Tuesday, December 23, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwungutse Imbwa zitahura ibisasu zikoresheje uburyo budasanzwe n’Abapolisi bazi kuzikoresha

radiotv10by radiotv10
01/07/2022
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwungutse Imbwa zitahura ibisasu zikoresheje uburyo budasanzwe n’Abapolisi bazi kuzikoresha
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bazi gukoresha imbwa zisaka abakurikiranyweho ibyaha, bahuguwe uko bazikoresha mu gutahura ibisasu biturika n’ibiyobyabwenge, ndetse hanakirwa imbwa 12 na zo zatojwe gutahura n’Ibisasu bigendanwa.

Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’Abapolisi 19, wabaye kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022 nyuma y’amezi abiri (2) bahugurwa uko bakoresha imbwa zitahura ibiyobyabwenge, ibisasu biturika ndetse n’uburyo bushya aho imbwa ishobora gutahura ibiturika bigendanwa (vapor wake).

Polisi y’u Rwanda kandi yanakiriye imbwa zabugenewe 12 zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland.

Ivuga ko ibi bigamije kubakira ubushobozi Polisi y’u Rwanda byumwihariko ishami ryayo ricunga umutekano rikoresheje imbwa (K-9 brigade) no kugira ngo iri shami rigire abapolisi benshi bafite ubumenyi bwo gukoresha imbwa zisaka ibiyobyabwenge  n’ibiturika.

Uburyo bushya bwo gucunga umutekano bwiswe Vapor wake, ni uburyo imbwa bazigisha guhumurirwa n’ibintu biturika kabone n’ubwo byaba bigendanwa (byimukanwa), bitandukanye n’uburyo bwari busanzweho aho imbwa zabonaga ibintu biturika byashyizwe ahantu hamwe.

Ubwo yasozaga aya mahugurwa mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishami rya K-9 Brigade riherereye i Masoro, mu Karere ka Gasabo, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yashimye uruhare ishami rya K-9 rigira mu gutuma habaho ituze n’umutekano mu Rwanda.

Yagize ati “Inshingano nyamukuru ya Polisi n’izindi nzego zicunga umutekano ni uguharanira ko habaho amahoro n’umutekano mu gihugu bigatuma habaho iterambere rirambye.”

Yongeyeho ko ubu Isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano kuko usanga abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga rikomeye mu guhungabanya umutekano w’Isi.

CP Munyambo yakomeje asobanura ko muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri 2018 kugeza muri 2023,  kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ukubaka ubushobozi hagamijwe guhashya ibyaha.

CP Bruce Munyambo yashimiye aba Bapolisi
Abapolisi 19 basoje aya mahugurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − four =

Previous Post

Kenneth Roth wakunze guharabika u Rwanda yakiriwe na Museveni

Next Post

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Related Posts

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

I Gishari mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda, hasojwe icyiciro cya 21 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 1 905, barimo 337...

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
22/12/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Umuhuzabikorwa w'Ikigo Ngororamuco cya Gitagata, Bahame Hassan ukurikiranyweho ibyaha birimo gukora ishimishamubiri rishingiye...

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

by radiotv10
22/12/2025
0

Hari gushakishwa abasore babiri muri batatu biraye mu ishuri ryo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bahengereye abanyeshuri...

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

IZIHERUKA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo
MU RWANDA

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

by radiotv10
22/12/2025
0

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

22/12/2025
AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

22/12/2025
I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

I Goma muri Congo haramukiye imyigaragambyo ikomeye

22/12/2025
Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Hari gushakishwa abasore bateye ishuri bagenzwa no kwiba ibiryo by’abanyeshuri

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abapolisi binjiye muri Polisi y’u Rwanda bagaragaje ubumenyi bahawe burimo ubwo guhosha imyigaragambyo

BREAKING: Umuyobozi w’Ikigo Ngoraramuco wanigeze kuba Mayor w’Akarere kamwe mu Rwanda yatawe muri yombi

AMAFOTO: Uko Abapolisi ba AFC/M23 bari kwitwara i Goma nyuma yuko hadutse imyigaragambyo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.