• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi

radiotv10by radiotv10
03/05/2022
in MU RWANDA
0
Somalia: Al-Shabaab yagabye igitero karundura bivugwa ko cyaguyemo Abasirikare benshi b’u Burundi
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe uvuga ko ugendera ku mahame akarishye ya Kisilamu wa Al-Shabaab wagabye igitero gikomeye ku ngabo ziri muri Somalia mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho bikekwa ko cyahitanye abasirikare benshi b’u Burundi.

Iki gitero cyagabwe hafi y’ibirindiro by’abasirikare b’u Burundi mu gace kazwi nka Ceel Baraf mu bilometero 160 uvuye mu murwa mukuru wa Mogadishu.

Ni igitero cyagabwe mu gitondo cya kare cyane ahagana saa kumi n’imwe zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Gicurasi 2022.

Umwe mu bayobozi b’igisirikare muri aka gace, Mohamed Ali yabwiye AFP dukesha aya makuru ko “habayeho imirwano ikomeye ndetse hari benshi baguyemo ku mpande zombi ariko ntabwo turamenya amakuru menshi kuri iki kibazo.”

Uyu musirikare yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe babanje kuzana imodoka itezemo igisasu kigaturika ubundi rugahita rwambikana.

Hari amakuru ari guturuka mu bitangazamakuru bishyigikiye uyu mutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, avuga ko abarikare b’u Burundi 50 basize ubuzima muri iki gitero ndetse ko uyu mutwe wafashe ibi birindiro byari mu maboko y’izi ngabo z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, gusa ibinyamakuru bya Leta muri Somalia byemeje ko abarwanyi b’uyu mutwe bakubiswe incuro bagakizwa n’amaguru.

Izi ngabo ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia, zahoze zizwi ku izina rya AMISOM (African Union Mission to Somalia) ubu zikaba zizwi nka ATMIS (African Union Transition Mission in Somalia), zagombaga kurangiza ubutumwa bwazo mu mpera za Werurwe ariko zongererwa igihe kugeza muri 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − two =

Previous Post

Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw’136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC

Next Post

Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy’imodoka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy’imodoka

Hamenyekanye impamvu Miss Muheto amaze iminsi irenga 40 atarahabwa igihembo cy'imodoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.