Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo yatangaje ko yiteguye kongera guhatana mu matora y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF/Organisation Internationale de la Francophonine) mu yindi manda.
Louise Mushikiwabo yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TV 5 Monde, aho yemeje ko ari umukandida mu yindi manda yo kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Yagize ati “Njyewe nditeguye, nagaragarije Ibihugu binyamuryango ko niteguye, Igihugu cyanjye cyatanze Kandidatire yanjye.”
Muri iki kiganiro yagiranye na Patrick Simonin, yamubajije niba na we ubwe yaremeye ko atangwamo umukandida, asubiza agira ati “Cyane rwose, cyane ndi Umukandida, ndi umukandida wa manda izakurikira ijyanye.”
Yavuze ko ari umukandida kandi ufite ubushake n’icyerekezo, ati “Ndetse no kwicisha bugufi cyane kubera ko impinduka ndetse no kujyana n’ibihe tugenda tujyamo hamwe n’ibihugu na Guverinoma 88 ntabwo ari ibintu byoroshye ahubwo ni umuhate.”
Yavuze ko afite byinshi byo gukora birimo n’imishinga ihambaye y’uyu muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa kandi igikomeje.
Ati “Ni imishinga ifite akamaro gakomeye, hari Radio Jeunesse Sahel tugiye gutangiza mu mezi macye ari imbere, ikigega cya Francophonie, imishinga myiza myinshi y’umuryango igomba gukomeza kandi nditeguye ni na yo mpamvu nemeye kandidatire yanjye.”
Louise Mushikiwabo yatorewe kubora OIF mu ihuriro rya 17 ry’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize uyu muryango ryabereye i Erevan mu kwezi k’Ukwakira 2018 aza gutangira imirimo ye muri Mutarama 2019.
Mushikiwabo agiye guhatana mu matora ya manda ya kabiri azaba mu ihuriro rya 18 rizaba mu kwezi k’Ugushyingo 2022.
RADIOTV10