Sunday, December 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abakora muri serivisi zakira abantu basabwe gukomeza kwambara udupfukamunwa

radiotv10by radiotv10
17/05/2022
in MU RWANDA
0
Abakora muri serivisi zakira abantu basabwe gukomeza kwambara udupfukamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB burasaba abakora muri serivisi zakira abantu benshi nka resiotora n’inzu zikorera abantu amasuku (Salons) kwambara udupfukamunwa igihe cyose bari muri ako kazi.

Itangazo rya RDB ryasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Gicurasi 2022, rivuga ko nyuma y’imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize tariki 13 Gicurasi “RDB iramenyesha abantu bose bakora muri serivisi zituma bahura n’abakiliya nka resitora, salon, ndetse n’ahandi kwambara udupfukamunwa igihe cyose bagiye kwakira abakiliya.”

Inama y’Abaminisitiri yateranye mu cyumweru gishize, yemeje ko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko.

Ingingo C y’igice cya mbere cy’ibyemezo by’Iyi nama y’Abaminisitiri cyagarukaga ku ngamba zo gukumira ikwirakwirarya COVID-19, igira iti “Ntibikiri itegeko kwambara agapfukamunwa. Icyakora, abantu barashishikarizwa kwambara agapfukamunwa igihe bari ahantu hafunganye kandi hahuriye abantu benshi. Abaturage barakangurirwa kandi gukomeza kwipimisha kenshi no kubagiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.”

Bamwe mu baturarwanda bishimiye iki cyemezo cyo gukuraho agapfukamunwa nyuma y’imyaka ibiri bigizwe itegeko.

Gusa hari n’abandi bakomeje kuvuga ko bazakomeza kukambara kugeza igihe bazumva umutimanama wabo ubasaba kugahagarika kuko babizi ko icyorezo cya COVID-19 kigihari.

Itangazo rya RDB risaba abakora muri izi serivisi kwambara udupfukamunwa mu gihe bari kwakira abakiliya, risohotse mu gihe mu Mujyi wa Kigali hakomeje kuvugwa umubare w’abantu benshi barwaye ibicurane byanatumye hari n’abibaza niba ari ibicurane bisanzwe cyangwa ari COVID-19.

Gusa bamwe mu basesengura, banavuga ko ibi bicurane bishobora kuba biterwa no kuba abantu bakuyemo udupfukamunwa bikaba byagize ingaruka ku mwuka batari bamenyereye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 3 =

Previous Post

IFOTO: Inyana ni iya mweru…Umuhungu wa Cristiano yavugishije benshi

Next Post

De Bonheur wigeze kuba Minisitiri yarahiriye kuba Noteri wigenga

Related Posts

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Rwanda’s digital identity scheme is making progress toward its planned June 2026 rollout, with 300,000 now registered for the scheme,...

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

by radiotv10
13/12/2025
0

Mu muhango wo gusezerera ku Bapolisi 74 baherutse gushyirwa mu kiruhuko cy'izabukuru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix...

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

by radiotv10
13/12/2025
0

Patriotism is more than singing the national anthem or proudly wearing the colors of our flag. It is a deep...

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

IZIHERUKA

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID
IMIBEREHO MYIZA

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

by radiotv10
13/12/2025
0

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

13/12/2025
Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

13/12/2025
Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

13/12/2025
Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

Patriotism and the Power of Youth: Why the Future of Our Nation Depends on Us

13/12/2025
America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
De Bonheur wigeze kuba Minisitiri yarahiriye kuba Noteri wigenga

De Bonheur wigeze kuba Minisitiri yarahiriye kuba Noteri wigenga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwanda’s digital ID advances with 300,000 already registered

Amakuru agezweho ku ntambara yo muri Congo n’ubundi ikirimo ingabo z’u Burundi

Ubutumwa bwahawe Abapolisi 74 barimo abo hejuru muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.