Friday, August 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije abakeka ko rutazaburana urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina muri USA

radiotv10by radiotv10
09/05/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwasubije abakeka ko rutazaburana urubanza rwarezwemo n’umuryango wa Rusesabagina muri USA
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yamaze impungenge abakeka ko u Rwanda rutazaburana urubanza rwarezwemo n’Umuryango wa Paul Rusesabagina muri Leta Zunze Ubumwe za America, avuga ko rwiteguye gukurikiza ibiteganywa n’amategeko.

Alain Mukuralinda yavuze ko igihe cyose hari umuntu wareze Leta y’u Rwanda, idashobora guterera iyo, ahubwo ko ikora ibiteganywa n’amategeko.

Ati “Leta y’u Rwanda na yo ifite uburyo igomba gusubiza icyo kirego, ifite uburyo igomba gushyiraho abavoka n’imyanzuro baba bagomba gukora kandi bakayitangira ku gihe. Abantu ntibagire impungenge igihe cyatanzwe kizagera Leta y’u Rwanda yagize ibyo ikora yasabwe.”

Abunganira umuryango wa Paul Rusesabagina bari batangarije Ijwi rya Amerika ko kuri iki Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022, wari umunsi ntarengwa wo kuba u Rwanda rwasubije ibyo rwabajijwe kuri uru rubanza.

Alain Mukuralinda yabwiye iyi Radio ko uretse kuba abanyamategeko ba Leta y’u Rwanda bagomba gusubiza ibyo iki Gihugu cyabajijwe ariko bagomba no kuzaburana uru rubanza mu gihe rwaba rukomeje.

Umuryango wa Paul Rusesabagina wakunze kuvuga ko uyu mugabo yagejejwe mu Rwanda ashimuswe, wasabye impozamarira za Miliyoni 400 USD, mu gihe Guverinoma y’u Rwanda yo yakunze kugaragaza ibimenyetso ko uyu mugabo atigeze ashimutwa.

Alain Mukuralinda yavuze ko ibizakorwa n’abanyamategeko b’u Rwanda byose bizaba bishingiye ku biteganywa n’amategeko.

Yagize ati “Niba tugomba kugaragaza ko Leta y’u Rwanda itakagombye kujya kuburanira mu rukiko runaka hanze y’Igihugu, nta handi wabigaragariza utagiye muri urwo rukiko.”

Mukuralinda yavuze kandi ko mu biteganywa n’amategeko, harimo no kuba uwarezwe atakwitaba Urukiko.

Ati “Leta y’u Rwanda ifite n’uburenganzira bwo kutitaba, uzi ko ubwo burenganzira buremewe mu rukiko nk’uko mujya mubibona abantu bajya mu rubanza rwageramo hagati bakarwivanamo. Buriya ni ibintu byemewe amategeko aba ateganya.”

Paul Rusesabagina wagejejwe mu Rwanda mu mpera za Kanama 2022, muri Nzeri 2021 yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urugereko Rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ariko Ubushinjacyaha bujuririra iki gihano mu Rukiko rw’Ubujurire na rwo mu ntangiro z’ukwezi gushize rukaba rwaragumishijeho iki gihano.

Paul Rusesabagina yahamijwe ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa byakozwe n’umutwe yashinze wa MRCD-FLN birimo ibitero byagabwe mu mu bice binyuranye birimo mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, byanaguyemo inzirakarengane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × two =

Previous Post

Ruhango: Yabanje gukubita ifuni umugore we arangije yica umwana we na we ariyahura

Next Post

Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza

Related Posts

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

by radiotv10
01/08/2025
0

Abafite inzu ahazwi nko mu Marangi mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge n’abahakorera, bavuga ko amafaranga ari hagati...

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

by radiotv10
01/08/2025
0

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za America yatangaje ko mu nama ya mbere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa...

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

by radiotv10
01/08/2025
0

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko guhindurira abarimu ibice bakoreramo (mutation) bigorana kuko aho baba bifuza kujya haba hari abandi basanzwe bahakorera....

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

Menya ibyemezo bya mbere by’Inama y’Abaminisitiri ba Guverinoma nshya y’u Rwanda

by radiotv10
31/07/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya mbere ya Guverinoma nshya y’u Rwanda yafatiwemo ibyemezo birimo kwemeza Abadipolomate 10 bahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga....

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

Ngoma: Haravugwa umwanda ukabije ahacururizwa ibicuruzwa bikwiye isuku yihariye

by radiotv10
31/07/2025
0

Abacururiza imboga n’imbuto mu isoko rya Kibungo mu Karere ka Ngoma, bavuga ko barembejwe n’umwanda ukabije baterwa n’abantu baza kuhikinga...

IZIHERUKA

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports
FOOTBALL

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

by radiotv10
01/08/2025
0

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

01/08/2025
Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

01/08/2025
Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

Umunyamakuru wamenyekanye mu Rwanda Mike Karangwa yagize ibyago byo gupfusha umwana

01/08/2025
Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

Hagaragajwe igituma kwimurira abarimu aho bifuza bikunze kugorana

01/08/2025
Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

Umunyamakuru uzwi mu biganiro bya siporo mu Rwanda yasezeranye n’umukunzi we

31/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza

Urukundo n’ubudaheranwa muhorana ni inkingi yo kubaho kwacu- Mme J.Kagame yabwiye Aba-Mama amagambo meza

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Police FC igiye kwipima na APR iyisimbuje Rayon Sports

Nyamirambo: Harumvikana kutavuga rumwe ku mafaranga yaciwe abafite inzu mu ‘Marangi’

Menya ibyavuye mu nama ya mbere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’u Rwanda na DRC

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.