Tuesday, November 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uwendaga guhabwa ububikira watorotse ikigo i Ngoma wari wabuze yishyikirije RIB i Kigali

radiotv10by radiotv10
12/05/2022
in MU RWANDA
0
Uwendaga guhabwa ububikira watorotse ikigo i Ngoma wari wabuze yishyikirije RIB i Kigali
Share on FacebookShare on Twitter

Umukobwa ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wendaga guhabwa Ububikira mu kigo cyabo cyo mu Karere ka Ngoma wari uherutse kubura bivugwa ko yatorotse, yabonetse nyuma yo kwishyikiriza RIB ya Kigali.

Inkuru y’ibura ryo uyu mukobwa Furaha Florence Drava yanditswe na RADIOTV10 kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022, aho inzego z’ibanze zavugaga ko uyu mubikira yabuze tariki 08 Gicurasi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yatangaje ko uyu mukobwa yamaze kuboneka nyuma yo kwishyikiriza uru rwego mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Arahari nta kibazo. Yishyikirije RIB ya Kigali ni ho ari, turi kubikurikirana.”

Mushimiyimana Beatha, Umuyobozi w’ikigo cy’ababikira cyabagamo uyu mukobwa, yavuze ko aya makuru yo kuboneka k’uriya mukobwa, bayamenye ariko ko bataramenya ibigomba gukurikira.

Uyu muyobozi utifuje kuvuga byinshi, yatangaje ko bamaranye iminsi impungenge yo kubura uyu mukobwa wendaga guhabwa ububikira.

Furaha Florence Drava wabuze

Yari yasize yanditse ibaruwa ikomeye

Ibaruwa yageze kuri RADIOTV10, yanagaragaye mu nkuru twatambukije kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko yanditswe n’uyu mukobwa Furaha Florence Drava asezera kuri bagenzi be, abamenyesha ko yafashe icyemezo cyo kudakomezanya na bo.

Iyi baruwa bigaragara ko yanditswe tariki 08 Gicurasi 2022, yatangiye ashimira umuryango w’aba babikira witwa Religieuses de l’Instruction Chretienne, uburyo yabanye na bagenzi be muri iki kigo.

Furaha Florence Drava yiseguye kuri bagenzi ko atabashije gukomezanya na bo urugendo rwo kwiha Imana akaba ahisemo kubatoroka ku bushake bwe.

Mushimiyimana Beatha uyobora uyu muryango w’Ababikira, wari yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Station ya Zaza, yari yavuze ko bafite impungenge kuko uyu mukobwa bari bamuhawe n’ababyeyi be kandi akaba adafite telefone.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =

Previous Post

Clarisse Karasira n’umugabo we bagiye kwibaruka imfura bateranye imitoma mu bisigo ntsindagirarukundo

Next Post

Diamond nyuma yo kugura imodoka ya Miliyoni 612Frw agiye no kugura indege

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

by radiotv10
04/11/2025
0

Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Dafalla Musa yavuze ko urugomo rwagaragajwe na bamwe mu banyeshuri bakomoka muri iki Gihugu biga...

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

by radiotv10
04/11/2025
0

Abantu 11 bakekwaho ubujura barimo abategeraga abantu banyura ahahoze irimbi ry’i Nyamirambo, bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’u Rwanda...

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

by radiotv10
04/11/2025
0

Perezida Paul Kagame uri i Doha muri Qatar, yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, bagirana...

Rwanda kicks off nationwide Digital ID registration in the Southern Province

Eng.-Emotions of the first Rwandans taking part in Digital ID identity verification and photo registration

by radiotv10
04/11/2025
0

Some residents from three districts in Rwanda’s Southern Province, who were among the first to participate in the correction of...

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

Being a Single Mother is not the end of the World: The inspiring Journey of Tuyishime Clemence

by radiotv10
04/11/2025
1

At just 31, Tuyishime Clementine is redefining what strength looks like. A single mother to a 10-year-old boy now in...

IZIHERUKA

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi
IBYAMAMARE

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

by radiotv10
04/11/2025
0

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

04/11/2025
DRC: Abashyigikiye Umunyapolitiki ufungiwe kubahuka Perezida bateguye imyigaragambyo

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

04/11/2025
Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore b’abanyamahanga bagaragaye bakubita abantu muri Kigali

Icyo Sudani ivuga ku banyeshuri bo muri iki Gihugu bagaragaye mu bikorwa by’urugomo mu Rwanda

04/11/2025
Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

Icyavuye mu mukwabu wo gushakisha abakekwaho ubujura bubangamira benshi muri Kigali

04/11/2025
Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

Perezida Kagame yahuye n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar bagirana ibiganiro

04/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Diamond nyuma yo kugura imodoka ya Miliyoni 612Frw agiye no kugura indege

Diamond nyuma yo kugura imodoka ya Miliyoni 612Frw agiye no kugura indege

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AMAFOTO: Umunyamakurukazi wamamaye mu Rwanda usigaye aba hanze yagaragaje ibirori byo gusezerana n’umukunzi

Hongeye gutangwa impuruza ku kibazo kibereye ingutu abatuye Isi

Uwari inkoramutima ya Tshisekedi wiyemeje kumurwanya yagarukanye imbaraga anatangaza umugambi adashobora kwihanganira

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.