Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mageragere: Bamwe mu bagororwa bahishuye uko bakomeje gutunga imiryango yabo nubwo bafunze

radiotv10by radiotv10
05/05/2022
in MU RWANDA
0
Mageragere: Bamwe mu bagororwa bahishuye uko bakomeje gutunga imiryango yabo nubwo bafunze
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bafungwa n’abagororwa bo muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, bavuga ko ubukorikori bakoreramo bwabafashije gukomeza gutunga imiryango yabo.

Aba biganjemo abagore baboha ibiseke n’ibikapu, bavuga ko ibi bikorwa by’ubukorikori bakorera muri Gereza, bibafasha kubona amikoro yo kubasha kubaho muri gereza ndetse bagashobora no gutunga imiryango basize mu ngo zabo.

Umwe muri bo yagize ati “Iyo tubonye umuntu utugurira, tubona amavuta yo kwisiga n’iyo sabune.”

Undi na we agira ati “Bidufasha kutanywa igikoma kitagira isukari nk’igihe umuryango watinze kugusura, gereza iraguhahira.”

Mugenzi wabo avuga ko bakomeza no kuzuza inshingano zo kwita ku miryango yabo baba barasize hanze.

Ati “Amafaranga ava muri ibi bikorwa dukora, umwana wawe aramutse ikibazo akakubwira ati ‘mama ikibazo mfite giteye gutya kandi nkeneye amafaranga’, uvugana n’ubuyobozi bwa gereza hanyuma wa mwana akaza ayo ushaka kuri ya mafaranga yawe ni yo ugenera wa mwana wawe.”

Icyakora aba bagororwa bavuga ko bagifite ikibazo cy’isoko kuko ibyo bakora bitagurwa uko byakabaye ku buryo baramutse babonye isoko rihagije barushaho kwinjiza amafaranga menshi.

Ubuyobozi bwa Gereza ni bwo butanga ibikoresho byifashishwa n’aba bagororwa, bamara gukora ibyo bikorwa by’ubukorikori, bikagurishwa na gereza ubundi ikabagenera 20% yavuyemo.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Uwayezu Augustin yagize ati “Ayo 20% twabyita ko ajya kuri konti ye [umugororwa], buri mufungwa cyangwa umugororwa aba afite ifishi muri social iriho amafaranga, ayo 20% y’ibyo yakoze nayo araza akajya kuri ya fishi y’umugororwa.”

CSP Uwayezu Augustin avuga ko ayo mafaranga ashobora gufasha umugororwa. Ati “Yamufasha guhaha icyo ashaka hano muri kantine, bitewe n’ingano y’ibyo yakoze akaba afite amafaranga menshi ku ifishi, ashobora kuba yasaba ko hari amafaranga ava ku ifishi ye akajya mu muryango we.”

Leta y’u Rwanda iri mu mavugurura y’itegeko rigenga urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa aho serivisi zarwo zizaba cyane izo kugorora kuruta guhana.

Ni na gahunda zatangiye kuko hashyizweho uburyo bwo kwigisha imyuga imfungwa n’abagororwa kugira ngo nibagera hanze mu gihe bazaba barangije ibihano, bazabashe kugira ibyo bakora.

Muri 2018 ubwo abagororwa bamurikaga ibikorwa bakora

Juventine MUJAMWALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − seven =

Previous Post

Dosiye ya Prince Kid yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha bitatu

Next Post

Nyaruguru: Ngo barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo banabibwira Umurenge ukabagira ba Nayubu

Related Posts

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

by radiotv10
24/12/2025
0

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambique, yasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa muri Mocímboa da Praia,...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

IZIHERUKA

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho
IMIBEREHO MYIZA

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

24/12/2025
Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

24/12/2025
Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique zongeye gushimirwa akazi k’indashyikirwa zakoze zigira n’icyo zisabwa

24/12/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyaruguru: Ngo barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo banabibwira Umurenge ukabagira ba Nayubu

Nyaruguru: Ngo barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo banabibwira Umurenge ukabagira ba Nayubu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku guhanganisha no kugereranya abahanzi The Ben na Bruce Melodie

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.