Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwasubije umutegetsi w’i Kinshasa wavuze ko rukwiye gushozwaho intambara rugufatwa rukomekwa kuri Congo

radiotv10by radiotv10
31/05/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
2
U Rwanda rwasubije umutegetsi w’i Kinshasa wavuze ko rukwiye gushozwaho intambara rugufatwa rukomekwa kuri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko imvugo zikomeje kuvugwa na bamwe mu Banye-Congo barimo n’abayobozi n’abahoze mu buyobozi, zikwiye kwamaganwa kuko zishobora guhembera umwuka mubi hagati y’Ibihugu byombi.

Nyuma y’uko havutse umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bamwe mu bategetsi bo muri iki Gihugu giherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda, bakomeje gukoresha imvugo ziremereye.

Bamwe muri bo, ni Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri DRC ubu uri mu ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko u Rwanda ari agahugu gato bityo ko rukwiye kugabwaho ibitero rugafatwa rukomekwa kuri Congo.

Icyo gihe yagize ati “kugira ngo dukemura iki kibazo birakwiye ko dushoza intambara mu Rwanda, niba dushaka gucunga neza uburasirazuba bw’Igihugu, dutere u Rwanda, kugira ngo twihaze mu bukungu dutere u Rwanda ubundi turwiyomekeho, ubundi u Rwanda tukarucunga neza.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yabwiye RADIOTV10 ko abakoresha imvugo nk’izi basa nk’abari kwatsa umuriro.

Ati “Si byiza ahubwo bituma imitwe ishyuha, tukaba twasaba ko ayo magambo agabanuka, imyanzuro yafashwe igashyirwa mu bikorwa kandi hagakoreshwa inzira zabugenewe mu gukemura ibibazo.”

Mukuralinda yavuze ko imvugo nk’izi zikwiye kwamaganwa

Mu cyumweru gishize tariki 25 Gicurasi 2022, Komiseri wa Polisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, Gen Aba Van Ang ubwo yari ayoboye inama y’Abapolisi yabasabye kurushaho kurwana intambara ndetse asaba n’abaturage gufata imihoro bagatema Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Mukuralinda wakomeje agaragaza ko imvugo nk’izi zidakwiye kuko ubwazo zitanashobora gutuma habaho inzira zo gukemura ibibazo.

Ati “Niba abantu bagamije gukemura ikibazo ariko bagatangira kuvuga amagambo nk’ayo ‘yo gutema imitwe’ abavuga bati ‘mufate imihoro’ abandi bati ‘kariya gahugu ni gato mugafate mukomeke hano’, ibintu bishobora gusubira irudubi.”

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda avuga ko Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo isanzwe izi ububi n’ingaruka z’intambara ku buryo nta muyobozi waho wari ukwiye kuvuga amagambo nk’aya agaragaza kwifuza intambara.

Mukuralinda avuga ko ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukwiye guhaguruka bukamagana ibitekerezo nk’ibi bishobora gukongeza no kwenyegeza umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda ndtese n’ababituye.

Adolphe Muzito wigeze kuba Minisitiri w’Intebe muri DRC

RADIOTV10

Comments 2

  1. Mtheos says:
    3 years ago

    ikibabaje nuko abavuga ibi Intambara iramutse ibaye aribo ba mbere bafata imiryango yabo bagahungira iyo za Burayi n ahandi, rubanda rugufi bagahura n akaga cyane, mbona guhaga cyane koko ari icyaha, umuntu wifuza intambara k uRwanda arambabaza cyane, Amahoro niyo yambere.

    Reply
  2. Gilbert says:
    3 years ago

    Hhhhh ngo bafate Imihoro bateme abatutsi,burya si buno.Icyo nicyo cyigaragaza rwose ko mukorana na FDLR kuko izi neza icyo bita gutema umututsi.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 7 =

Previous Post

Kwizera Olivier wavuzweho igihuha cyo gutoroka yageneye Abanyarwanda ubutumwa buryoheye amatwi

Next Post

Musanze: Umugore wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana asiga uruhinja rw’amezi

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Musanze: Umugore wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana asiga uruhinja rw’amezi

Musanze: Umugore wakomerekejwe n’imbogo yitabye Imana asiga uruhinja rw’amezi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.