CHOGM: Ibyamamare byatangiye kuza, ikirangirire mu kubyina Sherrie Silver yaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyarwandakazi wabaye ikimenyabose mu kubyina, Sherrie Silver yagaragaye ari mu ndege imwerekeje i Kigali mu Rwanda aho yitabiriye ibikorwa bya CHOGM biteganyijwe mu cyumweru gitaha.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Sherrie Silver yagaragaje yicaye mu ndege imwerekeje mu Rwanda, ahita anahishura ko yitabiriye ibikorwa bya CHOGM.

Izindi Nkuru

Uyu munyarwandakazi usanzwe atuye mu Bwongereza, ni umwe mu babyinnyi bafite izina rikomeye ku Isi.

Sherrie Silver yagiye anitabira ibikorwa binyuranye mu Rwanda birimo Umuhango wo Kwita Izina abana b’Ingagi wabaye muri Nzeri 2019 ndetse na we akita umwe mu bana biswe icyo gihe.

Muri uko kwezi kandi yanabyinnye mu gitaramo cyabereye muri Kigali Arenga [ubu isigaye yitwa BK Arena] agashimisha abari bakitabiriye.

Sherrie Silve yagaragaje yicaye mu ndege imwerekeje i Kigali

Biteganyijwe ko muri CHOGM izaba mu cyumweru gitaha, izakorwamo ibikorwa binyuranye birimo inama z’ibyiciro binyuranye birimo ni iy’Abakuru b’Ibihugu bigize Commonwealth ndetse n’ibikorwa by’imyidagaduro nk’ibitaramo.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hari nk’ibitaramo bizabera muri Car Free Zone yo mu Mujyi rwagati, kizitabirwa na buri wese uzabyifuza.

Kugeza ubu ntiharamenyekana abahanzi bazasusurutsa abazitabira ibikorwa bya CHOGM, gusa mu nama nk’izi zikomeye hakunze kuzamo n’abahanzi mpuzamahanga.

Sherrie Silver asanzwe ari ikirangirire mu kubyina

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru