Thursday, July 31, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

AMAFOTO: Dore Imodoka ya Siporo ingana amara imaze imyaka 7 iyoboye mu kugurwa cyane

radiotv10by radiotv10
26/04/2022
in IMYIDAGADURO, SIPORO
0
AMAFOTO: Dore Imodoka ya Siporo ingana amara imaze imyaka 7 iyoboye mu kugurwa cyane
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yo mu bwoko bwa Ford Mustang yongeye kuba iya mbere mu zizwi nk’imodoka za Sports yaguzwe cyane kurusha izindi ku Isi. Ikaba imaze imyaka irindwi ica aka gahigo.

Urubuga Moto 1 ruvuga ko mu mwaka ushize ku isoko ry’imodoka, hari hariho omodoka ibihumbi 70 kandi ko haguzwe izigera izigera mu bihumbi 32.

Ibi byatumye yongera kwisubiza agahigo ko kuba ari yo modoka ya Siporo yaguzwe kurusha izindi muri ubu bwoko [zitwa ko ari iza siporo ariko abantu banazigendamo bisanzwe].

Mu mwaka wa 2020 bwo hari hagurikishwe izi modoka ibihumbi 61 mu gihe uwa 2019 hari haguzwe ibihumbi 72 naho muri 2018 hakaba haragurishijwe ibihumbi 75,8.

Ubu muri uyu mwaka umaze amezi ane, hamaze kugurishwa imodoka zo muri ubu bwoko ibihumbi 13.

Mu mwaka ushize, nko muri Leta Zunze Ubumwe za America, imodoko za Mustang 76% muri New Zealand hagurishwa 54,3%, muri Brazil hagurishwa 37,3% naho muri Koreya y’Epfo hagurishwa 16,6%.

Kumar Galhotra uyobora kompanyi ya Ford Blue yavuze ko iyi modoka ya Ford Mustang yaciye aka gahigo kubera imamvu zinyuranye.

Yagize ati “Harimo gukundirwa uburyo iteye bunogeye ijisho, uburyo ikoreshwa bworoshye ndetse n’umuhate w’abacuruzi bacu bagaragaje mu myaka irindwi.”

Ford Mustang ni imodoka nto yo mu bwoko bw’ivatiri ariko yihagazeho kuko igiciro cyayo gihera mu mafaranga agera mu bihumbi 20 USD (Miliyoni 20 Frw).

Iyi modoka yatangiye gukorwa mu 1964, izwiho kunyaruka bidasanzwe aho ishobora kugenda ibilometero 250 mu isaha imwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + 14 =

Previous Post

Amajyepfo: Abarokotse bahabwa inkunga y’ingoboka bavuga ko itakijyanye n’uko ibiciro bihagaze ku isoko

Next Post

Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Related Posts

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
1

Abanyamakuru Nduwayezu Ndibyariye Jean de Dieu wamamaye nka Jado Max na Kwikiriza William uzwi nka William Kadu bazwi mu biganiro...

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

Umwihariko w’igitaramo kigiye kuba bwa mbere Rwanda

by radiotv10
30/07/2025
0

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera igitaramo cyihariye cy’umwihariko w’umuziki w’injyana yo mu bwoko bwa Country, aho kukinjiramo...

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

Ari gusaba kugaruka- Perezida wa Rayon yatanze umucyo ku byavuzwe kuri myugariro Aimable

by radiotv10
29/07/2025
0

Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Thadée Twagirayezu, yahamije ko Aimable Nsabimana yamwandikiye amusaba kugaruka mu kazi, ariko ko atamwerera ngo...

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

Uwitabiriye Miss Rwanda agiye gutangira kumvikana kuri Radio nk’umunyamakuru

by radiotv10
29/07/2025
0

Umukundwa Clemence uzwi nka Cadette witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2019, agiye gutangira kumvikana nk’umunyamakuru kuri radio nshya mu...

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

Umucyo ku makuru yacicikanye yavugaga ko amatora yo muri FERWAFA yahagaritswe

by radiotv10
29/07/2025
0

Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA, bamaganye amakuru y’Ibuhuha yavugaga ko amatora ya Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe...

IZIHERUKA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge
AMAHANGA

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

by radiotv10
31/07/2025
0

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

31/07/2025
Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

31/07/2025
Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

31/07/2025
Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

31/07/2025
Money or Passion: What should we follow in 2025?

Money or Passion: What should we follow in 2025?

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Umuyobozi wa Kompanyi itegura Miss Rwanda yatawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Congo ivuga ku Mudipomate wayo wafatiwe i Burayi mu modoka itwaye ibiyobyabwenge

Amatora ya FERWAFA akomeje kuzamo utuntu n’utundi hakibura ukwezi ngo abe

Byemejwe abanyamakuru babiri ba siporo bimukiye kuri radio nshya mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.