje kuba umuntu nk’uyu abwira Isi ko kaminuza ye yishimira Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati Ni igisebo kuri wowe ku gitekerezo gipfuye nkiki no gutesha ikuzo Kaminuza.

Umunyamakuru w’Umwongereza Linda Melvern wari i Kigali mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, na we ari mu bababajwe n’igitekerezo cya Kayembe.

Linda Melvern wanagaragaje bimwe mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, yagize ati Ubutumwa bwa Kayembe buragaragaza uguhakana Jenoside. Kandi birakomeretsa abarokotse ndetse bikanambika isura mbi Kaminuza ya Edinburgh.

Abatanze ibitekerezo byinshi bagaragaza agahinda batewe n’ibyatangajwe na Kayembe, basabye ko yegura ku nshingano ze zo kuyobora iyi Kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru