Wednesday, October 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Goma: N’umujinya w’umuranduranzuzi abagore bigaragambije basaba MONUSCO guhambira utwayo ikabavira mu Gihugu

radiotv10by radiotv10
25/07/2022
in MU RWANDA
0
Goma: N’umujinya w’umuranduranzuzi abagore bigaragambije basaba MONUSCO guhambira utwayo ikabavira mu Gihugu
Share on FacebookShare on Twitter

Abagore batandukanye bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakoze imyigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, bayisaba kubavira mu Gihugu ngo kuko ntacyo ibamariye.

Ni imyigaragambyo yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, aho aba bagore bo mu Mujyi wa Goma muri Kivu ya Ruguru, bigabije imihanda yo muri uyu mujyi bagakora iyi myigaragambyo.

Aba bagore bagaragzaga umujinya w’umuranduranzuzi, bari bafite ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko barambiwe ingabo za MONUSCO kuba zidakora akazi kazizanye kuko imyaka yose zimaze mu Burasirazuba rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntacyo zakoze.

Ibi byapa biriho amagambo agira ati “Turasaba MONUSCO gusubirayo nta mananiza kandi bidatinze.”

Ibindi bikaba byanditse amagambo agira ati “Ntiwifuza imishyikirano na M23, MONUSCO ntituyishaka mu Gihugu cyacu.”

Iyi myigaragambyo yo kwamagana MONUSCO, ibaye nyuma y’igitutu iri kotswa aho abategetsi batandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kuyishinja uruhare mu bibazo by’umutekano mucye uri mu burasirazuba bwa Congo.

Ku wa Gatatu w’iki Cyumweru tariki 20 Nyakanga 2022, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru, yavuze ko imiryango mpuzamahanga iri mu bagira uruhare mu ntambara iri kubera muri iki Gihugu.

Yagize ati “Mugereranye MONUSCO y’uyu munsi, ubushobozi ifite na MONUSCO yo mu myaka 10, hambere aho M23 yari yaratsinzwe. Dutekereza ko imiryango mpuzamahanga ishobora gusubiza inyuma imyanzuro ya Dipolomasi kuko ibibazo biracyakomeza na nyuma y’imyaka 25.”

Imbaraga nke za MONUSCO kandi zagiye zinagaragazwa n’abanyapolitiki batandukanye barimo Perezida Paul Kagame wakunze kuvuga ko izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye zatsinzwe kuko bitumvikana uburyo zamara imyaka 20 mu butumwa ariko ntacyo zigera kandi zishorwamo akayabo.

Ubwo yaganiraga na France 24 tariki 17 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yagize ati “Imyaka 24 irashize zigifite inshingano zimwe kandi Isi yose ikomeje kubirebera. Nta n’umwe ushaka kubivugaho, wakwibaza ngo byagenze gute ko zagiye muri iki Gihugu gukemura ibibazo?”

MONUSCO ivugwaho kuba iri gutera ingabo mu bitugu FARDC mu rugamba ihanganyemo na M23, iherutse gutangaza ko idafite ubushobozi bwo kurandura M23 ndetse ko na FARDC ubwayo idafite ubwo bushobozi.

Bagaragaje ko bababazwa n’uburyo MONUSCO yatengushye Igihugu cyabo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − 3 =

Previous Post

Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa EAC ahita aha umukoro ukomeye DRCongo

Next Post

Rubavu: Ntibumva impamvu bacibwa umusanzu uzabafasha bapfuye aho kubagoboka bakiriho

Related Posts

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryafatanye abantu babiri umufuka urimo urumogi rupima ibilo 28, bafatiwe mu Murenge...

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

by radiotv10
15/10/2025
0

Abantu 11 bakurikiranyweho gucukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranyije n'amategeko mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baburanye ku...

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

Perezida Kagame avuga ko umwijima wose u Rwanda rwanyuramo hagomba kubaho urumuri

by radiotv10
15/10/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rumaze imyaka 31 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’ubu rukaba...

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

Umusaza basanze mu bwiherero yapfuye bikekwa ko yiyahuye haravugwa igishobora kuba cyabimuteye

by radiotv10
15/10/2025
0

Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70 wo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana bamusanze mu bwiherero yapfuye, bikekwa...

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

Nyamasheke: Akarere na Rwiyemezamirimo baritana bamwana ku bwambuzi bwakorewe abaturage

by radiotv10
15/10/2025
0

Nyuma y’uko hari abaturage bagera kuri 17 bo mu murenge wa Ruharambuga bamaze umwaka batarishyurwa amafaranga y’imibyizi bakoze ubwo hubakwaga...

IZIHERUKA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa
MU RWANDA

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

by radiotv10
15/10/2025
0

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

15/10/2025
Uwabikoze n’uburozi yabumpa- T.Bosebabireba yaturitse ararira avuga ku ifoto yateje sakwesakwe

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

15/10/2025
Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

Imodoka zo mu kirere zamuritswe mu Rwanda zigiye gutangira gutwara abagenzi mu mujyi ukomeye ku Isi

15/10/2025
Amakuru avugwa ku mirwano ya M23 na FARDC n’ibice yakomerejemo

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umwe mu mitwe iyifasha guhangana na AFC/M23

15/10/2025
Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

Breaking: Nyuma y’amasaha AFC/M23 na DRC basinye amasezerano hahise hagaragara ibinyuranye nayo

15/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Ntibumva impamvu bacibwa umusanzu uzabafasha bapfuye aho kubagoboka bakiriho

Rubavu: Ntibumva impamvu bacibwa umusanzu uzabafasha bapfuye aho kubagoboka bakiriho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abafatanywe umufuka w’urumogi mu Mujyi wa Kigali batanze amakuru bakimara gufatwa

Abaregwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko babusanyije imvugo imbere y’Urukiko

Nyuma yuko umuhanzi ‘Theo Bosebabireba’ atakambiye abantu ku kibazo kimuremereye hari icyatangiye gukorwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.