Thursday, December 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Musanze: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bubakiwe isoko none ryabuze abarirema

radiotv10by radiotv10
27/04/2022
in MU RWANDA
0
Musanze: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bubakiwe isoko none ryabuze abarirema
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu uri mu Kagari ka Rungu mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko bubakiwe isoko ariko ko babuze icyo barijyanamo bituma ritanaremwa none baracyagenda ibilometero bajya guhaha iyo bigwa.

Aba baturage babwiye RADIOTV10 ko uyu mudugudu watujwemo abantu bavuye ahantu hatandukanye ndetse n’ubuzima butandukanye gusa bagahurira ku cyita rusange cyo kuba batishoboye ari na byo bibakurikirana bakajya guhahira kure kandi barubakiwe isoko hafi yabo muri uyu mudugudu batujwemo.

Umwe yagize ati “Waba wabonye Magana atatu tujya mu Byangabo kugira ngo tubone icyo turya, kuva hano nk’iyi saha ni ukugaruka ukagera hano saa moya saa mbiri.”

Bashingiye ku buzima babayeho, aba baturage bagaragaza ko bigoye kubona amafaranga y’igishoro bakoresha muri iri soko.

Umwe yagize ati “Fata abana batanu bagomba kurya n’imyambaro yabo, ntabwo wakora ibyo ngo ubone n’amafaranga yo kujya gucuruza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli avuga ko niba abatuye muri uyu mudugudu nta bushobozi bafite, ubuyobozi bugiye kuvugana n’abikorera bo hanze y’umudugudu kugira ngo bazanemo ibicuruzwa bityo aba baturage bareke kujya guhahira kure.

Yagize ati “Ku buryo na bo bajyamo bagatanga iyo serivisi mu gihe abo byari bigenewe bagaragaza ko nta bushobozi.”

Uretse kuba aba baturage bo muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu babangamirwa no kujya guhahira kure kandi bari begerejwe isoko, banavuga ko iri soko ari igihombo gikomeye kuri Leta kuko ryanatangiye kwangirika kandi ridakorerwamo nk’uko bikwiye.

Batujwe heza ariko ngo nta soko n’iryo bubakiwe ntacyo kuriremesha

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Uwari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ukekwaho Jenoside yoherejwe na Sweden

Next Post

Niba bazaduha umusifuzi nk’uw’uyu munsi tuzavamo- KNC yongeye kwikoma abasifuzi

Related Posts

Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

by radiotv10
17/12/2025
0

Umwarimu wigisha mu ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) rya Mutenderi mu Karere ka Ngoma, yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa...

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

by radiotv10
17/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yavuze ko Abapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri pandagari mu Karere ka Rubavu, batangiye gukurikiranwa kuko uburyo babikozemo...

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

Hari Akarere mu Rwanda kagiye kubarura abashomeri badafite akazi bagatuyemo

by radiotv10
17/12/2025
0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwamenyesheje abagatuye ko hagiye gukorwa igikorwa cyo kubarura abashomeri badafite akazi bari hagati y’imyaka 16 na...

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

Umusore akurikiranyweho kwicisha ishoka umukecuru nyuma yo gukora ibitemewe mu Rwanda

by radiotv10
17/12/2025
0

Umusore wo mu Murene wa Runda mu Karere ka Kamonyi, akurikiranyweho kwica umukecuru amukubise ishoka ubwo yamusangaga iwe nyuma yuko...

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

Ahakekwaho kuba haraturutse igisasu cyaturikanye abana batatu bavukana b’i Gicumbi

by radiotv10
17/12/2025
0

Igisasu cyo mu bwoko bwa Grenade cyishe giturikanye abana batatu b’umuryango wo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,...

IZIHERUKA

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri Uvira

by radiotv10
18/12/2025
0

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

17/12/2025
Gicumbi: Umuyobozi w’Ishuri akurikiranyweho gusambanya umwana amwizeza ibitangaza adafitiye ubushobozi

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

17/12/2025
Havuzwe ibimaze kugerwaho mu iperereza ku munyamakuru Djihad waje mu Rukiko yambaye bidasanzwe

Hatangajwe icyemezo cyafatiwe abarimo umunyamakuru Djihad baregwa gusakaza amashusho y’urukozasoni

17/12/2025
Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

Icyo Polisi y’u Rwanda ivuga ku bapolisi bagaragaye bashyira umuntu muri Pandagari mu buryo budakwiye

17/12/2025
Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

Ubutumwa AFC/M23 isigira abatuye umujyi wa Uvira bayigaragarije ko batifuza ko iwurekura

17/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niba bazaduha umusifuzi nk’uw’uyu munsi tuzavamo- KNC yongeye kwikoma abasifuzi

Niba bazaduha umusifuzi nk’uw’uyu munsi tuzavamo- KNC yongeye kwikoma abasifuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa abarwanyi ba AFC/M23 batangiye kuva muri Uvira

Inyongera ya 50%: dore agahigo k’amafaranga azahabwa amakipe azitabira igikombe cy’isi cya 2026

Umwarimu yatawe muri yombi nyuma yo gusaba umwana kujya iwe kumusura bagatindana

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.