Hatahuwe ko Umu-Dj usigaje igihe gito cyo kubaho yafungiwe gufata ku ngufu none byazamuye impaka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Derrick Mutambuka uzwi nka DJ Dizzo wabwiwe ko asigaje igihe gito cyo kubaho kubera uburwayi afite, hatahuwe ko yigeze gukatirwa gufungwa imyaka 9 n’Inkiko zo mu Bwongereza kubera gufata ku ngufu, none byazamuye impaka.

Kuri uyu wa Kane tariki 30 Kamena 2022, ku mbuga nkoranyambaga ni bwo hatangiye gusakazwa inkuru zanditswe kuri uyu muvangamiziki w’Umunyarwanda, ubwo yari akiba mu Bwongereza zigaragaza ko yigeze gufungirwa mu Bwongereza.

Izindi Nkuru

Ibinyamakuru birimo Daily Maily biri mu bikomeye ku Isi, ndetse na Chronicle Live, byanditse kuri uyu musore w’Umunyarwanda uherutse kuza kurangiriza ubuzima bwe mu Rwanda.

Inkuru ya Chronicle Live yanditswe tariki 04 Kanama 2017, ifite umutwe ugira uti “Rapist jailed for more than nine years after brutally attacking woman in street” [tugenekereje ni ‘Ufata ku ngufu yafunzwe imyaka irenga icyenda nyuma yo kwibasira bikomeye umugore mu muhanda].

Iyi nkuru ivuga ko Derrick Mutambuka yatatse umugore mu muhanda mu mujyi wa Sunderland ubwo yari ari gutaha mu rukerera ubundi akamufata ku ngufu.

Inkuru ya Daily Mail yo ivuga ko uyu Derrick Mutambuka yongeye gufata ku ngufu undi mugore akanamutera ibikomere 34 ku mubiri.

Ubwo yaburanishwaga mu rukiko rwa Newcastle Crown, kuri iki cyaha, umunyamategeko we Ekwall Tiwana yavuze ko “nubwo ibi biremereye ariko ntakimenyetso kigaragaza uburemere bwabyo.”

Daily Mail yanditse kuri ibi birego byagiye biregwamo Mutambuka uzwi nka Dj Dizzo, yagiye igaruka ku byagiye bivugwa muri izi manza, aho Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko kumuhana rwihanukiriye kuko ngo uyu musore yari akomeje kuba ikibazo ku gitsinagore.

Iki kinyamakuru kivuga kandi ko abahirimbanira uburenganzira bw’Abagore, na bo bahagarutse basaba ko uyu Munyarwanda akanirwa urumukwiye ngo kuko abo yafashe ku ngufu yabasigiye ibikomere biremereye ku mutima.

Dj Dizzo aherutse kuza mu Rwanda aho bivugwa ko yaje kuharangiriza ubuzima kuko mu ntangiro za Mata 2022  yabwiwe ko asigaje amezi atatu yo kubaho kubera indwara ya Cancer afite.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagarutse kuri izi nkuru zitari nziza zimuvugwaho mu gihe yari yazamuye amarangamutima ya benshi, bavugaga ko babajwe no kuba uyu mujyambere agiye kuva mu mubiri.

Uwiyita Umwirabura kuri Twitter, yagize ati Yego yarakosheje kandi cyane gusa kandi yarabihaniwe. Mumureke apfe neza ni ukuri.”

Uwitwa Mugisha Epimacye yagize ati “Ko muvuga gukosa ari rape [gufata ku ngufu] ubwo kwiba inyama mu nkono byaba ari iki?”

Uwitwa Fake Gee we ati Ibi bintu ndabona ari ugushinyagura ku muntu pe.”

Uwitwa Nkundabyeri na we yagize ati Sinzi Impamvu abantu muri rusange dukunda inkuru mbi, gusa tujye dusubiza amaso inyuma twibuke ibyo dukora ntibibonwe n’amaso y’abantu cyangwa ubutabera ntabagaciye urubanza kuko umunyabwenge avuga ko isaha yo gupfa n’iisaha yo kubaho ni iyi, rero ntawugena igihe azaberaho.”

Dj Dizzo yahoze ari umuvangamiziki ukomeye
Dj Dizzo yaje mu Rwanda kuharangiriza ubuzima

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru