Saturday, November 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Imikororombya…CHUK yahishuye ko ntagishobora kuvura ibirabagwe ku bapfubijwe na mukorogo

radiotv10by radiotv10
05/05/2022
in MU RWANDA
0
Imikororombya…CHUK yahishuye ko ntagishobora kuvura ibirabagwe ku bapfubijwe na mukorogo
Share on FacebookShare on Twitter

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, CHUK bitangaza ko nta miti ishobora kuvura ikibazo cy’amabara asigara ku mubiri w’umuntu wisize amavuta yangiza uruhu ashaka kwitukuza bikamupfubana.

Mu nama Nkuru y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye ku Cyumweru tariki 01 Gicurasi 22, Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango, yagarutse ku kibazo cy’abisiga amavuta atukuza uruhu bashaka guhinduka nk’abazungu.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bibabaje kuba iki kibazo kiri no mu banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, abibutsa ko bigira ingaruka zaba izo ku ruhu ndetse n’iz’imbere mu mubiri.

Icyo gihe Perezida Paul Kagame yagize ati “Hari abagira ibyago, bashakaga kwitukuza, bakaba umuhondo bakaba icyatsi kibisi, ugasanga umuntu asigaye asa n’umukororombya. Ibyo se na byo ni RPF?”

Ibitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) byibukije abaturarwanda bakoresha amavuta atukuza uruhu ko agira ingaruka zikomeye nko kuba barware cancer y’uruhu kubera ko uruhu ruba rutakibasha guhangana n’imirasire y’izuba.

Abaganga b’indwara z’uruhu muri CHUK bavuga kandi ko aya mavuta ashobora gutuma uruhu ruzana amabara anyuranye nk’ayo Umukuru w’Igihugu yagarutseho.

Dermatologist said people may know the high risks of using skin bleaching cosmetics leading to skin cancers due to sun damages, skin irritation multicolored which is not fair but also kidney injury for those using Mercury urging them to consult Dermatologist pic.twitter.com/WTuQJLTGzQ

— University Teaching Hospital of Kigali/CHUK (@HospitalChuk) May 4, 2022

Dr Amani usanzwe ari umuganga w’indwara z’uruhu muri CHUK, yavuze ko kugeza ubu nta miti iraboneka ishobora kuvura ibibazo biterwa n’aya mavuta by’umwihariko ibi by’amabara adaanzwe.

Polisi y’u Rwanda imaze iminsi yarashyize imbaraga mu kurwanya aya mavuta yangiza uruhu ariko ntisiba gufata abayacuruza.

Mu cyumweru gishize, ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafashe abacuruzi babiri bakorera mu isoko rya Kimironko bacuruzaga aya mavuta.

Aba bacuruzi babiri, barimo umwe wafatanywe amacupa 127 y’amavuta atandukanye yangiza uruhu ndetse na Murengera Narcisse wafatanywe amacupa 120.

Ingaruka za Mukorogo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + eight =

Previous Post

Amarira yari yose mu gushyingura umukobwa washenguye benshi

Next Post

Perezida Kagame yahagaritse Bamporiki kubera ibyo akurikiranyweho

Related Posts

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

by radiotv10
01/11/2025
0

The nationwide identity verification and photo registration exercise for Rwanda’s new digital ID system began in Huye, Gisagara and Nyanza...

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

by radiotv10
01/11/2025
0

There’s a growing buzz and growing worry about internships in Rwanda that pay little or nothing. For many graduates, internships...

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

by radiotv10
01/11/2025
0

Umugabo w’imyaka 62 y’amavuko ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yafatiwe ku Biro by'Umurenge wa Rubengera mu Karere ka...

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

Eng.-Genocide suspect arrested after 31 years in hiding

by radiotv10
01/11/2025
0

A 62-year-old man suspected of taking part in the 1994 Genocide against the Tutsi was arrested at the Rubengera Sector...

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

Akazi k’Ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo guhashya ibyihebe muri Mozambique kongeye kuzirikanwa

by radiotv10
31/10/2025
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique, Gen Júlio dos Santos Jane wasuye inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa wa...

IZIHERUKA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda
AMAHANGA

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

by radiotv10
01/11/2025
0

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

01/11/2025
BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

01/11/2025
Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

Unpaid internships in Rwanda: Are young people being exploited?

01/11/2025
Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

Ukekwaho Jenoside umaze imyaka 31 yihishahisha yafatiwe ku Murenge yagiye kwaka serivisi ahita atanga amakuru y’ibanze

01/11/2025
Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

Irebere uburyo abakinnyi ba Man.United baje mu myitozo bambaye (AMAFOTO)

31/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yahagaritse Bamporiki kubera ibyo akurikiranyweho

Perezida Kagame yahagaritse Bamporiki kubera ibyo akurikiranyweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abayobozi ba AFC/M23 mu muhango wo guherekeza Musenyeri w’i Goma wanitabiriwe n’Umushumba wo mu Rwanda

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

BREAKING: Ibyavuye mu matora ya Perezida muri Tanzania byatangajwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.