Thursday, December 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida

radiotv10by radiotv10
20/05/2022
in MU RWANDA
0
Ntaganda wafunzwe imyaka 4 azira gukurura amacakubiri yatangaje ko aziyamamaza mu matora ya Perezida
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Bernard Ntaganda wigeze gukatirwa gufungwa imyaka ine ahamijwe ibyaha birimo gukurura amacakubiri, yatangaje ko ishyaka rye rya PS Imberakuri [igice kitemewe] ryamaze kumwemeza nk’uwo rizatangamo umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2024.

Bernard Ntaganda wabitangaje mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 19 Gicurasi 2022, avugamo ko ishyaka rye ryamaze kumwemeza nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Muri iri tangazo, Ntaganda Bernard wabaye nk’ugenera ubutumwa Abanyarwanda, yabasabye ko umwaka wa 2024 bagomba kuzawufata nk’umwaka wo kugena icyerekezo cy’Igihugu

Ayti “Kwita ku gihe cyo kubaka u Rwanda birasaba kwigomwa byose no kureba byose, maze twese tugaharanira impinduka izatuma Abanyarwanda bahumeka umwuka wa demokarasi, bagasangira byose nk’uko Rugira abitegeka.”

Yakomeje avuga ko ashingiye ku bunararibonye mu bya Politiki ndetse n’imirimo yakoreye u Rwanda, abona igihe kigeze ngo ayobora Abanyarwanda.

Ati “Nshingiye ku burere nahawe n’umuryango wanjye ndetse no ku bumenyi mfite butandukanye, ntangaje ku mugaragaro nta kuzuyaza ndetse nta mususu ko nziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba mu mwaka wa 2024.

Yasoje ubu butumwa bwe agira ati“ Ahasigaye nishyize mu maboko y’Imana n’Abanyarwanda.”

Me Ntaganda Bernard wabaye Umunyamategeko wunganira abandi mu nkiko, aratangaza ko yatanzwe n’ishyaka rye rya PS Imberakuri mu gihe iri shyaka ryacitsemo ibice bibiri birimo igice cyemewe kiyoborwa na Mukabunani Christine usanzwe ari n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ndetse n’icya Ntaganda kitemewe mu Rwanda.

Uyu mugabo wigeze gukoresha imvugo zitajyanye n’umurongo w’ubuyobozi bw’u Rwanda aho yavugaga ko ashyize imbere Politiki ya “Tura tugabane niwanga bimeneke”, muri Gashyantare 2011 yakatiwe n’Urukiko Rukuru igifungo cy’imyaka ine nyuma yo kumuhamya ibyaha bitatu birimo gukurura amacakubiri no guhungabanya umudendezo w’igihugu.

Ntaganda yari yarakatiwe gufungwa imyaka ine

Ingingo  ya 99 y’Itegeo Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, igaragaza ibintu birindwi bikwiye kuba byujujwe n’uwimamariza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Ibi bintu ni ukuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko; nta bundi bwenegihugu afite; kuba ari indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi; kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6); atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; kuba afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Bernard Ntaganda wamaze muri Gereza imyaka ine y’igifungo yari yarakatiwe, yasohotsemo muri Kamena 2014, akomeza kugaragara muri Politiki atanga ibitekerezo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two + seven =

Previous Post

Ibicurane byabaye ibicurane: Hasobanuwe impamvu biri kugera ku bantu bikabazahaza

Next Post

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

by radiotv10
10/12/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko Umupolisi wo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro, yarashe abantu babiri barimo Umu-DASSO...

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

BREAKING: U Rwanda rusohoye itangazo ruvuga ku bimaze iminsi muri Kivu y’Epfo runasubiza ku binyoma rwongeye kwegekwaho

by radiotv10
10/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idakwiye kwegeka ku Rwanda ibikorwa byo kurenga ku gahenge, nyuma...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Eng.-Rwanda speaks out on the recent South Kivu bombing from Burundi and responds to the accompanying false claims

by radiotv10
10/12/2025
0

The Government of Rwanda states that the Democratic Republic of Congo (DRC) cannot place on Rwanda any cross-border violations following...

Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Ibi birahagije: Ubutumwa Umuvugizi w’u Rwanda yageneye uwa Congo nyuma yo kongera kuzamura ibinyoma

by radiotv10
10/12/2025
0

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo,...

U Rwanda rwagaragaje ibizagenerwa abimukira baturutse mu Bwongereza bazatangira kuza ejo

Eng.-Rwanda Government Spokesperson condemns the new false accusations raised by the DRC

by radiotv10
10/12/2025
0

Rwanda Government Spokesperson, Yolande Makolo, has said that it is time for the Democratic Republic of Congo (DRC) to stop...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

by radiotv10
10/12/2025
0

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

10/12/2025
Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

10/12/2025
Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

Umva igisubizo umuhanzikazi Alyn Sano yasubije abajijwe niba akiri ISUGI

10/12/2025
Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

Iby’ingenzi ku runturuntu rututumba mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi

10/12/2025
AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Hemejwe amakuru y’umupolisi w’u Rwanda warashe abantu babiri barimo DASSO nawe agahita yirasa

10/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

RBC yavuze ku ndwara idasanzwe yadutse ku Isi inasubiza abibaza niba yarageze mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira

AFC/M23 yagaragaje intwaro yambuye Ingabo z’u Burundi inerekana gihamya ko ari zo bamaze iminsi bahanganye

Eng.-Breaking: AFC/M23 confirms the capture of Uvira City

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.