• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Kigali: Umunyamahanga wakatiwe imyaka 5 yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro

radiotv10by radiotv10
14/07/2022
in MU RWANDA
0
Kigali: Umunyamahanga wakatiwe imyaka 5 yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamahanga ukomoka muri Korea, wakatiwe gufungwa imyaka itanu no gutanga ihazabu ya miliyoni 30, ahamijwe gukoresha inyandiko mpimbano, akajuririra icyemezo, yavuze ko adakwiye gufungwa kuko afitiye u Rwanda akamaro.

Urukiko Rukuru rwaburanishije uyu mugabo wo muri Korea witwa Jin Joseph, rwamuhamije iki cyaha cyo gukora cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, muri Mutarama uyu mwaka wa 2022.

Ni icyemezo yahise ajurira mu Rukiko rw’Ubujurire, aho yaburanye ubujurire bwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022.

Ubwo yagera imbere y’Urukiko, yabanje kugaragaza inzitizi zibanziriza urubanza, aho yasabye Urukiko kutemerera itangazamakuru gukurikirana urubanza rwe ngo kuko inkuru zamwanditsweho ubwo yakatirwaga, zamugizeho ingaruka zikomeye.

Uyu mugabo w’imyaka 62 y’amavuko, yavuze ko nyuma yuko ziriya nkuru zisohotse zivuga kuri kiriya gihano yakatiwe, byagize ingaruka ku ishoramari afite mu Bihugu bitandukanye birimo Mozambiqwe, Zambia na Korea

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu gihe Umunyamakuru yasabye gukurikiranza urubanza akanyura mu nzira zemewe n’amategeko, nta mpamvu yatuma adahabwa ubwo burenganzira.

Urukiko rwafashe icyemezo, rwemeza ko itangazamakuru rikurikirana uru rubanza ridafata amajwi cyangwa amashusho kuko gutara inkuru ari uburenganzira bwabo.

Umucamanza yahise aha umwanya uyu Munyakoreya Jin Joseph ngo atange impamvu zikomeye zatumye ajuririra icyemezo yafatiwe cyo gufungwa imyaka itanu.

 

Uyu mugabo wabaye nk’ugaruka ku mateka ye, yavuze ko ari ubwa mbere yisanze imbere y’ubutabera kuko muri iyi myaka 62 amaze ku Isi atigeze yitwara nabi.

Yavuze ko yageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere muri 2015, aje kuhashora imari mu bijyanye n’ubucuruzi bw’ibinyabigiza.

Yavuze ko yagize uruhare rukomeye mu kuzana mu Rwanda imodoka za z’uruganda rwa Hyundai na Moto zikoreshwa na Polisi y’u Rwanda zo mu bwoko bwa.

Yavuze ko kubera urwo ruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda, atari akwiriye gufungwa imyaka itanu.

Jin Joseph n’umunyamategeko we Me Muragijimana Emmanuel basabye Urukiko rw’Ubujurire kuzatesha agaciro icyemezo cy’Urukiko Rukuru, rukemeza ko arekurwa kuko afitiye akamaro u Rwanda.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Urukiko Rukuru rwafashe kiriya cyemezo, rushingiye ku mpamvu n’ibimenyetso bifatika ariko ko mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rwabibona ukundi, rwazamuhanisha igihano cy’igifungo gisubitse cyangwa ihazabu iri hagati ya Miliyoni 1 Frw na Miliyoni 5 Frw kuko ngo afitiye Igihugu akamaro.

Me Me Uwizeyimana Jean Baptiste uregera indishyi muri uru rubanza, yavuze ibyatangajwe na Jin Joseph ari na byo yavugiye mu zindi nkiko ariko ko yatunguwe n’imyitwarire y’Ubushinjacyaha yumvikanamo guhindura imvugo ku bijyanye n’ibihano.

Uyu munyamategeko yavuze ko Ubushinjacyaha bwakunze kugaragaza ibimenyetso bishinja uyu munya-Korea gukoresha inyandiko na kashi mpimbano kugira ngo yegukane Sosiyete y’ubucuruzi yitwa Mutara E&C LTD.

Urikiko rwabajije Jin Joseph ibihumbi 45$ [Miliyoni 45 Frw] yahaye uwitwa Kim Sun bikajya kuri Sosiyete yitwa KCRC LTD bivuye kuri kuri Konti ya Mutara E&C LTD, gusa ntiyabashije gutanga ibisobanuro byumvikana uretse kuvuga ko yayamuhaye kugira ngo hazavemo umushahara we kuko yari maze igihe adahembwa agira ngo abone ibimutunga.

Urukiko rwahise rupfundikira urubanza, rwanzura ko ruzasoma umwanzuro warwo tariki 29 Nyakanga 2022.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + one =

Previous Post

Cyera kabaye Miss Muheto agiye gushyikirizwa imodoka yatsindiye…Hamenyekanye uko azayihabwa

Next Post

Ntidufite ubushobozi bwo guhanga na M23, na FARDC ntabwo ifite- MONUSCO yavuze ibyatangaje benshi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Ntidufite ubushobozi bwo guhanga na M23, na FARDC ntabwo ifite- MONUSCO yavuze ibyatangaje benshi

Ntidufite ubushobozi bwo guhanga na M23, na FARDC ntabwo ifite- MONUSCO yavuze ibyatangaje benshi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.