Saturday, April 11, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Umunyamakuru M.Irene wasezeye Isibo TV hamenyekanye aho yerecyeje

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Umunyamakuru M.Irene wasezeye Isibo TV hamenyekanye aho yerecyeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M Irene wari umenyerewe mu biganiro binyuranye kuri Isibo TV, yatangaje ko atangiye urugendo rushya mu mwuga w’itangazamakuru, akaba atazongera gukorera iki gitangazamakuru.

Uyu munyamakuru wari usanzwe amenyerewe mu biganiro binyuranye kuri Isibo TV birimo The Choice Live, yatangaje ibi kuri iki Cyumweru ko agiye gutangira indi nzira.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, M Irene yashimiye abakunze ibihaniro bye muri uyu mwuga w’itangazamakuru ndetse no mu kuzamura impano z’abaririmbyi.

Yakomeje agira ati “Nabasabaga no gukomezanya mu rugendo rushya ntangiye Uyu munsi . Nshimiye mwe mukunda ibyo dukora.”

Yaboneyeho gushimira Ibitangazamakuru yanyizemobirimo Magic FM, Isango Star ndetse n’icyo yakoreraga ubu cya Isibo TV.

M Irene yakomeje agira ati “Ibyo Nakoraga n’ibindi byiyongereyemo byose ubu mbikomereje Kuri Platform ya MIE Empire.”

Agaruka kuri iyi nzira ye nshya, yagize ati “Ni chapitre nshya y’ubuzima bwanjye, bivuze ko bugiye guhinduka.”

Uyu munyamakuru avuga ko ibyo yakoraga mu mwuga w’itangazamakuru bitazahinduka ahubwo ko ikigiye guhinduka ari ukuba agiye kwikorera ku giti cye.

Ati “Ntabwo ngiye kuba undi muntu utari njye ariko ngiye kuba njyewe Irene Murindahabi cyangwa se Morodekayi ariko wikorera.”

Uyu munyamakuru uvuga ko amaze iminsi itanu asezeye ikinyamakuru Isibo TV, atangaza ko ibiganiro yajyaga akora bikanyura kuri Isibo TV cyangwa kuri YouTube channel ya The Choice Live ariko ibyo agiye kujya akora bizajya bitambuka kuri YouTube Channel ye gusa.

Ati “Ntabwo muzongera kumbona kuri The Choice Live cyangwa kuri Televiziyo ya Isibo TV.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + fourteen =

Previous Post

Musanze: Babiri baregwaga kwica umusore wari urangije ayisumbuye bakamuta mu musarani bakatiwe burundu

Next Post

AMAFOTO: Madamu J.Kagame na Ian na Brian Kagame bakoranye Siporo n’abitabiriye MissRwanda

Related Posts

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Eric Semuhungu uzwi ku mbuga nkoranyambaga, ariko ruvuga ko rutatangaza byinshi...

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

IZIHERUKA

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

by radiotv10
11/04/2026
0

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

Ibihugu byo muri Afurika bikomeje gufata ingamba zo guhangana n’ibura rya Lisansi

10/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Madamu J.Kagame na Ian na Brian Kagame bakoranye Siporo n’abitabiriye MissRwanda

AMAFOTO: Madamu J.Kagame na Ian na Brian Kagame bakoranye Siporo n’abitabiriye MissRwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.