Kenneth Roth wakunze guharabika u Rwanda yakiriwe na Museveni

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuyobozi w’Umuryango Mpuzamahanga uharanira iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu uzwi nka Human Rights Watch, Kenneth Roth wakunze kwibasira u Rwanda urugaragaza nk’uruhonyora uburenganzira bwa muntu, yakiriwe na Perezida Yoweri Museveni, amushyikiriza raporo ikubiyemo ibirego ashinja Uganda birimo iyicacubozo.

Kenneth Roth uyobora Human Rights Watch yakunze gushinja u Rwanda ibikorwa byo kubangamira uburenganzira bwa muntu, na we ubwe yagiye ashinja u Rwanda ibi birego.

Izindi Nkuru

Uyu mugabo uyobora uyu muryango kuva mu 1993, yahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda amushyikiriza raporo na yo igaragaza ibyo Human Rights Watch ishinja Uganda.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wahuye na Kenneth kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko iyi raporo ikubiyemo amakuru y’ibyo bashinja u Rwanda birimo iyicarubozo.

Museveni wavuze ko yahuriye na Kenneth Roth i Ntungamo, yizeje uyu muryango ko agiye gukurikirana ibi birego ushinja ubutegetsi bwe.

Ati “Ibirego byo gufunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ntabwo bizihanganire. Iyicarubozo ni cyo kintu cya mbere kibi kidakenewe. Tugiye kugenzura ibikubire muri iyi raporo ubundi tuzagire icyo tubikoraho.”

Museveni yizeje Kenneth Roth ko agiye kugenzura ibi ashinja Uganda

Muri 2017, Human Rights Watch yasohoye raporo yise ‘All Thieves Must Be Killed’ (abajura bose bagomba kwicwa), yavugagamo ko hari abantu 37 bishwe n’abo mu nzego z’umutekano nk’abapolisi, abasirikare, ndetse n’Inkeragutabara na DASSO.

Iyi raporo yavugaga ko abo bantu bishwe mu Turere twa Rubavu na Rutsiro, yanatumye Inteko Ishinga Amategeko iterana kugira ngo igire icyo ivuga kuri iki cyegeranyo aho abadepite bose bafashe ijambo, bamaganye iyi raporo ndetse bagasaba ko uyu muryango wirukanwa mu Rwanda.

Hon Ruku Rwabyoma uri mu bagize icyo bavuga icyo gihe, yagarutse cyane kuri Kenneth Roth, avuga ko akwiye kwamaganwa.

Rwabyoma yagize ati Hari abamukurikira ibyo avuze ugasanga babitwaye nkaho bifite ishingiro. Ni imbwa y’Interahamwe Mumbabarire gukoresha iryo jambo mu Nteko isingiza uvuze nabi u Rwanda uwo ariwe wese.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru