Monday, July 28, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

radiotv10by radiotv10
11/05/2022
in MU RWANDA
0
Abasigajwe n’amateka bavuga ko uburezi kuri bose ari nk’umugani kuri bo

Abasigajwe n'amateka (Photo/Internet)

Share on FacebookShare on Twitter

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru ndetse n’abatabariwa muri iki cyiciro bavuga ko bigoye kugira ngo abana bo muri iyi miryango bakwiga ngo nibura barangize amashuri abanza, bagasaba gushyirirwaho umwihariko mu burezi.

Abaganiriye na RADIOTV10 ni abo mu Turere twa Huye (Amajyepfo) na Gakenke (Amajyaruguru), bavuga ko kuba batabasha kwiga ngo nibura barangize amashuri abanza biri mu bituma badatera imbere.

Bavuga ko bamwe mu bana banga kugana ishuri kuko baba babona n’ababyeyi babo batararikandagiyemo.

Umwe yagize ati “nk’ubu uwo mugabo uvuga ntiyize, hari igihe uwo muhungu we atekereza ati ‘ese ko Papa akuze akaba angannye gutya atarize, njyewe bantoteza ngo nige, njye nakurikije ubwenge afite’.”

Undi avuga ko hari n’abana bava mu ishuri kubera imibereho mini baba bayemo.

Ati “Iyo abana babo babonye iwabo batabaha ibiryo neza baratoroka barara iyo ngiyo mu binani.”

Bamwe mu babashije kugera mu ishuri bavuga ko basoje amashuli yisumbuye imbaraga zo gukomeza zigacikira aho ndetse n’abasoje kaminuza bamwe babura gisunika yo kubona akazi nk’abantu amateka agaragaza ko basigajwe inyuma.

Umwe yagize ati « Naragarageje ndadepoza ariko aho tudepoza, ntibanaduhamagare ntimunakore n’ibizamini ntunamenye n’aho dosiye yarengeye. »

Umwe muri bo avuga ko Leta isanzwe yarashyizeho politiki igenga ibyiciro byihariye nk’abafite ubumuga n’urubyiruko ariko « abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma nta politiki ihari, nibura hagiyeho politiki ivuga iti ‘abasigajwe inyuma n’amateka nk’abantu batishoboye hariho ingamba zibafasha mu gihe umuntu atazubahirije hari ibihano’. »

Aba babashije kwiga bavuga ko mu gihe bakoroherezwa kubona akazi, byanatanga umusaruro wo gutuma barumuna babo bakunda ishuri.

Umwe ati « Bizatuma na wa wundi uri kwanga ishuri arikunda kuko abasha kubona ko na we uri gutera imbere kubera ko wize. »

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Joseph Curio Havugimana avuga ko kuzamura abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, binyuzwa muri gahunda zisanzweho zo kuzamura imibereho y’Abanyarwanda.

Ati « Gahunda zo gufasha abana zijyana no gutez imbere imibereho y’abaturage, gukurikirana niba umwana ageze igihe cyo kwiga, akajya kwiga ; niba uwo muryango udafite amikoro, izo gahunda zigafasha uwo muryango. »

Kugeza ubu imibare y’ihuriro ry’abahuriye ku mwuga w’ububumbyi COPORWA, igaragaza ko abari muri iki cyiciro ari ibihumbi birenga 35 mu Gihugu, muri ababashije kwiga amashuri abanza ni 6 119, abize ayisumbuye ni 1 038, naho abize imyuga ni 290 mu gihe abageze muri kaminuza ari 52.

Vedaste KUBWIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eleven =

Previous Post

Mu isuti y’Ubururu bwijimye Prince Kid yageze mu Rukiko bwa mbere

Next Post

Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Related Posts

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

by radiotv10
28/07/2025
0

In many African households, the topic of sex remains taboo, a subject shrouded in silence, discomfort, and often shame. For...

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

by radiotv10
28/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye bavuga ko abafite amatungo bayashumura mu mirima yabo akona...

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

by radiotv10
28/07/2025
0

Abatuye mu Kagari ka Dahwe mu Murenge wa Ndora mu Karere ka Gisagara baturiye ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo...

Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

by radiotv10
28/07/2025
0

In Rwanda today, more young people are talking about “financial independence.” You’ll hear it on social media, in schools, and...

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

Icyo Ubuyobozi buvuga ku ibaruwa itavugwaho rumwe yandikiwe umukozi imugaya imubwira ko ‘arutwa n’udahari’

by radiotv10
26/07/2025
0

Nyuma yuko hasakaye ibaruwa bigaragara ko yanditswe n’Umuyobozi w’Ikio cya C.L Gashonga TSS cyo mu Karere ka Rusizi, agaya umukozi...

IZIHERUKA

Mu mujinya mwinshi AFC/M23 yageneye ubutumwa ubutegetsi bwa Congo inaburira igisirikare cy’u Burundi
AMAHANGA

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

by radiotv10
28/07/2025
0

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

28/07/2025
Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

28/07/2025
AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

AFC/M23 yatangaje gahunda yiyemeje nyuma yuko abantu 47 bicanywe ubugome ndengakamere

28/07/2025
Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

Gisagara: Abakora ibitemewe n’amategeko bitwaje gushaka ubukire baravugwaho karenzaho n’urugomo

28/07/2025
Do young Rwandans really understand financial independence?

Do young Rwandans really understand financial independence?

28/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Prince Kid yasomewe ibyaha aregwa ariko asubira muri Kasho ataburanye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yihanangirije kimwe mu bitangazamakuru bikomeye muri Congo

Why many African parents fear talking to their children about sex life?

Huye: Abahinzi barashinja aborozi gutuma batagira icyo bakura mu mirima yabo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.