Monday, October 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America

radiotv10by radiotv10
15/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Umusesenguzi aremeza ko Umunyarwanda wafatiwe muri Ukraine ari maneko wa America
Share on FacebookShare on Twitter

Umusesenguzi mu bya politiki, Dr Rusa Bagirishya avuga ko Suedi Murekezi ukomoka mu Rwanda ufungiwe muri Ukraine, atari umucuruzi nkuko bivugwa ahubwo ko ari intasi ya Leta Zunze Ubumwe za America.

Ifatwa rya Suedi Murekezi usanzwe afite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za America, ravuzwe muri iki cyumweru mu gihe bivugwa ko yafashwe mu kwezi gushize n’abari ku ruhande rw’u Burusiya mu ntambara ibuhanganishije na Ukraine.

Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko, tariki 07 Nyakanga 2022 yahamagaye umuvandimwe we witwa Sele Murekezi akamubwira ko afungiye mu mujyi wa Donetsk uherereye mu Burasirazuba bwa Ukraine, akaba afunganywe n’abandi banyamerika babiri ari bo Alexander Drueke na Andy Tai Ngoc Huynh, basanzwe ari abarwanyi bafashwe n’u Burusiya mu kwezi gushize.

Suedi Murekezi ufungiye muri Ukraine

Amakuru avuga ko Suedi Murekezi yahoze mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America kirwanira mu kirere akaba yarakimazemo imyaka umunani.

Inshuti n’abo mu muryango we bavuga ko amaze imyaka ibiri muri Ukraine aho yagiye ku mpamvu z’ubucuruzi.

Umusesenguzi Dr Rusa Bagirishya, mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV, yavuze ko abafatirwa muri Ukraine ari benshi ahubwo icyo umuntu yakwibaza ari impamvu ituma bafatwa.

Avuga ko uyu mugabo ukomoka mu Rwanda wafatiwe muri Ukraine, atari umucuruzi nkuko bivugwa ngo kuko “abantu b’abacuruzi batinya risk [ingaruka]  ku buryo n’aho yacururizaga akabona haje intambara akora uko ashoboye akajya ahandi, ntabwo umuntu w’umucuruzi yajya mu Gihugu kiri kwaka umuriro ajyanyeyo Bizinesi ze.”

Dr Rusa akomeza avuga ko umuntu wabaye umusirikare imyaka ingana kuriya mu Gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za America, ntakindi cyamujyana muri Ukraine atari ubutasi.

Ati “Ni ba bandi baba bagiye ari ba maneko. Kuki ari we bagarukaho cyane ni we wafashwe wenyine.”

Leta Zunze Ubumwe za America zikomeje gusaba ko uyu Suedi Murekezi n’abandi Banyamerika babiri bafunganywe, basanzwe ari abacuruzi badafite aho bahuriye n’igisirikare bityo ko bakwiye kurekurwa.

Dr Rusa wemeza ko aba bose ari ba maneko, yagize ati “Ntabwo Amerika yavuga ngo ni ba maneko kandi maneko ntabwo agenda ari maneko, agenda afite ibindi akora, hari na ba maneko bagenda bakagenda ari Abapadiri.”

Uyu musesenguzi akomeza avuga ko ibyo Leta Zunze Ubumwe za America, ziri gukora ari propaganda yo gukomeza kumvikanisha ko u Burusiya bwanga Abanyamerika.

Dr Rusa yemeza ko uyu mugabo ari maneko wa USA

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen + two =

Previous Post

Burundi-Cibitoke: Barambiwe kubona abo mu nzego z’umutekano bakorana na FLN irwanya u Rwanda

Next Post

Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana

Related Posts

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusore w’imyaka 23 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi watawe muri yombi nyuma yo gukubita umukunzi we...

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusesenguzi mu bya politiki, avuga ko ifatwa ry’umurwanyi wa FDLR uzwi nka Tokyo, ari gihamya ko uyu mutwe w’iterabwoba ari...

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

by radiotv10
27/10/2025
0

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace yakoreye impanuka mu Karere ka Ngororero ubwo yari itwaye abari bagiye mu birori...

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

by radiotv10
27/10/2025
0

A political analyst says that the capture of the FDLR fighter known as “Tokyo” is a proof that this terrorist...

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

by radiotv10
27/10/2025
0

Mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buhangayikishijwe no kuba hari abaturage batafite aho kuba ndetse n’abafite ahatameze neza bakeneye gusanirwa,...

IZIHERUKA

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye
AMAHANGA

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

by radiotv10
27/10/2025
0

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

27/10/2025
Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

27/10/2025
Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

Igikekwaho gutera impanuka ikomeye y’imodoka yari itwaye abari bagiye gufata irembo

27/10/2025
Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

Eng.-Arrest of another notorious FDLR combatant known for extreme cruelty: What message does it send?

27/10/2025
Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

Rusizi: Umuturage yubakiye mugenzi we warokotse jenoside inzu ya miliyoni 8Frw

27/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana

Avuga ko yasenyewe abwirwa ko inzu ye yazabasebya ubwo Perezida yari kuhanyura, ubuyobozi bukabihakana

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibura rikabije ry’ibikomoka kuri Peteroli mu Gihugu kimwe ryatumye gifata icyemezo gikomeye

Umusore ufungiye gukubita fiyanse we bitegura gukorana ubukwe havuzwe icyo yamuhoye

Ifatwa ry’undi murwanyi kabuhariwe wa FDLR uvugwaho ubugome ndengakamere riratanga butumwa ki?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.