Monday, September 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Gakenke: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bakanga no kubahindukirira mu buriri

radiotv10by radiotv10
15/06/2022
in MU RWANDA
0
Gakenke: Abagabo barembejwe n’inkoni bakubitwa n’abagore babo bakanga no kubahindukirira mu buriri
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bagabo bo mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, bavuga ko batakigira ijambo mu ngo zabo kuko ugize ngo aravuga, umugore amukubita ndetse bagera no mu buriri bakanga kugira icyo babamarira kuko babatera umugongo.

Abagabo bo muri uyu Murenge wa Gakenke, babwiye RADIOTV10 ko abagore babo bitwaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, bakirirwa babwira abagabo babo ko nta jambo bagifite mu ngo zabo ahubwo ko ari bo barisigaranye.

Umwe muri aba bagabo yagize ati “Umugore wawe ubaye waramuzanye, umuzana mu rwawe wararwubatse, ugira n’amahirwe murasezerana, none numubwira uti wa ‘mugore we ko watashye utinze’, ngo ‘barakujyana’ [amutera ubwoba].”

Uyu mugabo avuga ko umugabo ugerageje guhanura umugore we, ahita amutera ubwoba amukangisha ko nakomeza kumuvugisha ahita ahamagara inzego zigahita zijya kumufunga.

Ati “Nta mugabo ugifite ijambo, umugabo yabaye le chien [Imbwa], ni le chien mu rugo rwe ndagapfa.”

Avuga ko uretse kuba abagore babakangisha inzego, banabateranya n’abana babyararanye.

Ati “Nta mugabo ufite uburenganzira ndagapfa, umugore ari kuterereza abana ubyiruye ati ‘mukubite imbwa so’ bakamukubita da.”

Aba bagabo bo muri kano gace bavuga ko ibi biri no kugira uruhare mu gusenya ingo zitandukanye kuko hari abagabo bananirwa kwihanganira ihohoterwa bakorerwa n’abagore babo, bagahitamo guta ingo zabo bakahukana.

Undi ati “Ni vuruguvurugu. Umugabo ari kugira atya akavuga ati ‘aho kugira ngo nicane n’umugore, ndamuhigamiye ndagiye’ wajya kubona ukabona ubuyobozi ngo baje kugufata ngo wataye umugore ngo wasahaye umugore.”

Aba bagabo bavuga ko uretse kuba bamwe bakubitwa n’abagore babo batinya no kujya kurega kuko babasekera babita ‘imbwa’ ariko n’ababitinyutse, ubuyobozi budakurikirana ikibazo cyabo nkuko bukurikirana icyo bwashyikirijwe n’abagore bahohotewe n’abagabo babo.

Bamwe mu bagore bo muri aka gace na bo bemeza ko hari bamwe muri bagenzi babo bananiranye, bitwaje ijambo bahaye bagakora ibidakorwa nko kuba hari abarara mu tubari banywa inzoga banabyinana n’abagabo batari ababo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugunga, Uwimana Eugene yabwiye RADIOTV10, yavuze ko ihohoterwa ryo mu ngo bazi muri uyu Murenge ari irikorerwa abagore.

Ati “Haramutse hari n’abagabo bahohoterwa twabikurikirana kuko ari umugabo ari n’umugore bose turabashinzwe kandi turifuza ko iryo hame ry’uburinganire ryakubahirizwa ku mpande zombi.”

Abagabo bahohoterwa n’abagore babo, bakunze kumvikana mu bice bitandukanye by’Igihugu, gusa bamwe bagiye banengwa kuriceceka, bakabwirwa ko badakwiye kugira isoni zo kwiyambaza inzego.

Umwaka ushize, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yavuze ko yaba umugore cyangwa umugabo wakorewe ihohoterwa n’uwo bashakanye, bakirwa kimwe bityo ko ntawari ukwiye kugana uru rwego yumva ko ikirego cye kitari bwakirwe bitewe n’icyiciro arimo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + thirteen =

Previous Post

CHOGM: Ibyamamare byatangiye kuza, ikirangirire mu kubyina Sherrie Silver yaje

Next Post

Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Related Posts

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

Bagaragarije ubuyobozi icyatanga umuti w’impanuka n’akavuyo bigaragara mu isantere yabo

by radiotv10
15/09/2025
0

Abo mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, bavuga ko batewe impungenge n’imodoka zitwara abagenzi ziparika ku bwinshi mu...

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

Nyamasheke: Abategeye abageni mu nzira bakabagira intere batawe muri yombi

by radiotv10
13/09/2025
0

Abantu babiri mu bagize agatsiko k’abagizi ba nabi baherutse gutegera abageni mu nzira mu murenge wa Bushenge bakabakubita ndeste bakanabambura...

UPDATE: Amakuru agezweho ku basore bagaragaye bakorera ubugome umukobwa muri Kigali

UPDATE: Abagaragaye bakorera ubugome umugore banafite umuhoro byemejwe ko bose bafashwe

by radiotv10
13/09/2025
0

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu batatu bagaragaye mu mashusho bakorera urugomo umugore mu Murenge wa Nyarugenge, baragagayemo umwe wamutemeshaga...

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

Hagaragajwe ingano y’imyuka ihumanya ikirere yakumiriwe mu Rwanda kubera gutekesha Gaze

by radiotv10
13/09/2025
0

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije REMA, kigaragaza ko guteka hadakoreshejwe Gaz mu bigo by'amashuri 20 byo mu Ntara y'Amajyepfo byatumye...

Ingabire Victoire yagarutse imbere y’Urukiko arugezeho icyifuzo

Igisubizo u Rwanda ruhaye u Burayi bwarutegetse gufungura umunyapolitiki Ingabire Victoire ataranaburana

by radiotv10
12/09/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungire yibukije Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yasabye ko Ingabire Victoire Umuhoza...

IZIHERUKA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi
AMAHANGA

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

by radiotv10
15/09/2025
0

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

15/09/2025
Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

15/09/2025
DRC: Hari Ishyaka ryemeje ko rizatangamo Kabila umukandida mu matora ya Perezida ya 2023

Eng.: In a strong message Joseph Kabila reveals what he wants for the Congolese

15/09/2025
AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

AMAFOTO: Abazwi mu myidagaduro basuye The Ben wakiriye imfura ye yageze bwa mbere mu Rwanda

15/09/2025
Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

Mu butumwa bukomeye Joseph Kabila yageneye Abanyekongo yaberuriye icyo yifuza

15/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Agashya karanze Weekend: I Roma kwa Papa hagaragaye ibyanyuze benshi

Muri Congo batangiye gukingira icyorezo cya Ebola hanatangwa n’umuburo

Gen.Makenga Umugaba Mukuru wa AFC/M23 yabwiye abakomando 7.000 binjiye mu gisirikare icyo bagomba kwitegura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.