Friday, August 8, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

DRC ikomeje gutangatanga u Rwanda irurega mu mahanga, noneho yiyambaje u Bubiligi

radiotv10by radiotv10
18/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
DRC ikomeje gutangatanga u Rwanda irurega mu mahanga, noneho yiyambaje u Bubiligi
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Adophe Muzito wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’iki Gihugu, yiyambaje u Bubiligi ngo bufashe Congo kubona igisubizo cy’ikibazo giterwa no kuba u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Uyu mugabo uherutse guhagarikwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya DRC, akaba ari na Perezida w’Ishyaka Nouvel Elan yagiranye ikiganiro kihariye n’Intumwa Idasanzwe y’u Bubiligi mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Stéphane Doppagne.

Uru ruzinduko rwabaye ku wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2022, Adophe Muzito avuga ko yifuza ko ubushotoranyi bw’u Rwanda bwo gufasha M23 mu guhungabanya umutekano mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bugomba gushakirwa umuti urambye.

Mu biganiro aba banyapolitiki bagiranye, bemeranyijwe ko hakwiye gushyirwaho ubukangurambaga bwo guhamagarira abaturage ba Congo kugira uruhare mu kurandura ibibazo by’umutekano biri mu Burasirazuba bwa Congo.

Muzito yiyambaje u Bubiligi mu gihe ubutegetsi bwa Congo buherutse no kwiyambaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, aho Perezida Felix Tshisekedi yamwoherereje intumwa zari ziyobowe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’ibikorwa rusange, Alexis Gisaro, zagiye muri Uganda ku wa Kane tariki 14 Nyakanga 2022.

Mu ijambo rye, Alexis Gisaro yabwiye Museveni ko ikibazo cya M23 iri gufashwa n’Igihugu cy’igituranyi kitaranduka atabigizemo uruhare kuko ngo afite ijambo rikomeye mu karere.

Perezida Museveni na we wagaragarije DRC inzira zo kubona umuti urambye wa M23, yahishuriye Perezida Tshisekedi ko akwiye kuganira na M23 aho kuyishozaho intambara.

Adophe Muzito we wiyambaje u Bubiligi, ntiyigeze ahishira ko yanga u Rwanda aho aherutse kuvuga ko hakwiye kubakwa urukuta hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo kugira ngo rudakomeza kuvogera Igihugu cyabo.

Ibi yatangarije mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze muri Congo mu kwezi gushize, Muzito yavuze ko ku mipaka y’iki Gihugu n’u Rwanda na Uganda hashobora gushyirwa abasirikare ibihumbi 50 ngo bakajya bazibira abashaka kujya kubahungabanyiriza umutekano.

Icyo gihe yagize ati “Ku ruhande rw’u Rwanda ahantu hateye inkeke hangana na kilometero 60, twahakora urukuta rungana gutyo, ibya Uganda byo twaba tubireba neza mu gihe kiri imbere.”

Umubabo w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo umaze iminsi urimo igitotso gishingiye ku birego Ibihugu byombi bishinjanya, byanatumye hiyambazwa Perezida wa Angola João Manuel Gonçalves Lourenço wa Angola uherutse kuyobora ibiganiro byahuje Perezida Kagame Paul na Felix Tshisekedi bakanzura ko Ibihugu byombi bigomba guhosha umwuka mubi.

Muri ibi biganiro byabaye tariki 06 Nyakanga 2022, hafatiwemo imyanzuro irimo isaba abategetsi bo muri Congo guhagarika amagambo mabi y’u Rwanda yari akomeje kweneyegeza uyu mwuka mubi.

Abasesenguzi bemeza ko ibi biganiro byatanze umusaruro kuko kuva byaba, amagambo mabi yavugwaga na bamwe mu banyapolitiki bo mu Congo, yagabanutse.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + sixteen =

Previous Post

Umunyamakuru w’Imyidagaduro mu Rwanda aravugwaho gufungishwa na mugenzi we bakoranaga ufite izina rikomeye

Next Post

Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Related Posts

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwakiriye Umunyarwanda Francois Gasana woherejwe na Norvège kugira ngo aburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside...

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

by radiotv10
08/08/2025
0

The National Public Prosecution Authority (NPPA) has confirmed the extradition of Francois Gasana, also known as Franky Dusabe, from the...

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

by radiotv10
08/08/2025
0

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwahaye ibihano byo guhagarika abanyamategeko 21 bunganira abandi (Abavoka) barimo Me Thierry Kevin Gatete usanzwe azwi...

Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

by radiotv10
08/08/2025
0

The digital ID will be issued to Rwandans, refugees, and foreigners, NIDA’s Director General Mukesha Josephine announced on August 7,...

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

Abarimo uwari Umuyobozi wa WASAC batawe muri yombi hatangazwa n’ibyo bakurikiranyweho

by radiotv10
08/08/2025
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rufunze Prof. Omar Munyaneza utari uzuza ukwezi akuwe mu nshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo...

IZIHERUKA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe
MU RWANDA

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

by radiotv10
08/08/2025
0

Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

08/08/2025
Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

08/08/2025
Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

Abavoka 21 mu Rwanda barimo uzwi mu busesenguzi mu bya politiki bahawe ibihano

08/08/2025
Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

Icyo Teta Sandra yakoze akirekurwa nyuma yo gufungirwa kugonga umugabo we Weasel

08/08/2025
Eng- To be issued from birth: Key facts about Rwanda’s new National ID

Eng.-The Rwandan digital ID will be issued to citizens, refugees, and foreign residents

08/08/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Kolari ya ADEPR-Nyabihu yari yishimiye umuririmbyi wibarutse abana bane yakiriye inkuru ibabaje

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru mashya: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside wafatiwe i Burayi yohererejwe u Rwanda ngo ahaburanishirizwe

AFC/M23 yavuze kuri raporo ziyishinja ibyo yemeza ko ari ibinyoma inagaragaza ibibishimangira

Eng.-Genocide suspect François Gasana handed over to Rwanda by Norway

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.