Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuva yafungurwa: Yizeje kongera kumvikana vuba

radiotv10by radiotv10
16/05/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Ikiganiro cya mbere cya Jado Castar kuva yafungurwa: Yizeje kongera kumvikana vuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar warangije igihano yari yarakatiwe, yizeje ko mu gihe cya vuba agaruka mu mwuga w’itangazamakuru kandi ko afite ingufu nyinshi zo gukomeza ibyo yakoraga.

Bagirishya Jean de Dieu AKA Jado Castar wahoze ari Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), aherutse gusohoka muri Gereza arangije igihano cy’amezi umunani yari yarakatiwe.

Mu kiganiro cyakozweho inkuru na RADIOTV10, Jado Castar yagiranye Radio B&B FM Umwezi asanzwe anakorera, yagarutse ku ifungwa rye, avuga ko yagize ibyago akagongana n’amategeko ariko ko yabonye ubutabera.

Ati “Kugongana n’itegeko ni ikintu cyoroshye ngira ngo nanakubwire ngo kugongana n’itegeko ntabwo bigira umuntu umunyabyaha, umunyabyaha ni ikindi kindi.”

Yagarutse ku buzima bwe muri Gereza amazemo amezi umunani, avuga ko hariya hari abantu “ndetse b’abagabo kurenza uko mwe muri hanze mwanabyumva nkaba ntanashidikanya ko igihe bazaba baje muri sosiyete bazaba abantu b’ingirakamaro […] abenshi ndetse bari hariya nibagaruka muri sosiyete ni abantu bazabyara umusaruro.”

Jado Castar wanashimiye imikorere y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yavuze ko isura yinjiranye muri Gereza atari yo yahasanze.

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano kugira ngo yuzuze inshingano, ubwo yashakiraga ibyangombwa bamwe mu bakinnyi bakiniye ikipe y’Igihugu y’abagore ya Volleyball mu Gikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda umwaka ushize bigatuma u Rwanda ruhagarikwa ndetse rukanafatirwa ibihano.

Jado Castar waburanye yemera icyaha, muri iki kiganiro yongeye kubisubiramo ko yemera icyaha yakoze, aboneraho kongera gusaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Ati “Nshimira Abanyarwanda ko batananteye amabuye cyane. Iryo ni isomo rero ryo kuvuga ngo twese ibyo dukora tuba duharanira inyungu, ishema n’ibyiza by’Igihugu ariko isomo rya mbere ugomba kubikora wirinda kugongana n’amategeko.”

Jado Castar ukomeza avuga ko azakomeza guharanira ishema n’ibyiza by’Igihugu ariko anyuze mu nzira zemewe n’amategeko, yavuze ko nta gihe kinini kiri bushire atongeye kumvikana mu biganiro yakoraga, aboneraho gushimira uburyo yakiriwe muri Gereza n’abantu bari basanzwe bamuzi kubera byo.

Ati “Byaba ari ubugwari kuba batarantereranye, ngo njye nge kubatererana. Ndahari.”

Yavuze ko kubera aya mezi umunani ashize ari muri Gereza, bimusaba gukora cyane ku buryo agiye kwagura ibyo yakoraga ariko ko umwanya wa mbere ari uw’itangazamakuru.

Jado Castar yavuze ko agiye gufata icyumweru kimwe akaruhuka akabasha no kwita ku muryango, ubundi agasubira mu mirimo.

Ati “Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko mu ngufu zose n’ibyo nakoraga byose, mfite ingufu, mfite confidence, nta muntu n’umwe mfitiye uguhora cyangwa akangononwa, umutima wanjye urabohotse, ntewe ishema n’Igihugu cyanjye…”

Jado Castar ushima ubutabera yahawe, yari yabanje gukatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, ajuririra mu Rukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano rukamukatira amezi umunani.

Abakorana na Jado Castar bamuhaye ikaze

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + 9 =

Previous Post

Dosiye y’ikirego cya Miss Iradukunda Elsa yazamuwe

Next Post

Paris: Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1992-1993 yiyambajwe mu rubanza rwa Bucyibaruka

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Paris: Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1992-1993 yiyambajwe mu rubanza rwa Bucyibaruka

Paris: Uwabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu 1992-1993 yiyambajwe mu rubanza rwa Bucyibaruka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.