Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho aza kunamira nyakwigendera Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari Perezida w’iki Gihugu, uherutse gutabaruka.

Perezida Paul Kagame yageze i Abu Dhabi kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Kamena, yakirwa ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, dukesha aya amakuru, mu butumwa bwatambutse kuri Twitter, buvuga ko Perezida Paul Kagame yunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu watabarutse mu kwezi gushize.

Biteganyijwe kandi Perezida Paul Kagame aza gutanga ubutumwa bwo kwihanganisha ku bw’urupfu rw’uyu wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan witabye Imana mu kwezi gushize, yabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kuva muri 2004, aho yapfuye afite imyaka 73.

Urupfu rwa nyakwigendera ushimirwa kuba yaratumye iki Gihugu cye kimenyekana mu ruhando mpuzamahanga, rwatumye muri iki Gihugu hashyirwaho iminsi 40 yo kumwunamira.

Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wari umaze imyaka 18 ku butegetsi, yari yasimbuye se Zayed Al Nahyan, na we akaba azasimburwa n’umuhungu yasize nkuko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu.

Perezida Paul Kagame ageze i Abu Dhabi yakiriwe na Minisiti w’Ububanyi n’Amahanga

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru